Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ella yahagaze imbere y’umuryango w’icyumba cya Khalil yibaza niba yinjira cyangwa se abyihorera kuko ntabwo yumvaga yiteguye na gato
Mu mutima we yakomeje kwibwira ati ni ukwinjira ubundi ngasaba imbabazi, birahagije
Akiri aho yabonye umurinzi anyuzeho avuye mu cyumba cya Khalil maze na we ahita yumva ko ari cyo gihe
Yahise yinjira atanakomanze ariko akigera mu cyumba yahise yipfuka mu maso
Yasubiye inyuma yipfutse mu maso yumva agonze urugi nuko arukingura atarebye ariko ubwoba n’isoni byari byamwishe neza neza
Gusa mu mutima we yashimiraga Imana ko yamubonye ibitugu gusa atamubonye imbere kuko yageze mu cyumba asanga Khalil yambaye ubusa, gusa igice cyo hejuru ariko na byo byamuteye isoni n’ubwoba kuko ntabwo yumvaga ko byemewe kureba umugabo w’abandi atambaye
KHALIL: umva Ella ndabona nukomeza iyo nzira urimo biri burangire ahubwo tugiye kogana
ELLA: ntabwo ariko ibi bintu bishekeje nubwo numva ubigize urwenya rwose
Ubwo yabivugaga akomeza kugenda apfutse amaso atanazi neza aho ari kwerekeza
KHALIL: jyewe ndumva binshimishije ahubwo rwose pee. Kuko nutera indi ntambwe uraba winjiye muri douche kuko uri ku muryango ujyayo
ELLA: ngaho rero ambara
KHALIL: ariko ndambaye pee
Ella yumvaga uyu mugabo ashobora kuba amubeshya akaba ashaka kongera kumutera isoni n’ubwoba
ELLA: ntabwo umbeshya mbyizere?
KHALIL: byizere rwose sinakubeshya
Ella yahindukiye buhoro abanza gukuraho ikiganza kimwe buhoro abona koko yamaze kwambara ishati maze abona gukuraho ibiganza byombi ariruhutsa
ELLA: mumbabarire rwose nakabaye nabanje gukomanga
Yarahindukiye buhoro abona koko ari hafi neza neza ya douche nkuko Khalil yari yabimubwiye
Na byo byamuteye isoni uburyo yahungaga yerekeza muri douche aho kwerekeza ku muryango usohoka
Icyumba cya Khalil cyari kinini bidasanzwe ku buryo washoboraga kukizenguruka umwanya munini rwose
KHALIL: nta kibazo ariko. Gusa sinabura kukubwira ko uri umuntu wa mbere winjiye muri iki cyumba udahamagawe. None se wari uje kumbwira iki?
ELLA: nari nje gusaba imbabazi kubera ibyabaye mu gitondo…
Gusa ntabwo byamubujije kumwitegereza. Mbega umugabo mwiza wee. Yari yambaye imikara hose ariko rwose wabonaga aberewe kandi yabaye mwiza bidasanzwe
KHALIL: reka biriya bibaho nta kibazo rwose urababariwe. Ahubwo mbwira, ngo uzi kubyina?
ELLA: ngo iki?
KHALIL: abana bambwiye ko wababyiniye ngo uri kwirukana ibisimba mu cyumba
ELLA: eeeh. Biriya se ni ukubyina buriya koko? Nikaragaga bisanzwe imbere y’uburiri gusa ntabwo nabyita kubyina rwose.
KHALIL: gusa nabikunze ufite impano idasanzwe
ELLA: mu bihe bidasanzwe nyine uba ugomba gushaka uko ukemura ikibazo byihuse. Si byo se
KHALIL: ni ko kuri rwose pee. Hanyuma rero isaha yo gusohoka yageze. Uriteguye se?
ELLA: gusohoka? Hehe ubwo?
KHALIL: ubanza wibagirwa vuba nawe. Si wowe wambwiye ko wifuza gutembera ukajyana n’abana se? Isaha rero yo kugenda yageze genda witegure vuba ahubwo
Ella yari azi yuko wenda bamuha umurinzi bakajyana ntabwo yari azi yuko ari bujyane na Khalil bwite
Ella yasohotse agana mu cyumba cye ajya kwambara nuko abishoje arasohoka ajya kureba abana maze bicara mu modoka, ifite ibirahure byijimye
Abana inyuma naho Ella imbere, Khalil yambaye lunettes zirinda izuba yinjiye mu modoka maze bagana mu mugi bari kumwe
Ashyize ubwenge ku gutwara imodoka, Khalil ntabwo yibujije kumva uburyo Ella yisize umubavu uhumura cyane ku buryo yumvaga yamwegera neza agakomeza kumwihumuriza.
Ella yatangiye kuririmba indirimbo z’abana ari na ko akoma mu mashyi nuko abana na bo aho bicaye batangira kuririmba bafatanyije na we ari na ko bakoma mu mashyi
Khalil yumvaga yahita aparika imodoka akabanza kumusoma mbere yo gukomeza urugendo kuko rwose yumvaga ari kurushaho kumwishimira. Ntiyari yarigeze mu buzima bwe atekereza ko hari igihe nk’iki kizabaho akumva anezerewe cyane
Yarebere muri retroviseur yo mu modoka imbere maze abona abana be bizihiwe barimo baririmba yumva imbamutima ze zirazamutse pee
Yibajije mu mutima we ikindi gihe aheruka kwishima akumva ntabwo acyibuka neza pee.
Ubwo bageraga mu mugi abantu bagendaga bababona bakabapepera birumvikana ni umuryango uzwi, umuryango ukomeye mu gihugu
Ella gusa yumvaga muri we adatuje cyane ko yumvaga umwanya arimo wakabaye urimo Aisha nyina w’abana ari we uri kumwe n’umugabo we n’abana babo
Byatumye atangira kugenda yubitse umutwe kubera isoni n’ubwoba kandi rwose yumvaga adashaka ko abantu bakomeza kumukanurira. Kubera kugenda yubitse umutwe byanatumye atabasha kureba neza umugi ngo awigeho amenye neza ibyawo kandi ni cyo cyari cyamuzanye mbere ya byose
KHALIL: ese Ella wagerageje ukagenda ureba imbere
ELLA: erega abantu bose bari kundeba
KHALIL: none se bitwaye iki? Ngwino ahubwo twinjire hano
Yahise amufata ukuboko binjira mu iduka rimwe
Bagezemo yamubwiye ko ashaka kugurira abana be imyenda kuko badaheruka kubagurira nuko Ella ashakisha udukanzzu tw’abana agira Imana aratubona nuko yereka Khalil atizeye ko ashobora gushima ariko abona arashimye maze barishyura yumva na we arishimye kuba byibuze ibyo yahisemo uyu mugabo na we abashije kubyemera no kubishima
Ubwo barasohotse nuko Ella yumva noneho ari kugenda yisanzura cyane ndetse yishimiye uyu muryango yajemo kuko ntabwo yari yiteze ko gahunda ze zizagenda uko zagenze
*_Ese amaherezo azaba ayahe? Agace ka 12 ntuzagacikwe_*
Comments