logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 30

Khalil yitegereje Ella nuko araturika araseka cyane bidasanzwe ku buryo Ella byamuteye akantu ku mutima akibaza icyo uyu mugabo ari guseka kikamuyobera

ELLA: ubwo se uri guseka ibiki wowe kandi? Uzi ko wagirango ninyariye

KHALIL: ukuntu uhakanye ko ntashobora kuvumbika ni byo biri kunsetsa ariko ntacyo bitwaye da. Ngaho reka turyame, gusa ndi kumva nshaka ko tugira indi ngingo tuvugaho

ELLA: ubu se ntabwo wakihangana tukazayivugaho undi munsi koko? Hari icyo byaba bitwaye?

Khalil yumvaga we ashaka ibintu byose kubishyira ku murongo nuko akomeza kumubwira

KHALIL: ntabwo nzi neza niba ejo tuzabona uwo mwanya wo kubivugaho kuko nifuzaga ko twarara dusubiye iwacu. Iyo ntari mu gihugu atari impamvu za diplomatie zanjyanye simba nkwiye kurenza iminsi ibiri. Kandi nazanye private jet sinshaka ko ku kibuga cyanyu bakomeza kwibaza byinshi, erega ubu barabizi ko nahageze

ELLA: ngaho mbwira nta kibazo ariko ndanananiwe nshaka kuruhuka rero

KHALIL: yego sindi butinde. Nshaka ko tuvuga kuri Aisha na bariya bana banjye na we. 

ELLA: iyo ngingo ariko ndumva wareka kuyivugaho kubera yuko uriya ni umugore wawe wa mbere nanjye nemeye kuba uwa kabiri nubwo wambwiye ibizakurikizwa bindi. None se ushaka tubivugeho iki?

KHALIL: nkuko nabikubwiye nyine uriya mugore twabanye ntamukunze na gato kubera ko yanteze inda. Nakekaga wenda ko uko tuzagenda tubana tukamarana igihe bizaza ariko byaranze kandi na we rwose ntabwo yitwara nk’umugore w’umugabo. Nako mu minsi wamaze iwanjye warabibonye. Niba ashobora kwibagirwa aho yasize abana akifuza kubashimutisha ngo agire ikindi runaka yunguka ntabwo rwose bikwiye umubyeyi nyawe. Rero nshaka ko bariya bana uzakomeza kubarera nkuko wabareraga mbere hose ndetse uretse ibyo ukanagumana na bo. Kuko we ibye nidusubira yo nzabyitaho nanareba nabi azabihanirwa mu mategeko

Ella yabonaga ko Khalil yamaramaje gusa we yumvaga bidakwiye ku muntu babanye imyaka igera muri itatu, kuba yafata umwanzuro wo kumufungisha rwose yumvaga bidakwiye na gato.

ELLA: none se ubwo ku muntu mwabyaranye bariya bana babiri koko kuki utamugirira impuhwe basi ngo akomeze abe hafi yabo nibamushaka na bo bamubone na we nabashaka ababone? Gusa sinshaka kwivanga mu byanyu nyine ariko ku bwanjye numvaga wagerageza ukamudohorera

KHALIL: ibyo nzashaka umwanya wo kubyigaho wenda ndebe ariko nanone ikibazo cy’abana banjye buriya sijye kireba gusa kireba igihugu cyose ni na yo mpamvu umunsi babura byasabye ko nkoresha press conference nkamenyesha abantu uko abana bari babuze nyuma bakaboneka


ELLA: ndabyumva cyakora birumvikana rwose ni yo mpamvu nanjye navuze ngo ntabwo nabyivangamo cyane kari agatekerezo kanjye bwite gusa

KHALIL: ngushimiye ko ubashije kunyumva niyo mpamvu nanjye nzaguhesha icyubahiro iwacu bakakubaha bose kandi ukaba igikomangomakazi abantu bose bakunda baniyumvamo

Uko yabimubwiraga ni na ko yagendaga amukorakora nuko kera kabaye Ella yumva ari gutwarwa yumva na we ubushake ni bwose ntabwo yakitesha uwo munyenga wo kwiyunga no kwishimira ko bari kugendana mu myumvire imwe

Ella yahise abyuka buhoro nuko asa n’umwicara iruhande aho Khalil aryamye maze amukorakora mu gituza buhoro nuko aramwongorera

ELLA: reka mbanze nshake amakuru ndaje

Yari azi yuko nyirasenge iyo agatotsi kamufashe neza ahita atangira kugona kandi ubwo kaba kabaye ntaba akiri kumva iriva n’irizima

Yafunguye urugi rw’icyumba cye buhoro nuko yerekeza ku cyumba cya nyirasenge atega ugutwi yumva uretse nyirasenge n’abana na bo bari bashyizweyo barimo bagona maze aragaruka afunga icyumba ashyiramo n’urufunguzo maze azimya itara ryo hejuru acana iry’imbere y’igitanda haba urumuri rutari rwinshi

Khalil yahise abona yuko ari go ahead amuhaye maze na we ahita atangira kumusoma ari na ko amukorakora ku mabere buhoro buhoro. Uko amukora ku mabera undi na we yanyuzagamo akamukorakora mu gituza no mu bwanwa ari na ko banyuzamo bakabwirana amagambo aryoheye amatwi mu rurimi rubangukiye buri wese dore ko bose bari barize indimi bazi nyinshi

Khalil yageze aho ava ku munwa maze aramanuka ashyira umunwa ku ibere rimwegereye irindi akomeza kurikorakora buhoro kugera ubwo imoko yakomeye cyane
Uko yabikoraga atyo yumvise imoko imaze gukomera yamanuye ukuboko buhoro mu majyepfo maze aba akoze hagati y’amaguru buhoro buhoro kuko yari yumvise Ella yatangiye kuyanyeganyeza ikimenyetso cy’uko ubushake bwatangiye kuza.

Yamukozeho buhoro nuko Ella arushaho gutandukanya amaguru maze Khalil na we aba ahindukiye neza amuzamura ukuguru kw’iburyo buhoro maze yinjiza igitsina cye aturutse inyuma
Uko cyinjiragamo ni ko Ella yarushagaho gutaka buhoro byo kuryoherwa no gutwarwa ndetse akarushaho kumva ubushagarira bumwuzuye umubiri wose maze atangira kwinyeganyeza buhoro 

Uko yinyeganyezaga anyonga ni ko Khalil na we yumvaga ari kurushaho kuryoherwa hamwe yumvaga bikomeje gutyo mu mwanya muto cyane yaba yarangije kandi yumvaga adashaka guhita arangiza ako kanya atabanje gushimira undi mwana ahamurya

KHALIL: habibti ko numva mu kanya gato ndi bube ndangije koko ndabigira nte?

ELLA: ubwo se ushaka kurangiza uryamye koko? Basi ngaho byuka ubikore neza noneho

Iryo jambo Khalil yaryumvise vuba nuko ahita yeguka maze Ella na we aryama neza agaramye maze Khalil na we aba amugiye hejuru ubundi atangira kwinjiza asohoka buhoro buhoro Ella na we akajya anyuzamo akamunyongera neza rwose hahandi yanyongaga akananyunya maze Khalil akumva ubushagarira buri kumuzamuka umubiri wose.

ELLA: cheri uri kubyumva ute se?

KHALIL: sha biryoshye kurenza ubwa mbere rwose pee. Ndumva ndi mu yindi si rwose pee. Ahubwo se wowe uri kumva ndi kugushimira ahakurya?

ELLA: yego ndi kumva biryoshye cyane nubwo tumeze nk’abari kwiba ariko ni byiza rwose komereza aho pee

KHALIL: none se uwahindura akandi gaposter hari ikibazo?

ELLA: ndi uwawe, ikigushimisha cyose nakigukorera pee

Ubwo Khalil yahise amusaba kuryamira urubavu nuko amupfukama mu maguru yinjiza igitsina ukuguru kwa Ella kuri hejuru kumeze  nk’ukuri imbere gato mbese ameze nk’ugiye gutambuka maze uko abikora Ella akanyuzamo akeguka buhoro ubundi agasa n’unyeganyeza ikibuno maze Khalil ubwo yumvaga ari bugufi kurangiza asaba Ella kuryama yubitse inda maze na we asa n’umuryamye hejuru ariko yishingikirije amaboko ku buryo atamuryamaho wese maze akomeza abikora atyo, Ella bwari ubwa mbere iyo positeri ayikorewe maze yumva uburyohe ni bwinshi muri we, nuko ubwo Khalil yarangizaga Ella na we ahita asa n’ubumba amabuno anyunyira igitsina cya Khalil maze na we ararangiza …..


Bahise bajya kwihanagura nuko  baryama bapfumbatanye bishimye, bategereje ko bucya bagasubira mu gihugu cya Khalil.

*_Ese nyirasenge azemera ko bagenda nta birori bibaye? Agace ka 31 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.