logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 5



Aho Khalil yicaye  yabonye Rakin aje imbere  ye amuzaniye dosiye ariko biboneka ko ari nkaho ari urupapuro rumwe  gusa

RAKIN: mwakire nyakubahwa

KHALIL:  ibi gusa se?

RAKIN: yego ni ibi gusa pee. Ikiboneka cyo uriya mukobwa wavuga ko nta kibazo kimuriho rwose

Khalil yafashe rwa rupapuro  nuko ararwitegereza abanza gukeka ahari yuko bari gutera urwenya ariko ntabwo byari urwenya byari ukuri. Ubusanzwe abantu bose binjiye aho abanza gushaka amakuru abavugwaho, kandi abenshi rwose babonekwagaho amakuru menshi ndetse rimwe na rimwe atari meza gusa uyu mukobwa we byari bitandukanye kuko rwose ntabwo wamubonaho amakuru na make, ibintu byamutunguye cyane

None se uyu mukobwa yaba yaravukiye mu mwobo ku buryo nta makuru  ye amenyekana cyangwa se wa mugani w’abana be uyu mukobwa yavuye mu ijuru ni malayika wiyiziye mu isi? Ibitangaje kuri uyu mukobwa  biri kwiyongera rwose ariko ntabwo biri kumvikana neza

Abakomanze ku rugi rwa biro ye nibo bamukuye muri inzo ntekerezo nuko yumva ni abana be kuko barimo basekera inyuma y’umuryango

KHALIL: mwinjire abayobozi banjye

Yfunguye umuryango  amwenyura nuko areka abana be babiri barinjira maze arabaterura. Gusa kubabona binjiye mu biro bye yabaga abizi ko nubwo ari abana ariko hari ikintu kibagenza kindi rwose

KHALIL: bite se ko muje kureba papa mu biro?

LANA: ntabwo dushaka ko Ella agenda papa

Yahise akubita amaso ku misatsi yabo uburyo ifunzemo budasanzwe kuko ni ubwa mbere yari ababonye atyo


KHALIL: ni nde wabafungiye imisatsi atyo se?

LANA: ni Ella

Khalil yitegereje abakobwa be abona uburyo bakeye kandi bishimye na we biramunezeza bidasanzwe. Bwari ubwa mbere ababonye bishimye cyane bene ako kageni kandi banakeye kuko uburyo bari basutse imisatsi byari byatumye barushaho kuba beza bidasanzwe pee.

Yifashe mu bwanwa atangira kubukorakoramo nuko yibaza niba yemera icyifuzo cyabo cyangwa se niba abihakana biramuyobera neza neza pee. Aba bana ngo barifuza yuko Ella agumana na bo? Mu ruhe rwego se ubu koko? Ese barumva ikintu bari gusaba ari ikintu cyoroshye koko?

Mu gihe akiri gutekereza nibwo yabonye Ella ari gutambuka, bishoboke ko yari arimo gushaka abana ngo abasezere kuko mu gace gaheruka twasize arimo kubashaka ngo abasezere.
Khalil akimubona yamusabye kuza aho bari nuko na we dore ko yari yamaze gutinyuka aratambuka arinjira

Yasanze ari kumwe na Rakin, wawundi wari wamuzaniye raporo ivuga kuri Ella nuko arabasuhuza 

KHALIL: umva Kadir nguyu Ella.

Kadir yaramusuhuje akoresheje guca bugufi undi na we amusuhuza muri ubwo buryo

ELLA: nari nje gusezera abakobwa bawe ndumva nshaka kugenda

Khalil yaramwitegereje akanya katari gato nuko asezerera Kadir maze arongera areba Ella wari wambaye agashati gafite ikora rya V ku buryo agace k’amabere ye kabonekaga dore ko yari akiri imitemeri myiza cyane ataragushwa no kuryamwamo cyangwa gukorakorwa cyane

KHALIL: nshaka ko tubanza tukavugana mbere yuko ugenda

Yahise abwira abana na bo barasohoka nuko asigara aho mu biro wenyine na Ella maze amusaba kwicara undi na we aremera aricara

Niba uyu mukobwa ashaka gutaha ariko nanone abana bakaba bashaka ko agumana na bo, ni ikintu gikwiye kwigwaho rwose pee

ELLA: murifuza kumbwira iki se?

Khalil yaramwitegereje nuko arahaguruka agenda mu biro ahetse amaboko mu mugongo nuko atangira ikiganiro

KHALIL: ndagukeneye Ella

Ngo aramukeneye? Kuki se amukeneye koko ubundi?

ELLA: ngo urankeneye?

KHALIL: yego, kuko nkeneye umuntu uzajya yita ku bana banjye kandi ni wowe mbona ako kazi wagashobora

Ella byaramuyobeye atangira guhumbaguzwa no kuyoberwa icyo akora cyangwa icyo areka. Ngo iki?

ELLA: ngo? Numvise neza cyangwa numviranye? Jyewe?

KHALIL: yego wowe

Ella yabanje kwikora mu maso ngo arebe niba atari kurota kuko yumvaga atiyumvisha neza amagambo ari kubwirwa. Ubundi uyu mugabo ari mu yihe mikino koko?

ELLA: rero ndabimenyereye kuba abantu banganiriza byose ariko nkubwije ukuri ntabwo ndabwirwa amagambo nk’ayo yo kunserereza rwose pee. None ndabona wowe ari yo gahunda ufite rwose nyakubahwa ariko simbikunda nkubwije ukuri pee

KHALIL: ariko ubanza ushobora kuba wanyumvise nabi cyangwa se ukaba utasobanukiwe neza ibyo ndi gushaka kuvuga pee. Ntabwo rero ari ukugusuzugura cyangwa se kugufata ukundi kuntu ntunyumve nabi rwose

ELLA: yewe wihangane nyine kuko ndumva icyifuzo cyawe ntabwo gishoboka

KHALIL: ariko ushaka wakemera rwose pee. Nzaguha ibyo wifuza byose, aho kuba, ibikenerwa byose, nta kindi ngusaba uretse kuguma hano, ukaba iruhande rw’abana banjye gusa nta kindi

Ella ntabwo yumvaga ibyo ari gusabwa inyungu yabyo ndetse ntabwo yiyumvishaga igituma uyu mugabo akomeza kumusaba ibi bintu kuri we yumvaga bigoye ndetse bitanashoboka. Ko yaje yiyiziye mu butembere se hari ubwo yaje gushaka akazi koko? Ubu ibi si ukumugora no gushaka ahari kumushakaho impamvu?

ELLA: none se abana ntibafite nyina? Ni we rero ufite izo nshingano zo kubitaho keretse niba agira akazi kenshi wenda gatuma atabona umwanya uhagije wo kubitaho? Izo nshingano rwose nziza gutyo ntawundi uba ukwiye kuzimwambura burya

Khalil yarahindukiye aramureba nuko agenda amugana buhoro buhoro

KHALIL: erega kwemera kuguma hano ntabwo bivuze…. kandi abana banjye baragukunda nako bagukunze nawe urabizi

Yahisemo guhindura interuro yari atangiye kuko yumvaga ashobora kuba agiye kuvuga ibitari ngombwa cyangwa se ibyatera uyu mukobwa ikibazo


Uko yasatiraga Ella uyu na we ni ko yagendaga arushaho kumva asesa urumeza kandi amaso ye yumva atangiye kuzamo amarira
Khalil yaramwegereye kugera ubwo amugeze iruhande nuko aramwihumuriza maze umukobwa yumva ubwoba buramwishe

KHALIL: mbega uko uri guhumura. Ntabwo bisanzwe

ELLA: eeeh nisize kuri parfum nasanze mu cyumba narayemo. Nakosheje se?

KHALIL: reka reka nta kosa wakoze kuko umubavu ntabwo ari umutako, yakorewe gukoreshwa rwose humura

Ella nubwo atari azi ibintu byamufashe ibyo ari byo ariko muri we yumvaga yakemera ubwo busabe bwo kuba agumye aho akagumana n’abo bana kuko na we yumvaga yabikundiye rwose.  Gusa hari ingingo imwe yari afiteho gushidikanya rwose pee

ELLA: none se ndamutse nemeye kuguma hano, uwo mujinya wawe nabonye nako naketse ushobora kuba uhorana uzajya uwunturaho buri saha na buri munsi?


*Ese aramusubiza ate? Ese koko ni ugushaka ko aba kumwe n’abana be gusa cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma? Agace ka 6 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.