Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo Khalil yinjiraga mu biro bye, yafunguranye umuryango uburakari bwinshi cyane gusa mu ntoki ze yari afitemo urupapuro amaze igihe kinini ashakisha ariko yararubuze
Yageze mu biro yitegerezanya igitsure abari aho bose ubona yashize iryinyo ku rindi rwose kandi atishimye na gato pee
Gusa uko yabitegerezaga yararanganyije amaso abona muri bo haraburamo umuntu, uwo ntawundi yari Ella.
Gusa ntabwo yabitinzeho ahubwo yahise avugana igikabwe
Khalil : ngaho rero mumbwire vuba icyatumye munyabiza inshuro ntazi umubare, mumbwire icyo mwanshakiraga kuko rwose mwantesheje umutwe mumbuza kwikomereza gahunda nari ndimo zindi.
Aisha : nagirango nkumenyeshe ko Ella nako rya habara ryawe ryyadushimutiye abana
Khalil yari ageze ahari intebe asanzwe yicaramo nuko aricara arabareba azunguza umutwe gusa nanone ku munwa we habonekaga akamwenyu. Kumva babeshyera Ella ko yashimuse abana na byo byatumye arushaho guseka no gutwarwa
Gusa si ibyo gusa byarimo bimusetsa ahubwo yari anashimishijwe nuko icyo amaze igihe ashakisha amaze kukigeraho. Mu mutima we yumvaga afite ibinezaneza bidasanzwe rwose ndetse muri we akumva ntabwo yabasha kubihisha na gato rwose
Khalil : ariko rwose kubeshya kwawe ntabwo ubanza no kubitekerezaho biraboneka pee. Uzi ko urushwa n’umwana kubeshya wowe. Shaka ikindi ubeshya naho icyo cyo ndumva utacyizeho neza
Aisha : ngaho niba ugirango ndabeshya baza Adia na we yari ahari rwose. Niba mbeshya nizereko wenda we uri bumwizere dore ko jyewe nakugoreweho
Ako kanya kwa kumenyura kwa Khalil kwagiye nka nyomberi maze ahita yitegereza Adia wari uhagaze iruhande rwa nyirabuja ubona afitemo akantu k’ubwoba
Khalil: Adia mbwira kandi umbwire ukuri urabizi sinjya nihanganira umuntu umbeshya Cyangwa akabeshyera abandi rwose pee
Adia: ibyo mabuja avuga ni ko byagenze rwose. Ella yafashe abana aragenda twese turebe atorokana na bo. Sinzi niba yabashimuse koko ariko rwose yagiye kandi yajyanye na bo
Kumva ibyo byatumye Khalil akubita igipfunsi ku meza maze bose barikanga kuko baramuzi iyo arakaye ibintu bihinduka bibi cyane rwose pee
Khalil: ariko uzi ko mwese muri abasazi? Umuntu agatwara abana mwese mureba mukamureka akagenda none muje kurocangwa ngo yashimuse abana?
Aisha: ni wowe musazi ahubwo ureke kutubeshyera. Kuva uyu mukobwa yagera muri uru rugo rwose jyewe sinigeze mushira amakenga none dore ibyo agukoze utumye adutwarira abana
Khalil: oya ibyo muvuga ntabwo Ella yabikora na gato rwose mwimubeshyera. Ntabwo bishoboka rwose
Aisha : ariko ubundi kuki utagitekereza ngo urebe kure koko ufite ikihe kibazo? Umukobwa ngo agutoraguriye abana nuko aho gukomeza gahunda ze ahise atura hano rwose. Ubundi uriya mukobwa uramuzi Cyangwa? Nyamara ni gatumwa rwose pee
Khalil yahise ahagurukana uburakari bwinshi cyane
Khalil: umva birahagije rekera aho rwose pee. Ceceka utanzurira akaboze
Yikoze mu bwanwa dore ko na bwo atari ubwo abuze maze atangira kwibaza mu mutima we yiburanya. Ni gute Ella, umukobwa yari amaze guha icyicaro mu mutima we ashobora koko kuba ari rushimusi? Ese birashoboka Cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma?
Yahise ahindukirira Rakin umurinzi we yizera kurenza abandi bose
Khalil : none yabajyanye hehe ?
Rakin : bari mu gihugu cyo akomokamo aho yaje aturuka
Khalil : none se yagiye n’amaguru ?
Rakin : oya bateze indege
Khalil : aha ni ho rero mfitte ikibazo sasa. Ni gute babashije kwinjira mu ndege, bageze bate ku kibuga cy’indege bakamwemerera gutwara abana b’igihugu batabanje kumbaza niba mbizi ? urumva ibyo bintu bishoboka koko ?
Uko barebanaga babuze icyo bamusubiza, Khalil na we yakomeje kwibaza mu mutitma ko ibyaba byabaye byose hari icyabiteye kuko ukuntu azi Ella ntabwo yashimuta rwose pee. Ntabwo bishoboka na gato
Rakin : amakuru nahawe n’abakora ku kibuga cy’indege ni uko uwamwakiriye yyari akiri mushya mu kazi bityo atabashije kumenya ko abana atwaye atari abe
Khalil yitegereje Aisha yumva yahita amukuramo iyo kotsa ariko arihangana uburakari bwe arabuzimanganya. Gusa yumvaga nanone atareka ngo bikomeze gutyo bafata Ella nka rushimusi
Khalil : uko byamera kose hari icyamuteye gukora ibyo yakoze, si ibintu yapfuye gukora gutyo gusa nta mpamvu kandi ni hahandi ukuri nzakumenya. Hagowe uwo nzasanga abyihishe inyuma
Aisha : umutindi nk’uriya se ikindi akeneye ni iki uretse gusaba ingurane y’amafaranga
Khalil na byo yabitekerejeho ariko yumva ko uko byamera kose atari yo mpamvu. Iyo aba umuntu ushaka amafaranga aba yarayasabye umunsi wa mbere atoragura aba bana none kuba atarabikoze rero na bwo ntibyaba impamvu ubu
Khalil : umva Rakin hita untegurira indege yanjye bwite ubundi uteguze unategure ibikenewe byose, ngomba kugenda nkamenya ukuri kwihishe inyuma y’ibi byose
Muri we yumvaga atabyiyumvisha neza rwose kandi yumvaga yifuza kwihurira na Ella imbonankubone ubundi akabona ubusobanuro buhagije ku gikorwa cyari cyakozwe cyo kumutwarira abana atabisabiye uburenganzira kuko kugera ubu we ntabwo yumvaga yuko ari ukubashimuta
Uretse ibyo kandi yumvaga muri we amukumbuye ndetse ashaka kumuhobera begeranye maze akamubwira ko noneho byose birangiye ubu bashobora noneho kwibanira ubuziraherezo ndetse bakabana nka bwana na madamu.
Gusa yibazaga aho bino byose abihera nyuma yo kumutoroka akanatorokana abana be. Ariko nanone igihe ni iki ngo byose bisobanuke
Khalil: ndagiye kandi ntihagire unkurikira ndagenda jyenyine ibi ndabyirangiriza jyenyine.
Yabivugaga abuza abarinzi kumukurikira ubwo yari agiye kwinjira mu ndege
*_Ubanza ukuri kose noneho kugiye kumenyekana. Agace ka 27 ntuzagacikwe_*
Comments