Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Abana bamaze gusohoka mu cyumba Khalil yaraje yegera Ella aho yicaye amusaba guhaguruka nuko undi arahaguruka
KHALIL: iriya foto ntiguteshe umutwe, ndaza kubyitaho ibya kiriya kinyamakuru
ELLA: ese ko numva ubifata nk’ibyoroshye koko?
KHALIL: nyine biroroshye. Ahubwo wikomeza kumera gutyo nanjye biri kumbabaza rwose
ELLA: gusa umugore wawe afite ukuri koko. Ufite inshingano zikomeye kandi nyine urubatse
Ella yabivugaga ashaka gusohoka nuko amufata ukuboko
KHALIL: inama naguha ni ukuguma hano
Ella yahise amwishikuza ubundi aramureba
ELLA: umva ntukampe amategeko umenye ko ntari umukozi wawe kandi sindi ikigoryi bigeze aho
Khalil yibajije ikintu kibi akoze cyangwa avuze biramuyobera
KHALIL: nyine ntabwo uri umukozi wanjye niyo mpamvu ntagutegetse ahubwo nguhaye inama. Kandi wishaka guhunga nk’aho nakugiriye nabi
ELLA: si uguhunga ahubwo ndi kuguha uko mbyumva najye
KHALIL: uko ubyumva rero ntabwo biri kunshimisha
ELLA: harya ngo ni wowe uba ugomba kuvuga ijambo rya nyuma? Ni wowe ufata umwanzuro nyine?
Khalil yaramwihoreye aragenda nuko agaruka nyuma n’igikapu
KHALIL: pakira dusubire iwacu gahunda zindi ndazisubitse ubu
Yahise asohoka amusiga aho atanamuhaye akanya ko kumusubiza
Ella yibajije niba koko yari aje kumubwira ibyo kutita ku kinyamakuru cyangwa se niba icyo yashakaga kumubwira yakiretse biramuyobera
Yarapakiye nuko amaze gupakira ibye ajya kureba abana aho bari na Nicole na bo bapakira ibyabo nuko babishoje Khalil azana imodoka bajyamo berekeza ku kibuga cy’indege
Ubwo bageraga mu ndege abana bahise bisinzirira nuko bo bakomeza kuganira
KHALIL: humura nitugera iwacu ibyerekeye ya nkuru nzabyitaho rwose ndabigusezeranyije
ELLA: ese ko byaguhangayikishije kandi ari ifoto gusa itanagize icyo itwaye? Kandi rwose ntabwo nshaka kumenyekana, nabonye ntaboneka neza ntibigutere ikibazo
Yahise amuhereza cya kinyamakuru
KHALIL: ngaho fungura urebe
Ella yarafunguye ubundi yifata ku munwa neza neza
Umuntu wabafotoye ni umupaparazi wa nyawe kuko yabafotoye amafoto menshi kandi atandukanye kuva muryango binjira, mu kabari basangira, aho muri casino...
KHALIL: gusa turaberanye burya pee
ELLA: ese ubwo ibyo birashekeje ko mbona ubigize urwenya koko? Umva ushake ikintu ukora hakiri kare rwose naho ubundi urugo rwawe rwaba ruri mu bibazo. Ndumva wazavuga ko ari umuntu utazi mwahuye….
KHALIL: none se wowe uri umuntu utazwi ute ko no mu gihugu cyanjye uzwi
ELLA: ngo ndazwi? Gute ubwo koko?
KHALIL: umunsi utoragura abana bacu nagiye mu itangazamakuru kuvuga uko byagenze byose kandi narakuvuze nyine, nubwo wenda nta foto yawe babonye ariko izina bararizi
ELLA: Mana yanjye noneho aya makuru nagera kuri tante arahita arwara umutima pee.
KHALIL: none se kuba uri kumwe nanjye biteye ikibazo bigeze aho koko?
ELLA: oya ariko wibuke ko erega ntari umwe mu bantu bawe
KHALIL: abahe bantu banjye ubwo ushaka kuvuga?
Ella yabanje kureba ko abana bagisinziriye
ELLA: none se undebye ubona…
KHALIL: izo ni impamvu zimwe zishe byinshi rwose kandi zidafite ishingiro na gato pee
Ella yaramurebye ariko akomeza kumva afite ishingiro rwose pee. Nibwo Khalil yamufataga mu biganza aramureba
KHALIL: ubu se ahubwo ntabwo ushaka kuzongera gukora nk’ibyo twaraye dukoze?
Ella yabanje gufunga amaso nuko yiyibutsa ijoro ryakeye uko byagenze byose koko nuko ubwoba buramutaha yibutse ko byari byiza ariko akaba ari umugabo w’abandi
KHALIL: Ella ndagusaba ugumane nanjye iminsi yose uzamara muri iki gihugu pee
ELLA: ubundi nakekaga yuko uzitwaza abana kugirango ngume iwawe none ndabona ibintu byahindutse
KHALIL: mbere niko nabyumvaga ariko ubu rwose byahindutse pee. Ntabwo numva wagenda
Ella yaramwenyuye nuko aratuza
KHALIL: ba uruhuka noneho ndaje mbanze ngire abantu mpamagara
Yahise ajya hirya gato guhamagara dore ko bari mu ndege yabo gusa maze Ella na we aboneraho akanya ko kuruhuka ariko yahise yumva akana kamwe gakangutse
LAILA: Ella nshaka ko unterura
Abana bamukunda kubi kandi na we yarabikundiye rwose. Nubwo ubona ababyeyi babo batabanye neza
Yahise amukikira
Mu nzira Ella yagendaga yibaza ibibazo byinshi mu mutwe aho yabanje kwibaza uburyo ari bwihishe itangazamakuru ariko amahirwe ye bageze iwabo ntiyagira umunyamakuru n’umwe abona
Gusa nanone Khalil yakomezaga kuvugira kenshi kuri telefoni wumva ari gutanga amategeko atandukanye ubundi icyabihuhuye byose ni igihe Ella yajyaga kubona akabona nyirasenge amuhamagaye yahise ashya ubwoba kuko yari yamenye na we ya makuru
Nubwo yamubwiye gutembera ariko ntabwo yari yamubwiye kujya mu bagabo, ibintu yakomeje kumutonganyiriza cyane nubwo Ella atigeze amubwira ukuri kose kuko yumvaga abimubwiye noneho byaba birangiye pee.
Yagendagendaga mu nzu avugira kuri telefoni agerageza kwisobanura ariko biba iby’ubusa pee
Yagiye kubona abona Khalil amuje iruhande ahita amwambura telefoni
KHALIL: wigira ikibazo ndaje muvugishe biracyemuka byose
Ella yashatse kuyimwabura ariko Khalil arayimwima nuko arangije ahita avugisha uwo mubyeyi gusa yari hirya ye gato ku buryo Ella atabashije kumva ikiganiro bagiranaga
Ubwo Khalil yamaraga kuvugira kuri telefoni yarayimugaruriye nuko amugeze iruhande abona umukobwa ameze nk’uhari adahari ibitekerezo bye ubona ko byibereye kure cyane rwose.
KHALIL: Ella? Umeze neza?
Ella yaramwenyuye
ELLA: yego meze neza. Tante ati iki se?
KHALIL: sha ahubwo ni umwana mwiza rwose pee. Kandi namubwiye ko bidateye ikibazo, namuhumurije rwose
ELLA: sawa noneho
Khalil yamweguye umutwe kuko yabonaga ashobora kuba afite ikibazo rwose
KHALIL: Ella ndabona nyamara utameze neza pee.
ELLA: ni umunaniro ahari kubera guhindagura amasaha
Khalil yitegereje ikirere abona izuba riri kurenga koko kandi aho bavuye na ho bavuyeyo riri kurenga, yibuka ko na we kubimenyera byamutwaye igihe
Uzi kuva mu gihugu kimwe ubyutse aho ugeze ugasanga bo bagiye kuryama kubera bwije kandi urugendo rutari rurerure
KHALIL: ngaho jya mu cyumba kuruhuka rero
Ella yaragiye nuko Khalil asigara yibaza byinshi mu mutima we. Ubusanzwe ibi bintu ntabwo abyiyiziho na rimwe rwose pee. Gusa kuri uyu we arabona bidasanzwe
Yibajije niba ari ibiki byamufashe nuko yitegereza Ella uko agenda agana mu cyumba cye azunguza umutwe
*_Ese uyu mukobwa ubu azataha cyangwa azarya gumino? Agace ka 19 ntuzagacikwe_*
Comments