logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 2



Apfukamye hagati y’ibitanda byabo, Khalil yitegereje abana be ngo arebe niba nta kibazo na kimwe baba bahuye na  cyo.
Gusa yumvaga uburakari ari bwose pee. 

LANA: papa

Yaramurebye  aramuhobera

KHALIL: nari mfite ubwoba  bana banjye


LANA: papa  twari kumwe  na malayika maze

Yashekejwe n’imyumvire abana  be bafite  nuko arangije na we ajya muri ako  gakino kabo ngo  arebe

KHALIL: koko se ni malayika wa nyawe?


LAILA: yego pa. Ni we rwose pee

KHALIL: noneho nusinzira uze  kumumbwirira mu nzozi ko papa amushimira

Abana be bari bashimishije iyo babaga bamuvugisha gusa nanone wabonaga  bameze nk’ababonekewe

LANA: ariko uzi yuko yanaduhaye amazi na biswi pa

Byaramurenze uburyo abana be bafite imyaka ibiri gusa bari kubasha gusobanura neza ibintu uko byagenze gusa nanone akibaza ahari ko bari gushyiramo amakabyankuru

LAILA: maze yanaduhishe mu ikoti rye yari yambaye pa. Uzi ibindi? Amaso ye arabengerana anafite imisatsi miremireeee, nyine ya malayika

Aha yahise atekereza ko abana be noneho burya ibintu byose bari kumubwira bitabayeho ahubwo ubwoba bwatumye  batekereza  yuko hari umuntu uje kubatabara

LANA: papa ushaka iri joro umubwire  arare hano

We yari anejejwe nuko abana be babonetse gusa yabonaga bibereye mu gakino batazi na we yemera kukinjiramo. 
Yafunze icyumba cyabo nuko yicara ku  ntebe iri  imbere y’icyumba cyabo. Yari yagize ubwoba atigeze agira mbere hose, gusa nanone yashakaga kuvugana n’uwabazanye akamenya neza byose uko byagenze kuko wasanga  ari no  gukeka ko bakabya nyamara  ibyo bavuga koko ari ko byagenze


Yavuye aho ajya kureba Rakin  umucungira umutekano


KHALIL: uwo  mugore wahoze umbwira harya  ari hehe


RAKIN: erega ntabwo ari  umugore urebye

KHALIL: noneho ni umukecuru?

RAKIN: oya da. Reba   hakurya  hariya


Khalil yegereye buhoro aho bamwerekaga nuko kuko nta matara yari ahari abona igicucucucu cy’umuntu  akomeza gusatira ahagana ariko agenda abona bimwe mu byo abana be bamubwiye. Gusa ntabwo  yumvagako bishoboka kuko koko yabonye yambaye ikote rirerire imisatsi ye na yo yari miremire. Ubu se uyu si we koko watabaye abana be bakaba bari kumwita malayika?

Yamugeze iruhande umukobwa arahindukira nuko aramureba. Yubuye umutwe nuko bahuje amaso abona neza neza ni ya maso abana be bamubwiye abengerana
Ella yarahagurutse nuko asubira inyuma gato ariko amaso ye ageze kuri ya nkota yumva ubwoba buriyongereye

Nibwo yahise abona yuko umunsi we ugeze maze atangira gusengera mu mutima

ELLA: gusa nubwo ugiye kunyica umeze ko abana bawe nabasanze ku muhanda bari kurira

KHALIL: ni nde wakubwiye se ko ngiye kukwica?

ELLA: umutwe wawe

Khalil we aho kuvuga menshi yahise amusatira, amufata mu misaya ngo barebane nuko bahuje amaso azunguza umutwe

KHALIL: amaso yawe koko arabengerana pee

Uburyo yari muremure byasabaga Ella kurarama kugirango abashe kumureba neza


ELLA: ngo… iki?

KHALIL: abakobwa banjye bambwiye ko amaso yawe abengerana

Nibyo koko amaso ya Ella yari meza pee. Nuko Khalil akomeza kumwitegereza umwanya muremure, abanza kumurekura kuko yari yamufashe. 
Yarebye uko uyu mukobwa yambaye, areba uko ameze, yibaza ukuntu yagize ubutwari bwo gutabara abana atazi abasanze ku nzira yumva biramutunguye.

ELLA: jyewe nta kindi nakoze uretse kubitaho nkabaha amazi na biswi gusa.

KHALIL: none se witwa nde?

ELLA: nitwa Ella

KHALIL: none se uturutse hehe?

Ella yibajije niba yaba ari guhatwa ibibazo cyangwa se ari amatsiko gusa

ELLA: tante ni we wanyishyuriye uru rugendo ngo mbashe kwizihiza isabukuru y’imyaka 23. nturutse mu burengerazuba

KHALIL: ukaba uri kugenda muri ubu butayu wenyine koko? Uri uwa mbere mbashije kubona hano rwose

ELLA: nanjye nari nayobye nuko rero mbona abana bawe ku nzira na bo bonyine numva ko ari ngombwa kubatabara. Nari mfite gahunda yo kubaririza iwabo ningera kuri hotel kuko numvaga ko ngomba guhamagara polisi

KHALIL: wari wayobye?

ELLA: yego narimo ngenda nshakisha tagisi nyine

KHALIL: hotel uri bucumbikemo yitwa gute?

Ella yakoze mu ikoti rye akuramo agapapuro kanditseho izina rya ya hoteli nuko agahereza wa mugabo bari kumwe kuko bari babyanditse mu cyarabu kandi we ntabwo akizi. Ubundi kumenya igiswahili bye byaramufashije kuko abantu baho benshi barakivugaga ndetse na Khalil ni cyo akoresha nubwo icyarabu na cyo ari ururimi rukoreshwa cyane aho hantu yari ari

KHALIL: ubu iyi ni yo hotel ugiye gucumbikamo koko?


Ella yumvise amasoni amwishe. Ubanza hotel yahisemo iciriritse cyane 

ELLA: nyine se ko nta bushobozi buhagije nari mfite ubwo urumva…

Khalil yahise afata ka gapapuro arakavuyanga akajugunya hirya cyane.

KHALIL: umva abana banjye barifuza ko ejo mu gitondo bakubona. Kuri bo uri malayika wabatabaye. 

ELLA: nta kibazo ejo nshobora kugaruka kubareba.

KHALIL: oya ibyo kugenda ukagaruka ntabwo birimo ahubwo ngwino nkwereke wowe

Yahise ajya imbere undi aramukurikira ariko agenda adashaka cyane gusa aragenda


Bazamutse escaliers nuko amwereka icyumba kinini kandi cyiza cyane.

KHALIL: dore aho uri burare rero

Ella yumvaga muri we atari kubyumva neza ukuntu ashobora kurara aha hantu,

ELLA: mwari mukoze ariko ndumva ntari burare hano

Yarongeye amufata mu misaya amureba mu maso

KHALIL: abana banjye barifuza kukubona ejo. Icyifuzo cy’abana banjye gihinduka itegeko rero. Wabatabaye, rero wikanga icyo nanjye ngusabye nka papa wabo.

Ubu se koko arabona imbaraga zikomeza guhakana ra? Ko yigenje?

ELLA: nta kibazo noneho.

Yabyemeye ariko afite ubwoba budasanzwe, nuko umugabo akomeza kumwitegereza

KHALIL: amaso yawe… ni meza cyane

Ella yahise yumva isoni zimwishe n’ubwoba buriyongera ariko ahita afunga amaso areba hasi

KHALIL: dore kandi. Wifunga ayo maso se 

Ella yagize ubwoba bwinshi noneho yibaza niba atitaye mu menyo ya rubamba. Khalil na we yakomeje kumwitegereza cyane gusa ageze aho akeka ko ashobora kuba ari gutera ubwoba uyu mwana w’umukobwa. Yaramurekuye nuko ahita abona ko icyiza ari uko yasohoka akajya gutara akuka akikuramo ibintu biri kumurwanira mu bwonko.


*_Ese amaherezo ni ayahe? Agace ka 3 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.