Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Aho yari yibereye mu biraro by’amafarasi ye, umwe mu barinzi be yaje kumubwira ko bose bamaze kugera ku meza
Khalil burya nta rugendo rutunguranye yari yagize ahubwo yari yabikoze ashaka kuza kugaruka rwihishwa akabasha noneho kureba imyitwarire ya Ella atari bugufi ye kuko mbere yari yamukurikiranye ari hafi anamureba
Kubera uburyo inzu ye yubatse afite ahantu abandi bantu bose batazi ajya anyura akaba yakinjira mu cyumba bariramo ntawe umubonye kandi nanone ibirahure biri mu rugi rwerekezayo bikoze ku buryo we aba areba ariko ntawe umureba.
Yashakaga kugenzura yitonze uburyo uwo mukobwa ari kwitwaramo ku buryo amenya niba umwanzuro yafashe wari ukwiriye koko cyangwa se niba yahubutse akaba yakoze ibidakwiye atwawe n’amarangamutima gusa
Ubwo yageraga ahateganye na salle a manger yarahagaze noneho atangira kureba ibiri kuhabera byose ndetse ari no kubyumva.
Ku meza hari abana be babiri, umugore we Aisha ndetse na Ella ushinzwe abana
Icyo gusa mu mutima we yifuzaga ni ukubona Ella yitwara neza ndetse akabona ko yita ku bana be uko bikwiye nubwo atari azi igituma ari bwo buryo abishakamo gusa yarabyifuzaga bidasanzwe.
Yarimo yibaza niba atari buganire wenda na nyirabuja cyangwa se niba na we ameze nk’abandi bakozi bose. Khalil yibagiwe kureba abana be ahubwo amaso ye yirebera Ella aho yicaye
Izuba rimurika muri icyo cyumba ukongeraho uburyo cyari gitatsemo byatumaga arushaho kubona ari mwiza bidasanzwe ndetse yumvaga yahita ava muri ubwo bwihisho arimo akajya kureba amwegereye ariko arifata
Yabonye Ella ahanagura Lana ibiganza dore ko yarimo amena ibiryo kubera kutamenya kwitamika neza
…: Asama se utamire vuba Laila?
Yahise arekera aho kureba Ella aho ari ahubwo amaso ye ayerekeza ku mugore we Aisha warimo abwira umwana we Laila atyo, kandi ubona avugana uburakari budasanzwe.
Khalil yashatse guhita yinjira muri icyo cyumba ariko arifata gusa yari yamaze gufata ku rugi agiye gufungura. Laila yarebye nyina ubona afite ubwoba maze agerageza gufatisha ikanya yari afite intongo y’inyama yari imbere ye mu isahani ariko ukabona ko bimugoye pee
Ella yarimo yitegereza ibiri kubera aho ubona rwose byamurenze
LAILA: ariko ndi kurya mama…
Khalil yagiye kongera gufungura ahita abona Ella ahagurukiye rimwe na Aisha nuko Ella ahita afata ikiganza cya nyirabuja wari ugiye kurisha umwana we ku ngufu
AISHA: uratinyuka ukamfata?
ELLA: ndabitinyutse mabuja kandi rwose ubyihanganire ibyo ngiye kukubwira kuko namaze akanya nkureba nkabona sinzi niba aba bana ari abawe. Ni gute utegeka umwana w’amezi 24 gusa gukora ibintu ataramenyera neza? Umwana ntabwo afite umuvuduko nk’uwacu ikindi kandi ntabwo ingingo ze ziba zagakomera ku buryo yananirwa kurya abyimenaho cyangwa abimena. Umwana bisaba kumwihanganira ukamutwara gake. Ikintu cyose umwana akoze kiba ari intambwe ateye ntabwo ari icyo kwinubira niyo wamuha isahane akabimena akaryaho akayiko kamwe, ejo arya tubiri kugera igihe azabasha kurya atabimena. Mbere yo kumusaba kurya byose ngo abimare wakabaye bwa mbere wamwicaje ahantu hamubangukiye ukamwambika ibimurinda kwimenaho ibiryo no kumubwira ngo arishe aya makanya yanyu aremereye atya ashobora no kumukomeretsa mu kanwa
Yamaze kubimubwira ahita amwambura ikanya yari afite
Aisha yahise yikubita aragenda arakaye nuko abasiga aho bonyine
Khalil byose yabirebaga yitonze gusa mu mutima we yumva ikintu cya rusoka kiramufashe nuko afata ku gikuta maze yubika umutwe hasi yibaza byinshi
Yongeye kubura umutwe abona Ella ari kwiyegereza abana ku ntebe bicayeho nuko asunikira hirya isahani ye maze afata isahani z’abana
ELLA: ni nde ubanza kurya ibya mbere?
Abana bose bahise basubiriza rimwe bati ni jyewe, undi ati ni jyewe
Yahise atamika umwe arongera atamika undi, ubona abikorana ibyishimo kandi rwose bimurimo nk’ugaburira abana yabyaye
Yamaze gufunga icyumba cy’abana nuko arahindukira ngo na we abashe kuba yajya kuruhuka ariko ahita yumva ikiganza kimufashe ku munwa kugirango agasaku k’ubwoba katumvikana
Yahise abona ari sheikh Khalil umufashe ku munwa nuko amukuraho ikiganza buhoro buhoro ngo abashe kuvuga
KHALIL: nagirango udasakuza abana bakikanga, rero mbabarira
Ella yumvise muri we atazi ukuntu abaye, ntiyari azi niba ari ubwoba bumufashe cyangwa ari ikindi kintu kimubayeho gusa yumvise guhinduka kudasanzwe muri we kubera kubona Khalil imbere ye muri ubwo buryo.
Yahise atangira kugenda buhoro buhoro ava iruhande rw’icyumba cy’abana nuko Khalil na we aramukurikira. Ella yabonye bageze ahitaruye icyumba cy’abana arahagarara kuko yibwiraga ko Khalil uko byamera kose ashaka kumuvugisha.
ELLA: abana bawe ni beza cyane nabakunze
KHALIL: nasabye Adia kujya kubashakira za bavette zabo
ELLA: eeeh. Mabuja noneho yababwiye? Ariko ni ukuri ntabwo…
KHALIL: nta muntu wabimbwiye ni jye ubwanjye nabyiyumviye ubimusaba
Ella yaguye mu kantu kuko icyo yibukaga cyo ni uko bagiye ku meza adahari akibaza rero uburyo we ubwe yabyiyumviye akumva ntabwo biri kumvikana
KHALIL: wikigora ushaka kumenya uburyo nabimenye, ni ibanga
Yabimubwiye amwongorera. Ella aho ahagaze yumvaga amaguru ye atari gukora neza, yumvaga akandagiye hasi ariko amaguru ameze nk’aho ari gutitira neza neza nuko uko yitegereza sheikh mu maso genda asubira inyuma buhoro agera ku gikuta ahita acyegamaho byibuzze yumva kimutije imbaraga
Khalil we yari ameze nk’uwamubujije gutambuka kuko yari ahagaze aho yabaye anyura agenda gusa byabonekaga ko ashaka ko baganira
Ella yafashe ku gikuta ngo arusheho kwikomeza
KHALIL: ibintu uzi ku bana byose wabyigiye hehe?
Ella yumvise mu mutima we ikintu kimusaba kwirekura akamuganiriza adatinye na gake
ELLA: nkunda gusoma cyane, rero nagiye mbimenyera mu bitabo nasomye bitandukanye
KHALIL: rwose biraboneka pee. Uri umunyeshuri w’umuhanga icyo usomye uhita umenya kugishyira mu bikorwa neza cyane
ELLA: nkunda gusoma ibitabo hafi ya byose gusa ibirimo ibintu biteye ubwoba nko kurwana, kwicana, kugambana, ntabwo byo mbikunda binyiterera ubwoba
KHALIL: ibyo ndabikunze cyane rwose
Uko baganiraga ni na ko Khalil yagendaga amwenyura buhoro buhoro maze bigatuma Ella yumva ari kugenda yisanzura ndetse amutinyuka buhoro buhoro ndetse mu maso he hagaragaza kenshi kuzinga umunya wabonaga haringaniye hameze neza noneho
KHALIL: sinariye kandi nawe ndabizi ntabwo wariye. Waza tukajya gusangira?
Ella yaketse ko ashobora kuba yumvise nabi kuko ntabwo yiyumvishaga ko ibyo bintu bishoboka. Kujyana na shebuja ku meza koko? Ibi se byaba ari ibiki mwa bantu mwe ko yumva ari ikintu kidashoboka
ELLA: jyee…jyewe nawe twenyine?
Yibwiraga ahari ko abimubwiye byo kumusetsa gusa cyangwa kureba uko abyitwaramo
KHALIL: yego wowe na njye twenyine babiri kandi ndakomeje
Ella ataragira ikindi kintu arenzaho yahise abona Khalil anyujije ukuboko mu mugongo we maze amwegura ku gikuta yari yegamyeho nuko amusaba kumukurikira bakagenda
*_Aho ibyo kurera abana ntibizabyara akandi kantu ra? Agace ka 8 ntuzagacikwe_*
Comments