Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
KHALIL: umva Ella wibuke yuko tuzasubirana iwacu twese kandi. Uko turi bane, jyewe wowe n’abana
Ijwi rye rya mugitondo ryari rikomeye cyane nuko Ella amurebye mu maso abona koko arakomeje ibyo arimo kuvuga
Ella yarikirije n’umutwe nuko arabyuka arambara dore ko hari hanakonje kubera imvura yari irimo kugwa
Mu mutima we yibazaga byinshi cyane bitandukanye ku byaraye bibaye ijoro ryose, gusa nanone mu mutima we akikomeza kuko ni ibintu yari yakoze abishaka kandi yararyohewe rwose pee
Yari abizi neza ko ibyabaye bitazakomeza kuko ntabwo ari inshuti ye, si umugore we kandi rwose ntabwo ari mu nshingano ze
Yumvaga ko umunsi azasubira iwabo nyine azakomeza kwibuka ibihe byiza yagize kandi yiyemeza ko atazabyicuza na rimwe
Yamaze gutegura ibya mugitondo nuko bajya ku meza
KHALIL: Ella wikomeza guhagarara banza nawe wicare ariko
ELLA: ba uretse mbanze mutungayirize ariko
KHALIL: ubu se iminota itanu yose uyimaze koko uri gutunganya aho hantu cyangwa ahubwo ubwenge bwibereye ahandi? Reka noneho nze ngufashe
Yahise ahaguruka amusanga aho ari muko amufata mu mugongo maze Ella yumva asheshe urumeza neza neza
Ella yubitse umutwe yitegereza Lana aho yicaye imbere ye
Nibwo ako kanya urugi rwahise rufungukana ingufu nyinshi maze Ella arikanga ahita areba mu cyerekezo cy’aho urugi ruri
Yari Aisha umugore wa Khalil wari winjiye abaguye gitumo kuko ntabwo bari biteguye ko ari buze ndetse ntabwo bari bazi ko ashobora kuza aho
Ella akimukubita amaso yahise yubika umutwe kuko yibwiraga ahari ko ari buhite amusoma mu maso ko hari ikintu yaraye akoranye n’umugabo we
KHALIL: Milan, Las Vegas mu ijoro rimwe ukaba hose urahagenze? Ubwo ntiwateze private jet ra?
Undi yaracecetse nuko Khalil arakomeza
KHALIL: none se uragenzwa n’iki?
Aisha yahise amujugunya imbere ikinyamakuru yari afite
AISHA: ngibi ibingenza
Laila na Lana aho kugenda basanga nyina banamusuhuza ahubwo babaye nk’abamuhunga maze begera Ella
Ella yabafashe mu biganza maze yitegereza icyo kinyamakuru Aisha yari anaze ku meza imbere ya Khalil nuko abona handitseho mu nyuguti nini ngo
IGIKOMANGOMA KHALIL UBANZA CYABONYE IKINDI KIREMWA BARIMO KWISHIMANA I LAS VEGAS
Ella yasomye ayo magambo yifata ku munwa nuko yitegereza Khalil aho ari na we ari kucyitegereza ariko ubona arimo gutekereza cyane nkuko byabonekaga mu maso he
AISHA: yatabaye abana bacu nuko nawe uti niboneye irindi habara?
Amagambo yavuze Ella yarayumvise yumva amarira ari gutemba ku matama neza ariko arihangana kuko na we yari abizi ibyaraye bibaye
Khalil yafashe cya kinyamakuru nuko buhoro yubura umutwe areba Aisha aho ahagaze imbere ye arongera yitegereza Ella hirya ye abona ko amagambo umugore we akoresheje yamubabaje cyane nuko uburakari bwinshi buramuzamuka
KHALIL: Ella
Yaramurebye nuko akoresheje ikiganza amubwira kujya mu cyumba
Ella yahise ajya mu cyumba ajyana n’abana nuko bageze mu cyumba
ELLA: mugume hano ndaje
Yahise asohoka mu cyumba afungura urugi bucece ku buryo bitumvikana maze yegera buhoro aho yasize Khalil na Aisha ngo yumve ibyo barimo baganira kuko yatekerezaga ko umuriro ugiye kwaka neza neza
AISHA: ariko se ni gute utinyuka kunkora ibi bintu koko? Uzi ko wankojeje isoni neza neza
Ella yatangiye kumva ubwoba bumwishe ariko arakomeza atega ugutwi
KHALIL: ese wowe ubona Ella atari mwiza bitarabaho koko?
Ella yabonye Khalil ahaguruka afite cya kinyamakuru mu ntoki ahagarara imbere y’umugore we. Yatekereje ko Khalil abwiye Aisha ayo magambo nk’uburyo bwo kumushyushya mu mutwe ibintu byatumye arushaho kugira ubwoba kuko ashobora kuzitwa kazarusenya neza neza
AISHA: urimo gushaka kunyumva ariko si gusa?
KHALIL: oya rwose ndakomeje pee. Ahubwo aba banyamakuru banditse neza cyane bati IKIREMWA
Umugore we na we yaramwegereye ahagarara neza neza imbere ye
AISHA: ese ubu utekereza ku gihugu cyawe? Aya makuru urakeka bari buyafate bate koko?
Ella yakomeje gutega amatwi ikiganiro cyose kuko yumvaga ashaka kumenya uko biri burangire byose
KHALIL: ni wowe uri kwishyushya mu mutwe. Iyi nkuru umuntu uyifiteho ikibazo ni wowe gusa rwose ntawundi. Rakin ntiyigeze ampamagara ndetse ntawundi muntu uwo ari we wese wigeze ambwira kuri iyi nkuru n’iyi foto rwose. Ahubwo ndabona nkomeje kuba icyamamare rwose ukuntu inkuru yo mu ijoro bwakeye yasakaye ahantu hose
AISHA: abantu bawe bakeneye umugabo uhamye ntabwo bakeneye umuntu uhora yandikwa mu binyamakuru rwose. Byaba ari ukuri cyangwa baba babeshya ntabwo uwo uri we wari ukwiye kwitwara utyo rwose. Ese wibuka ko ndi umugore wawe?
Ayo magambo Ella yarayumvise ayatekerezaho yitonze. Nibyo koko ni umugabo we none baraye baryamanye kandi baryamanye abizi neza ko ari umugabo w’abandi si ibintu byamutunguye. Nubwo yari yiyemeje ko atazabyicuza ariko yatangiye kumva ikintu kimukomanga ku mutima yibuka koko ko umugabo baryamanye atari uwe. Yibajije uburyo ifoto gusa irikoroje noneho yibaza uko byagenda amenye ko bararanye
KHALIL: umugore wanjye? Umugore wanjye rwose. Rero umva nkubwire niba imyitwarire yanjye itakunejeje ushaka ntabwo wabyitaho kuko ni ubuzima bwanjye bwite ntabwo rero bikureba rwose pee
Ella yifuzaga yuko iyo ntambara y’amagambo yahosha
Aho ahagaze yumvaga mu nda bitangiye kwivanga akumva ikintu cya rusoka kimufashe. Yari afite ubwoba ko abana bashobora kumva se atongana na nyina, ibintu yumvaga bitaba ari byiza na gato rwose pee
Aho ahagaze yumvise umuntu amufashe ukuguru nuko ahindukiye abona ni Lana maze yanga ko amuvugisha bakabumva nuko basubirana mu cyumba afungaho maze abwira Lana kuryama
LANA: ndashonje
Yibutse koko ko Aisha yaje bagiye gufata ibya mu gitondo
Yamufashe amukomeje agerageza gutuma atuza
ELLA: ba wihanganye gato cherie
Yumvise ikiniga kimufashe yumva amarira atangiye gutemba ku matama nanone. Yahise atekereza iyo nkuru iramutse igeze iwabo maze nyirasenge akamubona mu binyamakuru
Ako kanya urugi rwarafungutse maze abona Khalil arinjiye
KHALIL: abana mujye gusangira na Nicole nshaka kuganira na Ella
*_Bagiye kuganira ibiki ubu? Agace ka 18 ntuzagacikwe_*
Comments