logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 9


Uko bagendaga  ariko Ella yasengeraga mu mutima  ngo Imana imufashe  byibuze umwana ateruye aze  kugira impamvu  ituma amufatisha amaboko  uko ari abiri kuko rwose kuri we kugenda  afatanye  na  Khalil agatoki  ku  kandi  yumvaga atabishaka na gato

Ubwo bageraga ku rubaraza Khalil yitegereje umwana we bari bateruye

KHALIL: Laila  ushaka kureba ikintu gitangaje

LAILA: yego papa

KHALIL: ngaho reba

Yahise arekura Ella nuko uyu na we yumva nubwo atazi icyo bavugaga ariko yashakaga na we kureba icyo kintu gitangaje barimo kuvuga nuko areba hakurya y’inyanja ngo arebe ko yakibona ariko ntiyakibona agarura amaso hafi ngo wenda wasanga kiri aho mu busitani bwabo ariko na bwo abona nta kintu ari kubona

Uko yagateruye Laila yumvise ari gutigita kubera gusekeshwa n’ibyishimo nuko arahindukira aramureba abona ari umwana ari na se bari kumureba bombi maze ahita atekereza yuko ikintu gitangaje barimo kureba ari we kiriho
Yaguye mu kantu nanone yibaza niba yaba yambaye wenda nabi cyangwa se hari ikindi kintu kibi, kidasanzwe cyaba kimuriho biramuyobera neza neza

LAILA: amaso yawe iyo izuba riyarasheho aba atangaje  bidasanzwe pee

Ella yumvise isoni zimufashe nuko yegereza umutwe we uwa Laila maze Laila arushaho gukomeza guseka. Uyu  mukino ntabwo yari azi ko uyu mugabo yawukina burya nubwo ateye ubwoba ariko ashobora kuba akunda abana be rwose pee


KHALIL:  none se wagiye gukangura Lana na we akaza tukamwereka ikintu gitangaje?

Ella yahise ashyira umwana hasi nuko Laila yiruka asimbagurika kubera ibyishimo bidasanzwe nuko Ella asigarana na Khalil

ELLA: ibintu munkoze birantangaje rwose pee


Khalil yaramwegereye

KHALIL: numvaga ntabasha guhisha umwana wanjye ibyo nari maze kwibonera nanjye nkurikije rwose ibyo bambwiye umunsi ubatoragura


Ella afashe inkingi  ziri ku rubaraza yahagaze areba hakurya


ELLA: hari ikintu numvaga nifuza kugusaba  ariko

KHALIL: ndakumva mbwira rwose

ELLA: numvaga nifuza kujyana n’abana bawe mu mugi, nibazaga  rero  niba umutekano wabo…

KHALIL: byo birazwi  ko hari imipaka ntarengwa ku bana banjye.  niba rero ushaka gutemberana nabo ubwo muragendana n’umurinzi cyangwa nanjye ubwanjye


Ella yumvaga nta kibazo kiri bube kirimo kuko icyo yifuzaga cya mbere ni uko na we yabasha kuva aho akajya mu mugi dore ko yaje aje gutembera atazanywe no kurera abana ba Khalil

ELLA: murakoze  kuko nshigaje iminsi 14 gusa mu gihugu cyanyu kandi…

KHALIL: uvuze ngo iki?

Yamuciye mu ijambo ariko anarakaye kubera ibyo yari yumvise atashakaga kubyumva

ELLA: navugaga ko mu minsi 14 nzasubira iwacu rero nifuzaga kujya nyuzamo ngatembera nyine ariko  ndi kumwe n’abana nkuko mwabampaye ngo njye mbitaho

Ngo iki? Ella yabonye uburyo  umugabo ahise ahinduka akarakara biramuyobera yibaza niba hari ijambo ribi akoresheje biramuyobera neza neza

ELLA: none se hari ikosa nkoze ritumye muhinduka aka kanya bitunguranye? Hari ijambo  ribi naba mvuze?

Aho kumusubiza yatangiye kugendagenda aho ku rubaraza agenda agaruka boshye intare ishumitse cyangwa iri mu kazu yubakiwe idashobora kuvamo. 

KHALIL: uravuze ngo iminsi cumi n’ingahe?

ELLA: iminsi cumi n’ine

Ako kanya Lana yahise ahagera

LANA: nanjye nshaka kureba

Yasanze Khalil ari kureba Ella mu maso ariko ameze nk’udahari
Lana yahise afata se ipantalo akurura ngo amwereke na we ibyo Laila yabonye

LANA: papa nyereka nanjye

KHALIL: ba uretse gato papa ari gutekereza

ELLA: ariko se ufashwe n’ibiki? Ndekura uri kumbabaza

Yaramurekuye nuko aragenda maze Ella aca bugufi ahobera ka Lana


LANA: nanjye ndabibonye


Ella yahise aterura  abana bombi ariko  yibaza ikintu gitumye se ahinduka ako kageni biramuyobera kuko yumvaganta kintu kibi cyangwa kidasanzwe avuze cyatuma uyu mugabo amera atya rwose pee`
Ubundi iyaba yari azi yuko uyu mukobwa ari  hano kubera aba bana gusa

LANA: urababaye ariko Ella?

ELLA: oya ahubwo ndananiwe cherie

LAILA: ngwino rero tugende kuruhuka mu cyumba cyacu



Khalil ntabwo yabyiyumvishaga neza
Iminsi cumi n’ine gusa ni yo isigaye? Ntabwo bishoboka

Uko yagendagendaga hirya no hino yibazaga  ikintu ashobora gukora agatinza uru rugendo
Ubundi yumvaga ashaka gukomeza kureba Ella iruhande rwe nubwo atari azi impamvu neza ibimutera ariko yumvaga abishaka rwose pee

Iminsi 14 ni mike cyane pee
Gusa nanone birumvikana kuko uyu mukobwa ntabwo yazanywe no kwita ku bana be ahubwo  yaje  mu biruhuko no gutembera rero amaherezo niyo yatinda ariko azagera aho asubire iwabo birumvikana
Aho ari mu biro bye  yumvaga agomba gutekereza byihuse agashaka umwanzuro kuri iki kibazo kiri kumutesha umutwe  amazi atararenga inkombe

Uyu mukobwa utangaje ndetse wihariye ntabwo akwiye kugenda aka kanya  rwose pee ntabwo byaba ari byo
Ibisubizo byinshi byari bimuri mu mutwe kandi yagombaga gushakamo kimwe cyihuse akaba ari cyo ahitamo kandi kikaba rwose kiri mu nzira  nziza

Yahise akora  muri tirroir akuramo  agatambaro k’umweru Ella yahibagiriwe maze arakitegereza ahagaze mu idirishya  nuko ikindi gitekerezo cyihuse kimuzamo ahita ahamagara Rakin vuba cyane undi na we kubera ahora  ari hafi yahise yinjira bwangu yitabye igikomangoma

KHALIL: umva genda ushake amakuru yerekeye ibintu byose uyu mukobwa akunda. Utibeshya ngo wongere unzanire amakuru ari ku rupapuro rumwe ndashaka amakuru yuzuye kandi ahagije rwose

Burya abakozi baragowe hari  igihe banasabwa ibigoye cyangwa ibyo badashoboye ariko bagategekwa kubishobora. 
Rakin yaramwenyuye arebye uburyo shebuja yataye umutwe gusa nanone yumvaga nyine agomba gukora ako kazi asabwe. Khalil yahise yibuka ikindi kintu


KHALIL: umva sha utaza umbwira ngo akunda gusoma ibyo byo ndabizi. Nshaka andi makuru atarimo ibyo byo gukunda gusoma


RAKIN: sawa databuja reka ngende amakuru ndagaruka nyazanye rwose

KHALIL: urakoze cyane Rakin

Yaramwenyuye nuko undi arasohoka aragenda maze Khalil asigara aho akomezakwibaza byinshi kuri uriya mukobwa
Muri we yumvaga ashaka kumutereta akamufatisha ntawe unabiketse nuko ikibazo yabonaga uriya mukobwa nubwo amukurura ariko agoye gufatisha kuko ntabwo yirekura, aramutinya, aramuhunga ndetse iyo amuri hafi aba abona umukobwa yabuze aho arigitira
Gusa na byo byaba intangiriro nziza ariko nanone ntabwo ashaka kumufatirana ashaka abanze amutinyuke ndetse amwisanzureho kandi  kugirango ibyo byose bigerweho yumvaga  agomba kubanza kumwiga neza akamumenya wese akaza kubona aho azahera amwinjirira

Kuri we umwanzuro ni ukudacogora no gucikaintege ubundi bitinde bitebuke, agahu kagomba kuzahura n’umunyutsi


*_Naho se Aisha ntabwo amuhagije? Ese ibi bizacamo ra? Agace ka 10 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.