Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ella yavuye mu mazi maze yambara peignoir gusa muri we ntabwo yiyumvaga neza kubera ko yari agiye nanone kongera guhura na Khalil agasa n’uwongeye guhangana na we ku mwanzuro yari yafashe wo gutaha mu gihe Khalil we yumvaga adakwiye kugenda kuko yaramushakaga cyane pee
Ntiyigoye ashaka umwenda wo kwambara ahubwo yagiye kumureba acyambaye ya peignoir gusa yagendaga yumva mu mutima we haremereye cyane ndetse yagendaga aseta ibirenge kuko ntabwo yumvaga rwose uburyo ari bwitware imbere ya Khalil
Ariko nanone yumvaga adakwiye gutsindwa ataburanye nuko yiyemeza kugenda maze akamubwira akamuri ku mutima adaciye ku ruhande na gato
Yageze ku muryango maze arafungura arinjira
Khalil akimukubita amaso yaguye mu kantu kuko ntabwo yiyumvishaga yuko yaza mu biro bye atambaye
KHALIL: none se ni ukwibagirwa cyangwa wabikoze ubishaka?
ELLA: ibiki se kandi?
KHALIL: kuki uje kundeba utambaye
ELLA: eeeh, numvaga nshaka ko iki kiganiro tukirangiza vuba niyo mpamvu
Yaramurebye yumva atunguwe kuko ni ubwa mbere umuntu atinyuka kumuhangara aka kageni kandi akabikora ubona adafite ubwoba
Ella yakenyeye neza afunga umukandara nuko ategereza kumva icyo Khalil amubwira
KHALIL: urumva wifuza ko iki kiganiro kirangira?
ELLA: cyane rwose kuko tukimazeho iminsi
KHALIL: noneho guma hano, urebe ko nzongera kubivugaho ukundi
ELLA: uri kunsaba ibintu bidashoboka urabizi nawe ariko rwose pee
Khalil yahise azinga umunya nkuko asanzwe abigenza iyo atishimiye ibyo abwiwe
KHALIL: nugenda nzagukurikira ni hahandi
ntabwo yabivuze mu ijwi ryinginga ahubwo yabivuze mu ijwi ritegeka rinarimo gutera ubwoba
ELLA: wikomeza kuzana ariko iterabwoba Khalil, ntukumveko buri gihe wabona icyo ushaka uko ushaka
KHALIL: impamvu uvuga utyo erega ni uko ntarakwereka uwo ndi we ngo cyangwa nkwereke icyo nshoboye niyo mpamvu byose uba wabyoroheje wabiciye amazi
Ella yumvise umujinya uri kumuzamuka. Ese niba Khalil yarakunze kuki atakoresha amagambo atuje kandi arimo uburyohe no gutereta aho gukoresha amagambo atari meza ndetse arimo gutegeka no gutera ubwoba. Ella na we ku bwe arumva atataha rwose pee ariko nanone akurikije uburyo uyu mugabo ari kubyitwaramo ntabwo bishoboka
ELLA: none se icyo ushobboye nikitaboneka
KHALIL: ndagifite erega nyizera. Hari icyo nshoboye kandi cyatuma utagenda ahubwo ukaguma hano
ELLA: hanyuma se nyuma uzakora iki ubwo ra?
Khalil yahise amwegera amugera iruhande maze amusoma ku munwa nuko Ella aratwarwa aramureka aramusoma kuko na byo yari abikumbuye. Nubwo badahuza imyumvire ariko na we yarakunze nubwo abibona ko yakunze urudashoboka
KHALIL: hanyuma nzakugira umugore wanjye. Hari ibindi se?
Ella kumva ijambo kurongorwa byamuteraga akanyamuneza ariko bikanamutera ubwoba. Kurongorwa ntabyanze ariko se ararongorwa na nde? Mu kihe gihugu? Bizwi na nde se?
Khalil na we aho ahagaze imbere ye yakomezaga kumureba mu maso
KHALIL: ese ko ntakintu uri kumbwira cherie? Habibti
ELLA: ese ubwo ahubwo ntiwataye umutwe wowe?
KHALIL: oya meze neza rwose pee
ELLA: ese wibukako mfite imyaka 23 gusa wowe?
KHALIL: none bitwaye iki? Nagirango ugiye kuvuga ko uri mineur naho rwose ufite imyaka ihagije
Ella yasigaye abuze ikintu kindi cyabasha kumurengera kuko ibyo yavugaga byose byarangiraga bifashe ubusa pee
KHALIL: ese ntabwo wishimye?
ELLA: ntabwo ibintu uri kuvuga rwose bijyanye n’ingingo turi kuvugaho
KHALIL: uzaba umugore wanjye habibti kandi rwose iryo ni isezerano nihaye nawe ndariguhaye. Ubwo ubimenye ko niyo imvura yagwa cyangwa se izuba rikava ari hahandi kandi uzabaho wishimye humura
ELLA: ese ntabwo ukeneye kumenya icyo jyewe nshaka ubwo
KHALIL: ariko icyo ushaka ndakizi jyewe. Erega amaso yawe arakuraburiza nuko utabizi. Mu maso hawe harivugira burya ushaka wabyemera rwose pee. Kuva nakumenya buriya ndeba mu maso hawe kenshi nkagira ikintu mbonamo. Rero urankunda, ibyo gutaha sinzi ikibikuzanisha
Yavuze ayo magambo yumva umutima we ugiye kuvamo ukisohokera kuko rwose ibyo yari avuze ni ukuri wagirango amusoma mu mutwe
ELLA: umva Khalil wikigira utyo ndakwinginze rwose pee. Wikomeza kwitwara nk’umuntu ushaka kuntekerereza cyangwa kumfatira imyanzuro rwose pee
KHALIL: njyewe ubu simbeshyewe koko? Icyo nkoze ni ukuvuga ibikuri mu mutima nta kindi nkoze kidasanzwe rwose pee
Yahise akomeza kumusoma nuko umukobwa nawe akumva yahita amwiha wese rwose neza neza ariko nanone akumva akwiye kwifata ntatwarwe n’amarangamutima
ELLA: ariko uri umusazi Khalil neza neza. Erega ibyo mvuga umenye ko jyewe nkomeje
KHALIL: sha nibyo ndabyemera narasaze nyine kandi ni wowe wanshajije nashajijwe n’urukundo ngukunda
Ella yabanje gufunga amaso nuko yitsaumutima. Yasubiye inyuma gato nuko amureba mu maso
ELLA: none ndamutsenanze icyifuzo cyawe se ubundi?
KHALIL: ntabwo wabyanga malayika wacu. Ndabizi kandi ndabibona rwose pee
Yabivugaga amunyura iruhande nuko Ella aramureba
ELLA: uri kujya hehe Khalil?
KHALIL: ngiye gushaka rwa rupapuro yewe
ELLA: erega impapuro zabaye impapuro neza neza. Ese Khalil urwo rupapuro nta kuntu waba urwibagiwe akanya gato nanjye ukampa akanya koko?
Ella yabivugaga ashaka gufungura umushumi wari ufunze peignoir yambaye ngo arebe ko wenda Khalil yagaruka bakigira mu bindi ibyo bakaba babyihoreye ariko Khalil yaramurebye
KHALIL: ntarabona uru rupapuro ntabwo natuza. Nimara kurubona ni wowe nzasigara nitaho gusa ntawundi rwose kandi byizere
Ella yahise asohoka muri icyo cyumba cy’ibiro bya Khalil ariko yumva umutima we utameze neza ababaye ndetse cyane yibaza ibiri kumubaho amaherezo yabyo kuko ntabwo yumvaga ashaka guharikwa cyangwa kugirwa umugore wa kabiri ariko nanone akumva akunda Khalil ku buryo atakemera kumureka
Arabizi neza ko Aisha afite umwanya ukomeye mu buzima bwa Khalil kubera yuko ni umubyeyi w’abana be. Nubwo atabitaho uko bikwiye koko ariko ni abe kandi ni umugore w’isezerano
Yageze mu cyumba cye yicara hasi yibaza ibiri kumubaho amaherezo yabyo
*_Ese wa mugani amaherezo ni ayahe? Azemera ahagume cyangwa azamucika? Agace ka 23 ntuzagacikwe_*
Comments