Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Aho aryamye agaramye Ella yarimo aribaza byinshi mu mutwe we ariko nta na kimwe yashoboraga kubonera igisubizo ako kanya kuko yumvaga biri kugenda birenga intekerezo ze
Gusa nanone yakibukako byahoze biri mu byifuzo bye akiri muto akumva ko ari kugenda asohoza inzozi ze buhoro buhoro
Ariko nanone yakibukako ibyishimo ari kugira arimo kubigirana n’umugabo utari uwe ubwoba bukazamuka
noneho kwibuka ko ashigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo asubire iwabo na byo ubwabyo byamushenguraga umutima
Ibyo byose uko yabitekerezaga byari byamutwaye kuburyo atamenyeko Khalil yinjiye mu cyumba
ELLA: uziko unkanze
KHALIL: maze iminota irenga itanu mpagaze hano. Ufite ikihe kibazo Ella?
Kumva ijwi rye riremereye ubwabyo byarushijeho kumuzamurira amaranngamutima gusa nanone ubwoba bwari bwinnshi muri we ku buryo kubuhisha byari bigoye nubwo yabigerageje
ELLA: nta kibazo ariko na kimwe mfite pee. Ni ukuri
KHALIL: mu maso hawe rero harivugira kandi ho hari kwerekana ibitandukanye n’ibyo uvuga
Kuva ari umwana arabizi mu maso he haramutamaza buri gihe kuko ntabwo azi kuhahuza n’uko abishaka. Afite ubwoba cyangwa se ahangayitse ntabwo wabiyoberwa umurebye mu maso gusa pee
Yahise ashaka uburyo yamuhisha mu maso ngo adakomeza kumusomamo ibimurimo
Yahise abyuka nuko yicara ku buriri ubundi aramwegera maze amufata ku ntugu
ELLA: ndumva muri jye hari ibyambujije amahoro…
KHALIL: wasanga kandi ari jye nayakubujije ndabizi ubu. Erega ndi umugabo uboneka hake kandi mwiza impande zose haba ku gihagararo cyangwa mu buriri
Ella yumvaga ari kurushaho kumutera ubushagarira akoresheje amagambo ye yavuganaga ijwi rye riremereye maze abona ntaho afite yahungira na gato rwose
ELLA: yego, nabuze amahoro mu mutima pee
Khalil yahise amuterura nanone ubundi atangira kumusoma maze Ella yibuka uko ubushize byatangiye maze yiyumvisha ko nanone bishobora kongera
Yahumirije amaso maze aratwarwa na kiss yari imeze neza, banarangije gusomana akomeza kuyahumiriza umwanya munini atavuga undi na we atavuga
Ubwo yabumburaga amaso yabonye Khalil ameze nk’umuntu uri gutekereza cyane
ELLA: uri gutekereza ibiki Khalil?
Bwari ubwa mbere amuvuze mu izina maze bituma uyu yumva bimutunguye ariko binamushimishije
KHALIL: Khalil? Wakongera ukabisubiramo basi rimwe?
ELLA: Khalil…
Yavuze atyo ariko ijwi riri hasi, ari kumwenyura
Khalil yahise agira mu maso hameze neza hakeye cyane. Ella yategereje ko uyu na we yagira ikintu kizima amubwira ariko araheba
KHALIL: mpora nibaza niba papa hari umunsi yagize byibuze umwe wo kwishima mu buzima bwe
ELLA: ntukabyibaze buriya byarabaye ndetse birenze umunsi umwe
KHALIL: habibti nawe rwose. Wibyemeza kuko ntabwo data umuzi kuko papa yari umuntu udacana uwaka n’abagore
Ella yibutse amagambo Khalil yigeze kumubwira yerekeye nyina uko byagenze nuko asanga koko bishoboka
ELLA: ariko burya ntabwo kubana nabi n’umuntu bikuraho icyizere cyo kuba wabona undi muntu kandi mwiza
KHALIL: ntabwo nifuza kuzapfa urwo data yapfuye rero pee. Na rimwe
Ella yumvise ayo magambo avuganywe agahinda nuko areguka buhoro yitegereza Khalil mu maso abona mu maso he hatangiye kwijima cyane
ELLA: humura ntabwo uzarangiza nkawe pee
Khalil yahise amukorakora buhoro ku matama nuko undi na we aratuza maze amwegekaho umusaya maze ahita amusoma ku gahanga
KHALIL: mbwira ikintu ukunda Ella
ELLA: ariko niba nibuka neza ndumva narakikubwiye pee. Nkunda gusoma kurenza ibindi bintu byose bibaho
Khalil yamwitegereje mu maso nuko undi na we yumva arongeye asesa urumeza
KHALIL: wumve ngo nasabye Rakin gushakisha amakuru akwerekeye yose y’ikintu waba ukunda ariko nta na kimwe yabashije kubona. Ubundi bite wowe
Ella yumvise isoni zimufashe maze areba ku ruhande.
KHALIL: ndeba ariko wireba hirya se nawe
Ella yamurebye mu maso abanje kwitsa umutima
KHALIL: ntabwo ndi kukugaya ariko ahubwo ni uko…
ELLA: ni uko ntandukanye n’abandi bagore uteretana na bo, ubanza ahari ndi umwihariko ubwo
KhALIL: wikomeza kuvuga ibyo bintu ndakubujije
Yahise amujya hejuru nuko avuga amagambo menshi y’icyarabu Ella atabashaga kumva na gato nuko amaze kuyavuga atangira kumusoma ahereye ku munwa ubundi akomeza amusoma umubiri ahandi nko ku rutugu, mu gahanga…
ELLA: ikintu rero mutabashije kumenya burya nzi no guteka ndanabikunda cyane
Khalil yahise yeguka buhoro nuko amureba mu maso arongera amusoma ku itama
KHALIL: ayo makuru umbwiye ni ingenzi cyane ndetse ni na meza rwose
Ella yananiwe kugira ikindi kintu arenzaho ahubwo afunga amaso nanone ubundi agiye kumva yumva umugabo atangiye kumukorakora maze aramureka afatiraho erega ubwo kaba karabaye
Barangije Ella yumvise ananiwe ku buryo yumvaga ashaka gusinzira ariko ibitotsi byanze kuza neza neza ahubwo umutima we warimo uteragura cyane yibaza byinshi
Amarangamutima, ubwoba, ibibazo byose byari byateraniye muri we akibaza amaherezo y’ibi bintu akayabura neza neza
Ubwo yageze aho afungura amaso maze arebye abona Khalil na we yasinziriye ariko uburyo yabonaga mu maso he hameze yabonaga atari ugusinzira ahubwo ari uguhumiriza cyangwa se akaba yisinzirije abishaka atari uko afite ibitotsi
Yamwegereje umutwe buhoro ashaka kumusoma atamureba nuko agiye kubona abona Khalil aramwenyuye maze afungura amaso asanga neza neza umunwa we uri hafi maze ahita amusingira aramusoma
ELLA: ntabwo wari usinziriye?
KHALIL: oya ntabwo nsinziriye gusa nanone birakwiye ko dushaka uko twasinzira. Ubu se turare dukora ibintu cyangwa turebana akana ko mu jisho ejo ni nde uzita ku bana banjye? Ubu mu kanya babyutse urabumva bari gukomanga
Ella yabitekerejeho asanga koko ni byo bikwiye kuryama bagasinzira kubera yuko ejo ni undi munsi. Ariko muri we yumvaga atizeye kubona imbaraga zimusinziriza rwose pee. Gusa ku rundi ruhande nanone yumvaga bikwiye kandi bishoboka maze aramupfumbata afunga amaso ashakisha ibitotsi
*_Ese basigaye banararana? Aisha yagiye hehe? Agace ka 20 ntuzagacikwe_*
Comments