logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 21


Ubwo Khalil yazaga amusanga bwa kabiri Ella yakomeje gutsimbarara

ELLA: ibintu uri gukora ni bibi ariko Khalil

KHALIL: bibi? Yego ni bibi ariko niyo ntwaro rukumbi nsigaranye yo kukwemeza kuguma hano

LANA: waryamye Ella? Malayika wacu ryama

Yaramwemereye aragenda araryama gusa yumvaga ashobora kuba agiye gutsindwa uru rugamba kandi icyamuteraga umujinya ni uko yari agiye gutsindwa atarurwanye neza uko ashaka

Muri we yibazaga igituma ibi byose  biri kumubaho. Na we koko yumvaga adashaka gutaha kuko yari yakunze bwa mbere abana akibabona akabatoragura, bwa kabiri kuko yahuye na se akamwiyumvamo nubwo ari umuntu rimwe na rimwe ugira igikabwe no gukangara ariko nanone ni umugabo utuje uvuga neza iyo adashyushye mu mutwe
Ariko nanone ni umugabo wubatse. Nubwo mu idini rye abizi ko bemerewe gutunga abagore barenze umwe, yumvaga nk’umuyobozi adakwiye kubigenza atyo dore ko yari umuntu ukomeye mu gihugu ndetse ushobora no kukiyobora kuko yari igikomangoma dore ko mu bihugu by’abarabu ari ko abavuka ku muyobozi baba bitwa

Ese ubu ibi na byo umuntu yabyita igeno koko? Ni Imana yamuyoboye hano cyangwa ari gukururwa n’irari ryamuturatuje akumva ntabwo yavirira uyu mugabo umugeza mu bicu iyo bari mu buriri?

Ubwo babonaga abana bamaze gusinzira nibwo Khalil yamufashe akaboko babyuka bucece nuko berekeza mu kindi cyumba ku ruhande kugirango bakomeze ikiganiro cyabo cyari cyasubitswe kare

KHALIL: Ella kuki koko ushaka kugenda?

Yabanje kumureba mu maso nuko abona gukomeza

KHALIL: kandi umbwize ukuri ntumbeshye rwose ndakwinginze pee

ELLA: nakekaga ari wowe wakabaye uwa mbere mu kubona yuko ibi bintu bitazakomeza gutya rwose pee. Nshaka rero kugenda ngo ibi bigire iherezo

KHALIL: ariko ntabwo uko tubanye ari bibi rwose

ELLA: ariko kuki ushaka kwirengagiza ukuri. Ndabyemera nacitse intege ndyamana nawe ariko ibuka neza ko uri umugabo wubatse. Ikindi kibazo cyawe ntunandeka ngo nkubwire uko mbyumva buri gihe

KHALIL: ikibazo kumbwira uko ubibona simbishaka kuko rwose ubibona mu buryo ntashaka. Naho ibyo kuba mfite umugore rwose uriya ntacyo ari cyo imbere yanjye

Ayo magambo aho kugirango Ella ayishimire ahubwo yamuteye akantu ku mutima. Ni gute umuntu babanye bakabyarana avuga ko ntacyo aricyo koko?

ELLA: umugore mumaranye imyaka irenga itatu none ngo…

KHALIL: nabanye na we kuko ntayandi mahitamo nari mfite. Yari umwe mu mahabara yanjye sintinya kubikubwira nuko atekereza ko natwita azahita na we aba umuntu ukomeye mu gihugu nuko antega inda mbona ntayandi mahitamo mfite uretse kwemera nkabana na we. Ni ubwo buryo twabanye ntabwo nagiye ngo ntere ivi mfate irembo ku bushake nsabe nkwe… oyaaa

Ella yitegereje uburyo Khalil ari kubivugamo yumva agahinda aho kugabanyuka ahubwo kari kwiyongera


ELLA: ariko byibuze uko mwagiye mumarana igihe mubana waje kumukunda?

KHALIL: oya sinabeshya pee. Yari ihabara ryanjye ntabindi

ELLA: mbese nkuko ubu nanjye meze kuri wowe

KHALIL: oya wowe ntabwo uri ihabara ryanjye pee

Yabivugaga ari kugenda amwegera buhoro buhoro

ELLA: none jyewe ndi iki kuki wowe? Umuyaya ukurerera abana? Cyangwa akanyamahanga k’akagoryi

Yabimubwiraga ashaka kumurakaza ngo byibuze atomboke avuge kuko abantu bamwe iyo barakaye bahita bashyira ukuri kose hanze ako kanya

KHALIL: ni gute utinyuka kuvuga ayo magambo koko ubwo wowe?

ELLA: kubera yuko ntabwo twigeze tubivugaho erega. Nako kuva rya joro turi Las Vegas ubu ikintu ukora…

KHALIL: ikintu nkora ni iki? Kuryamana gusa?

ELLA: nyine ndi uwo kurangirizaho irari ryawe?

KHALIL: oya urenze ibyo byose utekereza

Ella yibazaga aho uyu mugabo ashaka kugeza ikiganiro cye nuko akomeza kumwegera buhoro

KHALIL: uri uwanjye.

Ella yumvise habuze gato ngo umutima umuvemo neza neza. Ubwoba ubwabwo bwari bwinshi muri we ndetse yumvaga impungenge ziri kwiyongera mu mutima we
Uri uwanjye? Gute se ku muntu wubatse abwira umukobwa ati uri uwanjye koko?

Ella yakomeje kwitegereza Khalil kugera ubwo babuze umwanzuro wa byose

Gusa ibiganiro byarakomeje hagati yabo ariko habura umwanzuro


ELLA: ntabwo ufite uburenganzira bwo kuvuga utyo

KHALIL: ndabufite ariko

ELLA: ntabwo ufite yewe

KHALIL: ubundi nimara kubona rwa rupapuro…

ELLA: uruhe rupapuro ariko ko urupapuro rwabaye urupapuro? Kuki numva urukomeyeho cyane koko

KHALIL: urwo rupapuro ndubonye naba nemerewe gusesa isezerano ry’ubukwe nagiranye na Aisha

Yabimubwiraga amufashe ku maboko nuko nubwo barimo bameze nk’abatongana ariko kumukoraho byonyine byatumye yumva asheshe urumeza neza neza

ELLA: hanyuma se Khalil? Numara gutandukana na we?

Ikibazo yamubajije ntabwo Khalil yari yiteguye ko yakimubaza, byaramutunguye cyane. Ngo hanyuma? Ubu se ntabwo ari kumva aho ari kugana koko?

KHALIL: hanyuma nkabasha nyine kubana nawe

Ngo? Kubana?

ELLA: ariko ibyo bintu uvuga ukeka ko byoroshye koko ko mba numva ubivuga nkaho ari ukwikora?

Yabivugaga amwiyaka buhoro amuhagarara imbere

ELLA: politiki, igihugu cyawe, uwo uri we, urumva koko abantu babifata gute?

Khalil yabanje gutekereza umwanya utari muto

KHALIL: ushaka ariko kumpunga ahari si gusa

ELLA: oya ahubwo ndi kukubwira uko nanjye mbyumva si ugushaka guhunga

KHALIL: ikibazo cyawe uko ubyumva simbishima na gato rwose pee

ELLA: umva Khalil tujye kuryama

Khalil yabanje kumureba ikijisho nuko ageze aho amwegera buhoro maze amusoma ku munwa buhoro 

KHALIL: iki kiganiro byo ndabona kidashobora kurangira vuba rwose pee

Bahise bava aho basubira mu cyumba bararyama




LANA: Ella?

Yabanje kwihanagura urufuro mu maso aho bari bari mu mazi ashyushye we n’abana uko ari babiri muri baignoire nuko abona kumwitaba

ELLA: karame princesse

LANA: nabikunze kogana nawe maze

LAILA: nanjye nabikunze se nyine

Aba bana baramushimisha ndetse bamaze kumubera nk’ikiyobyabwenge ku buryo iyo ari kumwe na bo yumva byose byeyurutse pee

Aho bari bibereye mu mazi yumvaga ashaka kuruhuka ariko akabikora ari kumwe na bo hafi yabo dore ko ari we bari basigaye babona, nyina ntumbaze ngo yagiye hehe wagirango ntanibuka yuko yababyaye

Ubwo bari bakiri mu mazi ariko nibwo bumvise urugi rufungutse maze Laila warebaga aho urugi ahita avuga

LAILA: reba papa

Yafashe urufuro nuko ahuhamo maze rukora ikibumbe kinini

KHALIL: nabibonye cherie. Nawe wabaye mwiza cyane rwose

Yaratambutse yegera aho Ella ari nuko aramureba

KHALIL: ese kuki utankanguye koko?

Yamurebye aho agaramye muri baignoire yambaye ubusa ari urufuro gusa rumutwikiriye mu mazi n’uturabo twa roza tunyanyagije muri ya mazi nuko yumva ni we wakabaye ari aho abana be bari maze na we akishimira ibyo byiza rwose ariko nyine ntibyakunze

ELLA: ubaze Laila inshuro yakuzunguje ngo ukanguke ariko wapi. Bishoboke ko wari unaniwe cyane nuko ndamubwira tukureke uruhuke neza

Ahubwo iyaba bari bazi ko ari bwo yari agohetse kuko ijoro ryose ryari rigiye kumukeraho atagohetse kubera mu mutwe ibyari birimo. Uyu mukobwa ashaka kumucika kandi rwose ntabwo abyumva ibyo kumureka akagenda.

KHALIL: nurangiza koga unsange mu biro tuvugane

Yahise asohoka atanamusigiye akanya ko gusubiza nuko na we ahita ajya muri douche ngo arebe ko yakitera utuzi dukonje dore ko  yumvaga ubushake bwamubanye bwinshi kandi akaba atarashakaga gukomeza kubitekerezaho
Yibazaga uburyo ashobora gukoresha ngo uyu mukobwa ntagende ariko yari yabubuze
Uyu mukobwa uretse kuba abana bamwiyumvamo na Khalil  rwose  yarakunze nubwo atazi uburyo yabisobanuramo


*_Ese ubu amaherezo ni ayahe koko? Agace ka 22 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.