Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ella aho yari ari mu cyumba yumvaga mu mutwe we byivanze yumva akantu kameze nk’isereri kamufashe nuko uko yagendaga agera ku gikuta acyegamaho buhoro nuko yifata ku mutwe kuko yumvaga wenda gusandara maze amanuka buhoro yicara yegamiye igikuta
Aho yari yicaye yumvise imirindi iza imugana maze asa n’uhaguruka ngo ajye kureba umuntu uje maze atungurwa no kubona ari Aisha uje, nyuma y’igihe kinini adahari
AISHA: ntumbwire ariko ko ukiri hano
Ella yaramurebye nuko araceceka ategereza kumva ibyo ashaka kumubwira kuko yumvaga adashaka kumusubiza, erega ni nyiri urugo
AISHA: ni gute ushaka kuguma hano nyuma y’ibyo wankoreye byose koko wa mukobwa we?
Ibyo yahoze atinya ko bizamubaho umunsi umwe noneho byari bibaye kuko yifuzaga kwitahira uyu mugore ataragaruka none dore amusanze hano ndetse ahamusanze Khalil yaramaze kumwumvisha uburyo ashaka kuzamugira umugore.
ELLA: mumbabarire kuba…
AISHA: ngo nkubabarire? Wowe nkubabarire? Ni gute watinyuka koko kuryamana n’umugabo wanjye warangiza ugatinyuka ngo ninkubabarire?
Ella yakomeje kugenda amusatira buhoro buhoro ashaka ko bavuga gake kuko ntiyashakagako abana bakumva ari gutongana na nyina
ELLA: ariko se uretse ibyo wishyize mu mutwe, ni iki cyakubwiye ko umugabo wawe twaryamanye? Twagiye agirango nsigarane abana be mu gihe azaba ari mu nama kuko ntabwo wowe wari uhari ngo ubasigarane kandi ntabwo wari wabajyanye. niba warabonye amafoto wigeze ubona ndyamanye na we?
Gusa yahakanaga abizi neza ko ari kubeshya kuko uretse Las Vegas no muri urwo rugo bari barabikoreyemo inshuro zirenze imwe
AISHA: ngo iki? Ariko urandeba ukabona ndi akajiji bigeze aho koko? Amafoto narayarebye neza ntabwo uburyo mwarebanaga byari ku busa rwose pee. Kandi ikindi rwose umugabo wanjye ndamuzi bihagije
Ella yumvise nubundi ntacyo aramira ahitamo kwemera
ELLA: sinari nzi ko byakubabaza, mumbabarire rwose
AISHA: mbabara? Ahubwo nyibwirira ndabona mu maso yawe utarabikoze rimwe gusa. Mumaze kubikora nka kangahe ra?
Ella yumvise biri kumurakaza kuko iki kiganiro rwose ntaho cyabageza. None se niba barabikoze kumenya inshuro babikoze ubu uyu mugore byamwungura iki ra? Ashaka se kumenya ko wenda we inshuro babikoze ari nkeya ugereranyije na we cyangwa afite ikindi ashaka kugeraho?
Ella nanone yibutse amagambo yabwiwe na Khalil mu minsi yashize nuko na we ashaka uburyo yakura muri uyu mugore andi magambo kandi akayamukuramo yitonze badatonganye ndetse badashwanye
AISHA: ese ko utansubiza? Ndabizi ntabwo iminsi umaze hano mwaba mwarabikozeho rimwe gusa ahubwo ndi kwibaza nti kuki ukiri hano urahakora iki?
ELLA: ndacyari hano kuko ankunda kandi ankunda cyane rwose
Aisha yahise aseka ubundi akoma mu mashyi byo gutangara no gutungurwa arongera aramureba azunguza umutwe
AISHA: ubwo ni ko yakubeshye? Icyakora nkurikije uko mbona ungana mu myaka yawe buriya rwose warabyemeye. Sawa muko
Mu gihe Ella yiteguraga kumusubiza no kumubwira andi magambo, Aisha yahise yigendera nuko amusiga aho wenyine we yigendera ari guseka cyane urumenesha nk’aho ntacyo bimubwiye
Ella wari hafi kwemera ibyo yabwiwe na Khalil yahise yisanga ari mu buryo butamwemerera kwemera ibyo yabwiwe na we byose
Kuko birashoboka wa mugani ko aya magambo Khalil yaba ari yo abeshya abakobwa bose ashaka kuryamana na bo nuko na bo bakava mu byabo bakamwiha batitangiriye dore ko ari n’umuntu ukomeye mu gihugu, umukire utunze byinshi, ku buryo rwose umutego we kuwugwamo byakoroha
Aho yari yicaye ari kwibaza kuri ayo magambo yahise abona Laila aje amusanga arira nuko we agerageza kwiyumanganya ngo abana batamubaza ikiri kumuriza ariko muri we yumvaga adatuje rwose pee.
LAILA: Ella?
Yamugeze iruhande ahita aturika ararira cyane noneho yibaza icyo umwana abaye arayoberwa.
Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yatumaga abura imbaraga zo gutaha gusa uko yatindaga ni ko byarushagaho kumukomerera ibyo gusezera ngo agende.
LAILA: umva ashaka kutujyana mu mugi. Ella waje tukajyana?
Ella yibazaga ukuntu ari bujye inyuma ya Aisha na Aida ngo ni ugukurikira abana bikamuyobera ariko muri we yabibonyemo ubundi buryo n’ayandi mahirwe wenda yo gusohoka aho dore ko yari amaze igihe adasohoka. Ikindi yumvaga adakwiye gutinya uyu mugore ahubwo agomba kumwereka ko we nta kibazo afitanye na we rwose
ELLA: nta kibazo ndaza tujyane
Laila yahise aseka kandi yarimo arira ubundi yiteragura hejuru kubera ibyishimo
Ella yahise ajya mu cyumba cye afata passeport ye n’ibindi byangombwa yumvaga atagomba gusiga ubundi yambara ya manteau
Ubwo yasohokaga yahise akubitana na Khalil, yumva umutima uramusimbutse kuko yumvaga adashaka kongera gukubitana amaso na we ubwo umugore we noneho yanaje
KHALIL: ugiye hehe?
Laila yahise amusubiza
LAILA: ajyanye natwe mu mugi papa
Nyamara Ella we yari afite mu mutwe we izindi gahunda gusa ntabwo yagombaga kuzivuga
KHALIL: nibyo se Ella?
ELLA: yego nibyo Laila ashaka ko mbaherekeza kuko ndabona ahari nyina ntazi. None abana ko baje kundeba barira nabemerera ko tujyana bagaseka urumva bimeze bite ubwo?
KHALIL: sawa noneho
Yahise amusoma ku munwa imbere y’umwana we ariko Ella ntiyabigira intambara aremera aramusoma nuko arangije aramureba mu maso nk’uri kumureba bwa nyuma
ELLA: gusa umenye ko ngomba gutaha nanone. Usigare ubitekerezaho
Mu mutima we yari yamaze gufata umwanzuro wo gutaha iwabo ndetse yashakaga kumarana akanya gato n’abana ubundi akabona kujya gufata indege imusubiza iwabo
Amagambo Aisha yari yamubwiye niyo yari yamuhumuye umutima yibuka ko ibyo yakora byose uyu ari umugabo utari uwe, umugabo w’abandi ndetse ashobora gushaka kumugumana nyamara ibyo amusezeranyabyose bitazabaho ari amareshyamugeni
Yahise aterura Laila nuko areba mu maso ha Khalil bwa nyuma nk’uko yabitekerezaga maze agenda agana ku modoka yagombaga kubatwara.
*_Ese ubu koko aragenda cyangwa hari ukundi biri bugende? Agace ka 24 ntuzagacikwe_*
Comments