Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo bakomeje kuganira byinshi bitandukanye kugera ubwo nyirasenge wa Ella na we yazaga aho bari nuko aricara na we arabaganiriza
NYIRASENGE: niko se, ngo ntabwo warakariye umwana wanjye ko yagutwariye abana atakubwiye ?
KHALIL: nari naje ndakaye ariko yamaze kunsobanurira icyabimuteye numva kirumvikana uburakari burashira. Ahubwo namushimye cyane rwose
NYIRASENGE: ahaa. Ndumva uri umwana mwiza koko nkuko yabimbwiraga. Umwana wanjye se mwamenyanye mute ko atansobanuriye neza? Ukuntu watumye atinda kugaruka ubanza mwaragiranye ibihe byiza rero
Ella yarebye nyirasenge yumva isoni ziramufashe kuko ntabwo yari azi yuko ibyo bintu ashobora kubibaza rwose pee
KHALIL: yewe burya uwo muzahura erega ntabwo mubisikana ni ko bavuze. Rero uyu mukobwa twahujwe n’umutima we mwiza kuko yantabariye abana nyina yabataye none n’ubu yabatabaye nyina ari kubagambanira
NYIRASENGE: si ukwivanga mu byanyu ariko uwo mugore wawe ndumva ari gito pee. Umubyeyi wagiye ku gise akabyara bariya bana beza nabonye koko akifuza ikibi cyababaho? Ndumiwe cyakora.
ELLA : tante rwose nawe. Erega sinzi aho nasomye ngo ntukumve ko umuntu mukuru wese yakugira inama kuko n’ibigoryi birakura rero ntukumve ko uwabyaye wese yahita agira impuhwe za kibyeyi. Uko warezwe nyine cyangwa uko wakuze biragukurikirana
KHALIL: ibyo uvuga ni byo rwose kuko ukuntu unkundira abana binyereka ko abo tuzabyarana bazarerwa neza cyane
Yavuze kubyarana maze Ella na nyirasenge bararebana
NYIRASENGE: ngo abo muzagira mute? Ubanza ariko hari ibyo nasimbutse ntabashije kumenya.
KHALIL: oya ntacyo wasimbutse ariko nanone ndumva ahari naba nihuse kubivuga kuko sinzi mu muco wanyu uko bivugwa. Gusa umukobwa wanyu naramukunze kandi nifuza kumugira umugore.
NYIRASENGE: ibyo ni ibyanyu sinabyivangamo da. Ubwo nyine niba yarabyemeye se nabyivangamo ugirango. Ahubwo reka njye kureba ibyo mu gikoni ndabona amasaha akuze mube muganira
ELLA : oya tante ndaje nteke ahubwo wowe sigara uganiriza umushyitsi
Ella yahise ahaguruka nuko asiga Khalil ari kumwe na nyirasenge.
NYIRASENGE: niko se, ntiyambwiye ko ufite umugore ? Iwanyu mwemerewe abagore barenze umwe se?
KHALIL: biremewe no kugeza kuri bane ariko jyewe sinifuza kumuharika ahubwo uwo mfite nintaha nzahita musenda. Uretse kuba twarabanye ntabishaka ariko amakosa ye amaze no kuba menshi rwose ku buryo numva ntashobora gukomezanya na we rwose pee. Birakabije pee
NYIRASENGE: ariko ntabwo nakugira inama yo gutandukana n’umuntu wakubyariye abana beza kuriya. None se wizeye ko umwisengeneza wanjye azakubera mwiza kurenza uwo ufite?
KHALIL: ehee. Byihorere mama. Uriya mukobwa mu gihe gito twamaranye nabashije kumubonaho ko ari we wambera umufasha ukwiye. Erega mubyeyi burya si ngombwa ngo umuntu umwigeho igihe kinini cyaneee ahubwo mu gihe mubashije kumarana cyaba kinini cyangwa gito ubasha kumumenya. Rero Ella wawe rwose afite uburere, ni mwiza, mbese ntacyo namushinja pee.
NYIRASENGE: mwana wanjye rero burya urugo rugira ibyiza rukanagira ibibi, ntukumve ko umuntu azakubera malayika buri gihe, hari igihe mushobora kugirana utubazo mukarakaranya cyangwa mugashwana
KHALIL: ahaa. Ndabizi narabibonye. Ahubwo se mama ubundi ababyeyi be bapfuye akiri muto cyane cyangwa yari mukuru? Ntabwo nabashije kuganira na we cyane kuri ibyo kandi rwose nifuza kubimenya
NYIRASENGE: sha urupfu rwabo ntawe rutababaje wa muntu we, bapfuye uriya Ella akiri akana gato urabona ko atanagira abavandimwe kuko ababyeyi be baguye mu mpanuka bapfira umunsi umwe nanjye niyemeza kumurerana n’abana banje gusa jyewe abanjye bari bakuze ubu bose bari mu ngo zabo.
KHALIL: yoo. Birababaje gukura udafite ababyeyi. Jyewe mama ni we wapfuye nkiri muto ariko papa yapfuye nkuze. None se muzanshyingira umukobwa wanyu?
Yabaye ataramusubiza nuko Ella aba araje azana ijagi irimo juice n’ibirahure abatereka iruhande abasukiramo buri wese ukwe nuko agiye kugenda nyirasenge aramuhagarika
NYIRASENGE: ikibazo mbajijwe ni wowe nshaka ko ugisubiza
ELLA : ikihe kibazo se tante?
NYIRASENGE: ambajije niba tuzamugushyingira kandi nziko amahitamo ari ayawe
ELLA : ikibazo cye nzagisubiza ejo niyihangane.
Yahise yongera arigendera abasiga aho nuko bakomeza kuganira
Ubwo abana bazaga kuganiriza se, nyirasenge wa Ella yamusanze aho ari mu gikoni
NYIRASENGE: nshaka kugira akantu nkuganiriza
ELLA : nguteze amatwi tante
NYIRASENGE: urumva koko witeguye kubana n’uriya mwarabu cyangwa ntabwo bikurimo?
ELLA : urebye ndamukunda ariko ngakunda bariya bana be cyane pee. Rero kubana na we ntacyo byantwara na gito rwose
NYIRASENGE: rero mwana wanjye reka nguhane ndi mukuru kandi untege amatwi witonze ngire inama nguha.
ELLA : urabizi inama zawe nzikurikiza zose rwose.
NYIRASENGE: Umufasha nyawe ni wawundi wemera ko ashobora gukosorwa no kugirwa inama. Si wawundi wumva ko ibye ari byo bizima, wawundi uhana akagonda ijosi. Uwo ntiyarwubaka ngo rukomere kuko urugo ni ubwuzuzanye si ubutegetsi. Umugore w’igishegabo cyangwa ingare, umugabo w’intare, intakoreka, intagondwa abo urugo rwabo ruhoramo induru. Abakuru batanga inama ko niba umwe agiye hejuru undi agomba kujya hasi kugirango muze guhurira hagati mwacururutse. Iyo mwese mugiye hejuru murasekurana kuko nta nkuba ebyiri mu gicu kimwe. Mu bikorwa byose byo mu rugo, bisaba kumvikana no gufatanya muri byose.
ELLA : ndakumva tante. Ariko se ubwo mu gihe uriya mugabo azajya atsimbarara? Kuko agira defaut yo gutwaza igitugu cyangwa se kwigira umutegetsi cyane kandi rwose sinzi mba numva ntakemera gutwarwa gutyo
NYIRASENGE: ndakumva rwose ariko nanone wibuke ko burya umugabo ahora ari umugabo iyo bibaye ngombwa uca bugufi ariko amahoro agahinda mu rugo. None se bwo guhora muterana hejuru cyangwa mushwana bimaze iki?
ELLA : icyakora aho ho birumvikana da. Ese ubundi ko wamusize wenyine ubu irungu ntabwo ryamwishe?
NYIRASENGE: oya ntabwo rimwica da. Arikumwe na ba bakobwa be. Ahubwo se ko ntakubajije?
ELLA : umbaza iki tante?
NYIRASENGE: uriya mugabo ararara cyangwa arataha?
ELLA : urabona gahunda afite se yagenda ansize? Ararara.
NYIRASENGE: none ubwo turamuraza hehe se?
*_Aho ntibagiye kubura aho baraza umushyitsi kandi we yamaze kuhabona? Agace ka 29 ntuzagacikwe_*
Comments