Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Uretse kudahuza amasaha byatumye aryama mu gihe byabonekagako ari amasaha ya kumanywa, ubundi rwose Ella yashakaga kwirebera umugi wa Las Vegas yitonze
Gusa mu mutima we yarimo ashimira nyirasenge wamuhaye agatekerezo ko gutembera kuko byatumye arushaho kumenya ahantu hatandukanye, abantu n’imico binyuranye.
Ku rundi ruhande yishimiraga uburyo aba bana bamwise malayika ibintu byatumye se amusaba kugumana na bo byibuze igihe runaka
Ubwo igihe cyo kujya ku meza cyageraga yasanze abandi ku meza muri salon nuko arya vuba kugirango byibuze abone uko agaburira abana.
ELLA: ariko Laila urabona koko ukuntu wahinduye ameza?
Lana ntiyihanganiye kutamwigana
LANA: urambonera koko?
ELLA: umva uyu na we
Yabivugaga amureba ikijisho ibintu byashekeje Lana maze Ella ahanagura ku meza ibyokurya batayeho gusa wabonaga atabarakariye ahubwo byari ugukangara bya kibyeyi nubwo we atari umubyeyi ariko burya bitangira ukiri muto nanone
Khalil yaje na we kubyuka maze abasanga muri salon
KHALIL: amakuru yanyu abana?
Ella acyumva ijwi rya Khalil yabaye nk’ufashwe ahari n’amashanyarazi kuko yahise yibaza ibiri bukurikireho
Khalil na we yicaye ku meza
KHALIL: bite se Ella
ELLA: ni byiza
Gusa yavugaga atuje ndetse yubitse umutwe
LAILA: papa waraye neza se?
KHALIL: naraye neza mwana wa. namwe se ni neza?
Ella yigize nk’aho we atari mu bari kubazwa aricecekera arareka abana bakomeza kuganira na se
LAILA: jyewe naraye neza pa
LANA: nanjye ni neza papa
We yabivugaga yifitiye amata ye arimo kunywa
KHALIL: hanyuma se wowe Ella? Waraye ute?
Ijwi rye na ryo ntabwo yari ashaka kuryumva rwose rimuvuga kuko kuryumva ubwabyo bituma yumva avuye mu bintu akabura amahoro mu mutima mbese akumva birahindutse muri we nubwo rimwe na rimwe abihisha ariko ashenguka ashira agapfira muri nyagasani
ELLA: yego naraye neza cyane, murakoze
Yamurebye mu maso aramwenyura kuko yabonaga indoro ya sheikh itoroshye akibaza niba ahubwo atari kubikora ku bwende ngo amuteshe umutwe amubuze amahoro
Ella yateruye ikirahure cya juice nuko atangira kunywa ariko abaza na Khalil
ELLA: uyu munsi se ndakora iki?
KHALIL: uyu munsi wisanzure ukore icyo ushaka cyose
Ella yumvise icyo gisubizo kitamunyuze kuko uyu nubwo atari shebuja byuzuye ariko nanone agomba kumuha gahunda y’umunsi na cyane ko ari we wamusabye ngo bazane, ni we uzi ibikenewe
ELLA: gukora icyo nshaka sinumvise icyo mushatse kuvuga ubwo ariko
KHALIL: nshaka kuvuga ko uyu munsi icyifuzo cyawe kiri bube itegeko. Wowe uhitemo icyo ushaka umbwire ubundi gikorwe ako kanya
Abana bahise bo bisekera kuko babonaga ibyo se na Ella barimo bimeze nk’imikino ahari
ELLA: unyihaganire gukomeza kubaza ariko ndakeka turi hano kubera gahunda zawe ntabwo ari izanjye. Ubwo rero ntubyite gusuzugura ariko sinumva igituma umbwira gutyo
Yavuze atyo maze mu maso ha Khalil harijima
KHALIL: ibyo uvuga koko ni ukuri naje muri gahunda z’akazi ariko uretse akazi nanone ngomba kwita ku bana banjye
ELLA: ndabbyumva rwose nanjye nabazaga gusa ntakindi
KHALIL: ubwo rero guhitamo byakunaniye reka jyewe nihitiremo. Tugiye kujya gutembera ngaho genda witegure nanjye ndasigara ntunganya abana
Ella yahagurutse yumva muri we afite akajinya kuko uyu mugabo ari kumwereka iteka ko ari we ufite ijambo rya nyuma gusa nanone yumvaga koko ari byo kuko nyine aramuruta kandi anafite igitinyiro. Yageze mu cyumba atangira kwitunganya ariko uko yitunganyaga yibazaga cyane kuri uru rugendo
Gusa uko yabonaga uyu mugi mwiza cyane, uko abana na se bishimanye, byarushagaho gutuma na we yumva yishimye ndetse byatumye afata amafoto atandukanye y’urwibutso azanereka nyirasenge kuko ibi byose nubwo bitari biri muri gahunda ntabwo byamuguye nabi
Gusa ikibazo nyamukuru yari afite niuguhuza amaso na Khalil kuko rwose guhuza amaso na we byatumaga yumva atazi uko abaye
Yamwumvise ari guseka n’abana ahindukira ngo arebe ibyo barimo baseka maze aba ahuje amaso na Khalil arongera yumva muri we birivanze nnanone ariko arikomeza
Nyuma y’igitondo bamaze kumwe n’abana nibwo Ella yaje kujya mu cyumba cye ngo yongere yitegure ariko aza gutungurwa no gusanga ku buriri bwe hari agapfunyika karambitseho maze ahita agira amatsiko yo kureba icyaba kirimo maze ubwo yafunguraga yasanze harimo ikanzu nziza cyane bidasanzwe
Yatekereje ahari yuko yaba afunguye impano itari iye wenda igenewe undi muntu ariko Khalil akaba yifuje kuyifasha mu cyumba cyen nuko arongera afunga neza ka gapfunyika maze yerekeza mu cyumba cya Khalil
Yageze ku muryango mbere yo kwinjira yibuka uko ubushize byamugendekeye maze abanza gukomanga noneho ategereza guhabwa karibu
KHALIL: injira Ella
Wagirango yaramurebaga ariko se ko bari kumwe bonyine aho n’abana undi waba akomanze yaba ari nde ko imikomangire y’abana atari kimwe n’umuntu mukuru
Ella yarinjiye nuko asanga Khalil ahagaze arebera mu idirishya amuteye umugongo
ELLA: mumbabarire kuba wenda mbarogoye ariko aka gapfunyika ngasanze mu cyumba cyanjye ubanza mwibeshye kugashyira ahako
KHALIL: oya ntabwo ari ukwibeshya ibyo ni jye nabikoze rwose
Ella akigafashe mu ntoki yahise yibaza icyaba cyateye uyu mugabo kumugurira iyi kanzu
Noneho akanibaza igituma ari kumusubiza atanahindukiye ngo amurebe
Ubanza Khalil yaramenye ko ari kubyibaza nuko arahindukira noneho
KHALIL: nta kosa ryabayemo ni jyewe nakahashyize rwose
Ella yakomeje kwibaza impamvu
ELLA: none se kubera iki ari ho mwagashyize?
KHALIL: uyu mugoroba turi busohoke
Yabimubwiraga ari kumusatira yifashe mu mifuka
ELLA: erega uri kubivuga ukomeje nk’aho ari ibintu wabanje kumbwira mbere cyangwa twumvikanyeho cyangwa nemeye koko
KHALIL: ariko ndakeka ko nta muntu ujya yanga ubutumire rwose
ELLA: wenda ibyo byo ni byo ariko sinumva impamvu nyine gusohoka bihuye no kugura iyi kanzu. Noneho ushaka kumbwira ngo nidusohoka ni yo ndi bube nambaye?
Aho kumusubiza ahubwo yakomeje kuza amusatira ibintu byatumaga Ella yumva arushijeho kugira amasoni n’ubwoba ariko no kumva muri we adatekanye na gato rwose
KHALIL: sha iyo kanzu nkubwije ukuri yampenze rwose ungiriye neza wakemera ukaza kuba ari yo wambaye pee
Ella wari utegereje kumva Khalil amubwira nabi cyangwa amutegeka noneho yatunguwe no kubona abimubwiye ameze nk’uri kumwinginga ndetse atamuhatiriza. Yari atuje kandi ubona akomeje rwose mu byo avuga
ELLA: none se mwamfasha mukambwira aho turi busohokere?
KHALIL: ntabwo ari kure ni muri iyi nyubako turimo mu nzu yo hasi hari ibintu byiza cyane byatuma umugoroba utubera mwiza. Ahubwo ndagutegereje saa moya n’igice, duhurire muri salon tugende
Ella yarasohotse nuko ahagarara inyuma y’urugi nyuma yo kurukinga. Yagiye mu cyumba cye yumva ameze nk’aho atuzuye neza nuko arongera afungura ka gapfunyika akuramo ya kanzu. Ikanzu yari nziza cyane bidasanzwe na we yumvaga atabura kuyambara gusa muri we akomeza kwibaza ati Kuki?
*_Kuki se wa mugani? Aho ntiyaba agiye kubwirwa ijambo? Agace ka 14 ntuzagacikwe_*k
Comments