logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 4


Khalil byamwanze mu nda nuko ahita atambuka abatunguye maze Ella ahita asakuza kubera ubwoba


ELLA: urankanze

Yahise ashyira abana hasi nuko yikanda ku bikanu buhoro maze Khalil akomeza kuza abegera

LAILA: papa umuteye ubwoba

Khalil yahise aca bugufi nuko yitegereza abana be maze Ella abona wa mugabo aje gusa n’uwitambika hagati ye n’abaa

KHALIL: ntabwo nashakaga kubakanga. Nabakanze cyane se


Ella yatunguwe no kubona uyu mugabo ahindutse akanya gato kuko uko yaraye  amwiyeretse iri joro si ko amubonye aka kanya


KHALIL: muze tumanuke rero

Yahise akirigita  udukobwa twe nuko dusohoka twihuta imbere yabo asigarana na Ella nuko amusaba ko na we amukurikira bakagenda  ariko ageze ku muryango asa n’uhagarara gato

KHALIL: ejo hashize nakwitwayeho nabi rero numvaga nshaka gusaba imbabazi. Ikindi kandi mu kanya nguteye ubwoba, nabwo ngusabye kumbabarira


Ella yaguye mu  kantu kuko ntabwo yiyumvishaga yuko uyu mugabo ashobora guca bugufi 

ELLA: eeeh nnta kibazo

Ariko yarimo adedemannga wagirango asanzwe afite ubwo burwayi pee

KHALIL: ngaho noneho ndeba mu maso nibwo ndi bumenye neza ko nta bwoba ndi kugutera.

Ella nnubwo yumvaga na byo biteye ubwoba ariko yaragerageje yegura umutwe nuko amureba mu maso, bahuzza amaso naze Khalil yumva muri we birongeye birahinduka

Khalil yahise amubisa gato ngo undi agende nuko amunyura iruhande afite ubwoba ariko amunyuraho
Gusa uko yagendaga noneho nibwo yabonye akanya gahagije ko kwitegereza iyo nyubako kuko ijoro ryakeye yari yahanyuze bwije ntiyabashije kwitegereza neza ikindi kandi ntabwo yari atuje iryo joro
Yamanutse escaliers yitonze areba neza aho anyura yishimira ibyo agenda abona bitandukanye

Gusa Khalil yari arambiwe no kugendana n’umuntu utari kuvuga nuko aramucokoza

KHALIL: ese iwanyu ntabwo muvuga?

ELLA: turavuga

KHALIL: ngaho mbwira. Urakeka ari ukubera iki abakobwa banjye bakwishimiye badashaka kukuva iruhande

Ella yabuze igisubizo yamuha kuko na we ntabwo azi impamvu ariko arakeka yuko ari uko ahari wenda yabatabaye nyine bakaba bumva ari intwari kuri bo wa mugani

ELLA: nyine ni ukubera ko bariya bana bo batitwaza inkota ngo bantere ubwoba

Amagambo yavuze yatumye Khalil aseka cyane kuko yumvaga bitumvikana. Gusa nanone yarasetse bituma Ella yumva ahari ashobora kuba avuze amafuti nuko ahitamo kumanuka escaliers yihuta cyane gusa habuze gato ngo agwe hasi yikubite ku rugi rwari imbere ye iyo Khalil atamufata

KHALIL: dore ibiba ku muntu ugenda atareba aho agana. Ahubwo se ntusekuyeho umutwe? Umeze neza?

ELLA: yewe urakoze kumfata kuko rwose sinarebaga aho njya narimo nihuta cyane

KHALIL: kwihuta? Ahubwo kwiruka. Ngaho injira ni karibu

Bahise bagana ku meza aho basanze abana bamaze kwicara hamwe na nyina
Yari umugore mwiza wambaye neza cyane, Ella ahubwo yarirebye abona we yambaye ibyo yararanye yumva isoni ziramufashe.

KHALIL: Aisha uyu ni Ella ni we watoraguye abana bacu. Ella uyu ni Aisha ni we nyina wa bariya bana

AISHA: nishimiye kukumenya Ella

Yarahagurutse amuhereza ukuboko amusuhuza nuko arongera aricara

Ella yitegereje Lana na Laila mu maso abona neza neza burya amaso yabo ameze nk’aya se ubabyara. Burya uyu mugabo yaribyaye pee

AISHA: none se mu burengerazuba bimeze bite? Ngo ni ho ukomoka

Ella yarikirije n’umutwe amureba mu maso

AISHA: bivuze rero ko uri kure y’iwanyu?

ELLA: yego ni ko bimeze

LANA: papa uburengerazuba ni iki?

Ella yashekwejwe n’ikibazo cya Lana nuko ategereza kumva igisubizo se ari bumuhe

KHALIL: ni igihugu gifite imisozi myinsiii, igihumbi yose

ELLA: ariko si ibyo gusa biharangwa da. Umwana atumva ko ari imisozi gusa


KHALIL: ngaho tubwire ibindi

Ella yabanje gutekereza ibindi byiza yarata arabibabwira byose

KHALIL: wibagiwe kuvuga na ba malayika

LAILA: nka Ella

AISHA: ngo malayika? Abo se baba ku isi

Ba bana barimo baseka bahise batuza kuko kuri bo bari bazi yuko Ella ari malayika wabatabaye

KHALIL: ndabona uri gutera intambwe da.

Yabivuze byo kumuninura kubera uburyo yashakaga kujambuza abana be kandi we yarabemereye ko malayika koko ari we wabatabaye

KHALIL: ba malayika babaho rwose. Si byo rata Ella?

Ella yumvise muri we atazi uko abaye kuko rwose yumvaga gukomeza kuganira n’uyu mugabo bitari kumuha agahenge ahubwo yumvaga yabuze amahoro ndetse yanabuze aho arigitira neza neza. Ubu se koko yemeze ko babaho cyangwa amuhakanye nkuko umugore we amuhakanyije

ELLA: yego babaho gusa basohoka nijoro gusa kugirango abantu batababona

Abana bahise bakoma mu mashyi kuko bibutse ko bahuye na we koko bwije ubwo nyine ni we malayika ntabwo bashobora kubihakana ukundi rwose
Ella na we yakomeje gusangira na bo ibya mu gitondo yumva agenda yisanzura buhoro ariko ahanini kubera aba bana bari bahuje rwose akumva yanabikundiye nk’abana yibyariye, kandi bahuye rimwe gusa

Mu mutima yibazaga ahantu ari buhere asezera akumva ntabwo ari bubone izo mbaraga kubera uburyo abo bana bari bamaze kunga ubumwe akumva ko gutandukana na bo bizamutera irungu ridasanzwe rwose pee. 
Ubundi se ubu arabigenza ate koko? Agende apakire ibye ubundi asezere agende koko?

Yamaze kuva ku meza ajyana na bo mu cyumba cye nuko ababwira kwitonda akabanza koga maze ubwo yavaga koga bahise bamusaba kubafungira imisatsi nkuko yari yafunze iye. Na bo bari bafite imisatsi myiza miremire bidakabije ariko nuko afata akanya katari gato maze abafungira imisatsi yabo abanza umwe akurikizaho undi
Ibyo abishoje na we yaritunganyije maze arebye abona mu bwogero hateretsemo amacupa atandukanye y’imibavu y’amoko menshi agenda yihumuriza buri cupa kugera ubwo ahisemo iryo akoresha yitera umubavu kuko yari yabwiwe ko ibiri mu cyumba byose yemerewe kubikoresha.

Ibyo abirangije yasanze abana bagiye nuko asohoka mu cyumba ajya kubashaka ngo abasezere kuko yumvaga ko uko byamera kose agomba gutaha nako kujya kuri hoteli aho agiye gucumbika muri iyi minsi azamara


*Ese ari bugende cyangwa abana baramwizirikaho? Agace ka 5 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.