Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ella ubanza yaribwiraga ko ikibazo abajije ari ikibazo gisanzwe cyangwa cyoroshye cyane ariko Khalil we si ko yabibonye ahubwo yahise amubaza yitonze
KHALIL: icyo ni ikibazo cyangwa ni icyitonderwa?
ELLA: ni ikibazo kuko… kubera ko…
KHALIl: kubera iki?
ELLA: ndakeka ntazabasha gukorera ku itegeko no kwerekwa ko nta kizima nakoze cyangwa se nkaba ntabasha gukora inshingano zanjye uko mubyifuza nubwo jyewe naba mbona ntako ntagize
KHALIL: muri make icyifuzo cyanjye wacyemeye?
ELLA: ariko sinigeze…
KHALIL: nta mpamvu yo gushyiraho ubundi busobanuro ariko nanone
Yahise afungura umuryago nuko ahagarara muri corridor ubundi avuga mu cyarabu mu ijwi riranguruye ku buryo Ella yibajije
ELLA: none se uvuzengo iki?
Khalil aho kumusubiza ahubwo yaramwenyuye
nuko abakobwa be babiri bahita baza biruka basimbuka ubona bishimye cyane nuko Ella ahita areba Khalil ikijisho kuko yahise yumva ko hari ibintu abwiye abana ariko adashaka ko we yakumva
Yabbonye bimurenze nuko ahitamo nyine kuba ari kumwe n’abana
ELLA: muze rero tujye gukina
Yahise aca bugufi arabaterura bombi nuko agiye gusohoka yumva Khalil amufashe ikiganza
KHALIL: urakoze cyane Ella. Nzakora uko nshoboye kose igihe uzamara hano kizakubere cyiza cyane ku buryo uzataha utabishaka nawe rwose.
Ella yumvise iryo jwi yumva rimujyanye ahandi hantu nuko aramwenyura maze asa n’umwiyaka
Khalil uko yabonaga Ella agenda yumvaga mu mutwe we byivanze
Ella atandukanye cyane n’abagore bose Khalil yigeze yamenya, abo yaba yaraterese bose. Gusa ikiboneka cyo ni uko Ella ari wa mugani ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera kuko ikiboneka cyo ni uko we atabyiyiziho na gake rwose pee
Imiterere ye, imyitwarire ye, uburyo atujemo, uko avuga, kubaha kwe, byose byerekanaga ko ari umuntu utandukanye n’abandi bose azi reka abana be bamwite malayika ubanza koko bari babibonye na bo rwose pee.
Noneho uburyo ateye nk’icupa rito rya Coca-Cola (iwacu tubita igisabo) na byo byari bidasanzwe pee
Khalil yikoreye amaboko kuko ibyo yarimo abona ntabwo bisanzwe, biramurenze pee
Yahise afunga ibiro nuko akazi aba agahagaritse maze yegera idirishya areba hanze aho abana be barimo gukina na Ella
Ariko se ubu ibi byo si uguta umutwe koko?
Ni ubwa mbere ahaye abana be umuntu atazi neza akareka akaba ari kumwe na bo kandi noneho ari kumva muri we nta kibazo na kimwe afite. Ubu se si uburwayi koko?
Ubusanzwe iyo yazanaga umukozi yamaranaga na we amasaha menshi ari kumuhata ibibazo ndetse akamucungira hafi ngo amenye niba koko azita ku bana be neza hamwe bamwe bahitaga banasezera bataratangira akazi kandi babaga ari abanyagihugu ndetse bamwe anazi iwabo none uyu muvamahanga yabonye ejo, yemeye kumuha akazi ko kwita ku bana be nta kindi arebyeho.
Yabanje kwibaza mu mutima we niba ibintu yakoze ari bizima cyangwa ari uburwayi nuko yiyemeza gucungira hafi uyu mukobwa kugirango amenye neza niba ibintu yakoze ataba yahubutse
Ella yumvaga umwanzuro yafashe ari ubusazi gusa kuko ntabwo yiyumvishaga yuko ashobora gutangira kurera abana b’imyaka ibiri batari abe ngo ni uko gusa yumva yabishimiye
Yongeye gutekereza uburyo Khalil yiriwe hafi yabo yibaza niba byari ukubacunga cyangwa se byari ukumwitaho na byo biramuyobera.
Ubwo yabitekerezaga arimo ategura abana ngo bajye gufata ifunguro rya ku manywa
Ahanini icyamuteraga urujijo ni uko ubusanzwe muri kamere ye atamenyereye abagabo noneho kuba yari kumwe n’uwo yakita shebuja yumvaga binamuteye isoni uretse kuba byamutera ubwoba
Abagabo b’iwabo abenshi ni bakuru kuri we ntabwo bajyaga bavugana na we ndetse aho babaga bicaye bari kuganira bonyine babaga bivugira ibyo mu buto bwabo ibintu atajya yitaho kuko byabaga ari ibintu bitajyanye n’igihe agezemo muri make yumvaga bitamureba
Yitegereje abana yarimo atunganyiriza umukeka bari bwicareho bavuye kurya nuko ahita amwenyura yibutse amagambo nyirasenge yamubwiye ubwo yajyaga gufata urugendo kuko yaramubwiye ati nubundi ntusanzwe ukunda gusohoka ngo utembere, byibuze urwo rugendo ruzatuma ubasha guhura n’abandi bantu, unamenye ahantu hatandukanye kandi heza rwose.
Yahise asoma abana ku gahanga yishimira gahunda ya nyirasenge kuko yari amaze kubona rwose ko burya nyirasenge ari umuhanga kandi ibyo yavugaga atangiye we ubwe kubyibonera
ELLA: ngaho muze tujye ku meza
Kuko yahawe inshingano zo kubitaho nyine agomba no kubashyiraho igitsure nk’umuntu mukuru
Ubwo bagiye imbere na we abajya inyuma nuko bageze aho bafatira ibyo kurya niko guhita basanga hari nyina gusa
LAILA: papa ari hehe?
AISHA: sinzi aho agiye yihuta. Muze mwicare ahubwo
Ubwo yababwiraga akoresheje akananwa abereka aho bicara
Bahise bagerageza kurira intebe ndende ziri mu cyumba bariramo nuko Ella na we arindira kureba ko nyina byibuze ari bubaterure akabicaza neza mu ntebe ariko akomeza yiyicariye rwose abana na bo barwana no kwiyicaza ku meza kugera ubwo inkweto zibavamo bari kurwana no kurira maze abonye byanze arabaterura abatereka mu ntebe buri wese ahe undi ahe. Nibwo yahise amenya ko aba bana koko nyina kuba yabibagirirwa ku nzira nta gitangaza kirimo
Yababajwe no kuba Khalil atahibereye ngo arebe ko umugore we atita na gato ku bo yabyaye na gato. Ella yakomeje kwitegereza nyirabuja aho bari ku meza gusa wabonaga undi ameze nk’uwibereye ahandi mu ntekerezo, ibintu byayobeye Ella gusa bimuha akanya ko kumureba no kumwibazaho bihagije
Gusa Ella yatekereje ko uyu mugore na we ashobora kuba rwose adatuje muri we no mu byo akora
Ku isura yabonekaga nk’umugore ukuze, ariko imyambarire ye yari iy’umuntu ukiri muto gusa nanone uburyo yari yambaye ntabwo bihuye n’abandi bagore Ella yari yabashije kubona ubwo yageraga muri icyo gihugu. Yari yambaye ukwe rwose kwihariye
Ella yitegereje inzara za nyirabuja ahita abona yuko uyu mugore ashobora kuba ashyira imbere kwiyitaho kandi birumvikana nk’umugore w’umuyobozi ukomeye noneho w’umukire, kwiyitaho I ngombwa
Yakebutse abana abona buri wese ari kwirira nta kuvuga nibwo yibutse ko na we atari kuvuga ndetse na nyirabuja ari uko ntawe uri kuvugisha uwundi
Byose byaramuyobeye ariko nanone ahitamo na we kutagira uwo abangamira cyangwa avangira nuko na we yegera isahani ye
*_Ese uyu mubyeyi utita ku bana be aho ntashobora guharikwa atabizi? Agace ka 7 ntikazagucike_*
Comments