logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 12



Ubwo bageraga mu modoka Khalil yitegereje Ella

KHALIL: wakoze cyane kumfasha Ella

Ella anejejwe no kumva ijwi rya Khalil amushimira nanone yumvise muri we ubushyuhe bumuzamutse yumva aranezerewe bidasanzwe pee. Yaramurebye aramwenyura

ELLA: murakoze gushima rwose

KHALIL: waba se wanejejwe n’uru rugendo rwo gutembera?


ELLA: eeeh cyane rwose nishimye

Gusa nubwo yari amubwiye ko rwamunejeje yarabeshyaga kuko ahubwo muri  we yumvaga atabashije kwisanzura uko yabishakaga. Icyakora yari yabashije gusohoka mu  rugo  abona abantu ariko kubera ko Khalil yari iruhande rwe rwose ntabwo yabashije kwisanzura uko abishaka. We yumvaga yakabaye yajyanye n’abana gusa ubundi bakahatwika mugani ngo ni ugutwika.

Icyakora yabashije  kubona inzu z’amateka, izigezweho,  imyambarire inyuranye n’ibindi bitandukanye

KHALIL: hari ikintu numva nshaka kukubwira cyangwa se kukumenyesha ku rundi ruhande. Kandi ndifuza kugikora abana basinziriye kuko biri butume guhakana kwawe biri bugabanyuke

Ella yahise amureba mu maso ariko anafite amatsiko menshi ukuntu ashaka kumubwira nako gukora icyo kintu abana basinziriye

Khalil yarakomeje

KHALIL: nashakaga kugusaba ko wamperekeza tukajyana Las Vegas, wowe n’abana

Ella ntabwo yumvaga ko ibintu yumvise ahari ari byo koko abwiwe kuko ntiyiyumvishaga yuko Khalil ari we yasaba kujyana na we, n’abana.

KHALIL: nshaka kujyayo kubera impamvu z’akazi, nzamarayo iminsi itatu kandi sinshaka kuba ndi kure y’abana banjye iyo minsi yose, baba bameze nk’abari bonyine

ELLA: ariko nzaba mpari jyewe nzaba ndi kumwe na bo

Ella yumvaga adashaka kujyana na Khalil muri urwo rugendo rurerure gutyo, ibintu atigeze ateganya muri gahunda zose yakoze

KHALIL: nyine uzaba uri kumwe na bo, Las Vegas. Navuze ko ikibazo atari ukuba bari kumwe nawe ahubwo ikibazo ni uko namara iyo minsi yose ntababona, ndi kure yabo

ELLA: ariko ndakeka muri gahunda wansabye gukora ibyo bitari birimo rwose pee

KHALIL: none se ubashije gutembera na ho ukahamenya hari icyo byaba bigutwaye


Ella arabizi ubu uyu mugabo ari bukomeze amuhatirize kugera yemeye kuko kuri we icyifuzo ni itegeko. Kandi niba koko yaramusabye kuba ari kumwe n’abana, na we akaba yarabyemeye ubwo nyine ahantu hose abana bazajya bajya agomba kuba ari kumwe na bo birumvikana. 
Gusa na we yumvaga ashaka kumenya ahantu henshi hatandukanye ariko nanone akumva muri we afite uko yumva Khalil imbere ye nubwo yirindaga kubigaragaza na cyane ko yari abizi ko ari umugabo w’abandi kandi akaba ari umuntu ukomeye, Ella na we akaba umushyitsi uzagera aho agasubira iwabo

ELLA: gahunda yo kugenda ni kuwa kangahe se?

KHALIL: ahubwo hasigaye amasaha abiri yonyine tukagenda

ELLA: ngo iki? Gahunda se iragutunguye cyangwa yari isanzwe ihari? Urumva se utantunguye koko? Nditegura nte

KHALIL: yego ndagutunguye ariko ntiwigore utegura ibintu byinshi byo kujyana, iminsi itatu si myinshi. Nitugera mu rugo uhite witegura ubundi twerekere

Gusa uburyo yabimubwiragamo byari nk’itegeko ngo adashaka kumubaza byinshi cyangwa se kumuvuguruza ahubwo yashakaga ko amwumva akanamwumvira

ELLA: ariko wibuke ko nanone ngomba gusubira iwacu rero na byo ngomba kubyigaho nkareba igishoboka rwose

KHALIL: ariko ubanza wiyemeje kumbabariza abana no kuzabasiga barira? Kuva wagera hano ubona ukuntu bishimye kandi batifuza ko ubajya kure?

Ella yaguye mu kantu

ELLA: noneho ushaka kumfatisha kuntera imbabazi?

KHALIL: ndamutse menye ko byakora niko nabigenza rwose pee.

Yabivugaga areba abana be aho baryamye mu ntebe zabo mu modoka nuko akuramo lunettes yari yambaye zirinda izuba maze aramwenyura

ELLA: ndumva bitangiye gukora da. Nanjye abana ndabakunda sinkubeshye pee

Gusa nanone Ella yabonaga ahari uyu mugabo ashobora kuba ashaka guprofitira mu kavuyo wa mugani nuko yumva ko hari ibintu agomba kumwibutsa hakiri kare

ELLA: nakwibutsaga ariko ko nemeye kumara iminsi hano kubera abana gusa naho ubundi rwose sinari kwemera

KHALIL: nkubwiye ngo warabatabaye ntabwo naba nkabije cyangwa mbeshye kandi naranyuzwe pee

ELLA: ubundi ni ko byakabaye byaragenze ibindi burya ntabwo byari ngombwa kuko abana bari bahageze babonye ababyeyi babo, bari gukomeza kubaho ubuzima bwabo

KHALIL: none se ushaka kuvuga ko biba byaragenze gute ubundi?

ELLA: nagombaga kujya kureba hoteli nari kuzacumbikamo ubyibuke neza…

KHALIL: nuvuga ntukavuge hotel nawe rwose pee. Sinakubwiye ko iyo hoteli no kuyumva bintera isoni koko? Hariya hantu yubatse ubu bari kuhavugurura rero kubera imodoka zitumura amavumbi inzu zisa nabi, noneho kubera amazu yashenywe amwe n’amwe ubu habaye mu gace k’amabandi

Ella yahise yumva asheshe urumeza yumvise ubusobanuro Khalil amuhaye bw’ahantu yari agiye gucumbika

KHALIL: ngaho mbwira Ella wowe urumva aho hantu wari ufite amahirwe angana ate yo kuhaba amahoro koko noneho uri n’umunyamahanga?

ELLA: nari kubona hatameze neza ngahindura ngashaka indi hoteli

KHALIL: ariko waretse kwiyemera no kwihagararaho wa mukobwa we koko? Urumva uwo mwanya wo gutekereza kwimuka wari kuwubona batarakugirira nabi rero?

Uko baganiraga ni na ko bagendaga bagana iwabo nuko ubwo bari hafi kugera yo ni bwo Ella yibutse ikindi kintu atari yibutse kumubaza

ELLA: none se Aisha we ntabwo tuzajyana? Ndavuga umugore wawe?

KHALIL: oya ntabwo tuzajyana we ubu yagiye mu Budage niho ari ariko nanone ndumva ari byo byiza.

Ikiboneka cyo ni uko aba bantu batabanye neza kandi Ella yumvaga akiri muto ku buryo atabasha kubaha inama cyangwa agatekerezo uko abyumva nuko ahitamo kwicecekera akanareka kwivanga mu bitamureba.

Ubwo bageraga mu rugo yasohotse mu modoka nuko aterura Lana wari ugisinziriye agenda agana mu nzu gusa mu kugenda yagendaga yibaza ukuntu ibintu byose ahita yemera kandi atabanje kumenya impamvu yabyo. Ubundi ubu koko ni akazi Khalil azaba agiyemo cyangwa ashaka kumuhemba kumutembereza?
Khalil na we ateruye Laila yasunitse Ella ngo yihute bagende 

Nuko amutambutseho ahita ahagarara mu nzira amubuza gukomeza gutambuka

KHALIL: si ngombwa gufata ibyawe byose ufate ibyihutirwa bya ngombwa cyane

Ella yikirije akoresheje umutwe nuko ajya mu cyumba cy’abana kuryamisha uwo ateruye maze barangije kubaryamisha ahita agana mu cyumba cye kwitegura urugendo


*_Ese uru rugendo ni amahoro koko? Cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma? Agace ka 13 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.