Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Aho ari mu gikoni yambaye itabuliya yabugenewe, Ella yarimo ategura gateau yo kuza guha abana ariko yanashakaga kwereka Khalil ko ibyo yamubwiye bitari amirariro ahubwo guteka abizi neza
Abana bamuhagaze iruhande yabahereje spatula yakoreshaga ayisiga nuko barayikomba maze abona Adia aje mu gikoni
ELLA: Adia nkubaze akantu?
ADIA: yego mbaza nta kibazo
ELLA: ijambo habibti risobanuye iki?
Adia yabanje kumureba mbere yo kumusubiza
ADIA: rivuga cherie cyangwa se copine. Rikoreshwa umugabo aribwira umuntu w’igitsinagore. Iyo uvuze habibi ubwo uba uvuze muri rusange cyangwa ubibwiye umuntu w’igitsinagabo
Ella acyumva ubwo busobanuro umutima we warushijeho gutera cyane ariko yumva arishimye
ELLA: ese mama. Sawa noneho
LAILA: papa maze akunda kubitubwira
ELLA: koko se arabibabwira?
LANA: nyine arabitubwira buri munsi
Ella yumvise ahindutse ukundi, kumenya uburemere bwa rya jambo yari yabwiwe cyangwa se izina yari yiswe kuko yumvaga ko Khalil atamubonamo uwo kuryamana gusa ahubwo uwo akunda.
Yihanaguye mu ntoki nuko abwira abana kujya kuryama bakaza kurya gateau babyutse nuko aba ayishyize muri frigo maze ajya kureba Khalil
Khalil aho ari uburakari bwari bwakomeje kumuzamuka kubera umurundo w’impapuro yarimo ashakamo urupapuro rw’ingenzi ariko yarubuze
Yicaye yegamye mu ntebe amaboko ku mutwe yumva ananiwe gushaka ikintu ntakibone kandi agikeneye cyane
ELLA: Khalil?
Kumva iryo jwi byonyine rimuhamagara byatumye Khalil yiyongeramo akanyabugabo ubundi aratuza ngo Ella adasanga atameze neza
ELLA: injira ni karibu
Ella yinjiye buhoro nuko Khalil amwitegereza ukuntu yambaye ndetse noneho bwa mbere yari amubonye imisatsi ye ifunze shinyo
KHALIL: kuki wambaye utyo se?
ELLA: nari ndi gukorera abana gateau rero mbaye mbaryamishije mu gihe bategereje ko itungana
Khalil ibyo yabyakiriye neza cyane, amubonamo umugore buri mugabo wese yakifuza mu buzima bwe
KHALIL: ngaho nyegera
Ella yaramwegereye nuko undi amwicaza ku bibero bye
ELLA: ariko ushobora kuba uhuze cyane?
KHALIL: sha niko bimeze. Ndi gushaka impapuro papa ashobora kuba yarasize muri aya madosiye ariko ndi kuzibura neza neza
ELLA: ngufashe se kuzishaka?
Khalil yaramwenyuye
KHALIL: sha byanditse mu cyarabu ntabwo wabasha kubimenya
Ella yubitse umutwe nuko Khalil akoresheje ikiganza amwubura umutwe nuko amureba mu maso nanone gusa ni ibintu Ella byamuzongaga cyane bigatuma yumva abuze amahoro neza neza
Yumvise urumeza rumuzamutse nanone kandi rwose ibi bintu bimubuza amahoro
ELLA: none se nyine ni iki mu kuri uri gushaka?
KHALIL: ni urupapuro rukomeye cyane kandi rufite agaciro kanini pee
Ella yaramurebye yumva amugiriye impuhwe kubera uko yabonaga yahangayitse
ELLA: noneho mbe nkuretse ukomeze ushakishe
KHALIL: oya nakomeza gushakisha uri na hano nubwo nanone ntakubeshye kuba uri iruhande rwanjye ntari bubashe gutekereza neza
Ella yagumye iruhande rwe ariko mu mutima we yibaza aho ahera amubwira ikiri kumugenza
Khalil na weyakomeje gushakisha impapuro yitonze gusa mu mutima we yicuzaga icyatumye ibyo bintu atabikora hakiri kare rwose kuko biri kumutesha umutwe
Kuva yashaka bimutunguye yari yaragize depression gusa yabashije kuyirwanya kubera inyungu z’igihugu ariko igihe kinini iyo yabaga ari wenyine yarongeraga akamererwa nabi, akumva arihebye. Ntabwo yari yarigeze atekereza ko umubabaro we ashobora kubona umuntu utuma awibagirwa mu gihe gito cyane, none kuva yabona Ella yumva yaratuje ibintu biri ku murongo mwiza rwose
Niyo mpamvu Khalil ubwo yibukaga amagambo se yamubwiye atarashiramo umwuka yahise ashakisha izo mpapuro kuko zaba urufunguzo rw’ibimubereye inzitizi byose mu buzima bwe
Gusa impapuro zose yakomezaga gushaka byarangiye nta na rumwe abonyemo nuko arongera yikorera umutwe biramuyobera
Ella aho ari na we yakomezaga kwibaza ahantu ari buhere amubwira ikimuzanye mu biro bye ariko ageze aho aratobora aramubwira
Yari azanywe no kumubwira yuko ashaka gusubira iwabo. Urugendo rwe rwari ruteganyirijwe kumara ibyumweru bibiri gusa ariko dore ukwezi yari aguhiritse acyibereye kwa Khalil ndetse igihe cyose yabyukaga yumva ari busezere ariko akabura imbaraga zibikora
Ubu bwo yari yamaramaje noneho umwanzuro yawufashe maze abibwira Khalil
Uyu akibyumva yabaye nk’uguye mu kantu nuko amara hafi iminota icumi yose atavuga
KHALIL: wabaye ugumye hano gato koko Ella?
Ella yibazaga amaherezo akabona ntari kuyabona neza
ELLA: oya ndabona nkwiye gutaha
KHALIL: umva habibti, noneho si ukubigusaba ndabigutegetse
Kumutegeka? Bitari ukumusaba amwinginga byibuze koko? Ubwo se ni ibiki ibyo atangiye kandi?
ELLA: oya pee. Urabizi neza hashize igihe unyinginga nkemera ariko rwose urabizi ko ntagomba kuguma hano mu nyungu zawe gusa pee. Umunsi umwe ejo uti uwundi gutyo gutyooo
KHALIL: ko ntazakwemerera se kugenda?
ELLA: oya nawe wikabya nanone da. Noneho se ngiye guhinduka imfungwa yawe mbimenye? Igihe cyose nshaka kugenda nagenda rwose
KHALIL: none se ko ibyumweru bibiri utagiye? Ko nagusabye ngo ube uretse ugakomeza kubyemera?
Yabitekerejeho koko asanga wamugani na we gutaha byaramunaniye ariko nanone akabona ko agomba gutaha kuko akaryoshye ntabwo kaguma mu itama
ELLA: nibyo koko sinatashye kuko natekerezaga ko cyaba ari igitekerezo cyiza, ariko maze kubona ko nibeshye
Nibyo koko yari abizi ko yakunze urudashoboka rero agomba kujya kure yabyo rwose nibwo yumva yazagira amahoro
KHALIL: none se wibagiwe Laila na Lana
ELLA: nanjye umunsi ku wundi mbona ko bakomeza kunkunda nanjye ni uko ndetse ntiwumve ko gusezera binyoroheye ariko se amaherezo? Sinzataha?
Khalil yaramwegereye amureba mu maso nkuko akunda kubigenza igihe cyose ashaka kumubwira ijambo rikomeye
KHALIL: nyine abo bana na bo ni indi mpamvu ituma waba uretse kugenda. Indi mpamvu nashakaga kubanza kubona urwo rupapuro rwose
ELLA: uruhe rupapuro ariko?
Akiri kumubaza ataramusubiza nibwo Lana yahise yinjira aho bari yibyiringira mu maso
LANA: papa ibisimba nanone?
Bararebanye bibaza umwana usigaye arota noneho na ku manywa birabayobera
Ella yahise atega amaboko nuko umwana araza amugwa mu gituza
KHALIL: Ella arahari ibisimba arabyirukana humura ntugire ubwoba
ELLA: ngaho reka njye kureba na Laila tujye mu cyumba cyanjye ari ho tuba turyamye
LANA: ariko na papa araza tube turi kumwe
ELLA: yego nta kibazo na papa araza rwose
Yahise ahaguruka amuteruye nuko amujyana mu cyumba cye ajya no kureba Laila araza aramuryamisha maze abaryama iruhande
Khalil yaje kuza koko na we maze abareba uburyo baryamyemo yitsa umutima maze na we aryama inyuma ya Ella aramupfumbata
KHALIL: ngaho nawe shaka uko wabona ibitotsi
ELLA: nubundi ni byo ndi kugerageza
*_Abana baramushaka, Khalil na we ni uko. Urupapuro se yabuze ni urwa rubanza ki? Agace ka 21 ntuzagacikwe_*
Comments