Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo yitegerezaga abana aho bari gukina bategereje kurya, arimo na we ategura ameza, yumvaga muri we anezewe buhoro gusa nanone ku rundi ruhande yumvaga akantu k’ubwoba no guhangayika muri we kamumereye nabi
Noneho hakubitiraho nyirasenge wari utamworoheye akarushaho kumva na we ari kwishinja nubwo yumvaga muri we nta yandi mahitamo yari afite
NYIRASENGE: ntabwo wakabaye wakoze ibi bintu Ella
Ella yaramwihoreye akomeza gutegura ameza dore ko cyari igihe cyo gufata amafunguro
NYIRASENGE: ariko usigaye waranize agasuzuguro si gusa. Si wowe ndi kubwira ubwo?
ELLA: ariko tante ndakeka umwanzuro nafashe ari wo rwose ukwiye pee
NYIRASENGE: uratekereza gushimuta abana ari umwanzuro wari ukwiye koko ubwo? Cyangwa ntabwo utekereza ko ibyo wakoze byitwa gushimuta?
Nyirasenge yari yananiwe kwihangana arimo amutontomera amubwira nabi cyane undi na we kwihangana kwe bigera ku iherezo
ELLA: namaze niba nabashimuse ariko. Icyo nshaka kukubwira ni uko ntashobora kwemerera uwo ari we wese kubagirira nabi na rimwe niyo yaba se cyangwa nyina ubabyara
Yabanje kwitegereza niba ibyombo bimeze neza nta kirimo cyamenetse nuko ashyira isahani imwe hasi yihuta agana aho Lana yari ari
ELLA: cherie sigaho shyira hasi
Lana yarambitse igipupe hasi ariko ubona ababaye. Bwa mbere mu buzima bwe, Ella yari abonye Lana ababaye kandi ababaye kubera we
NYIRASENGE: Ella mureke. Mureke agitore rwose pee. Nako buri wese muhe igipupe kimwe kimwe ndabona babikunze
Ibipupe aho byari biri yabikuyemo nuko ahereza buri mwana igipupe gusa atungurwa no kubona nyirasenge ari we wemeye ko babitwara mu gihe bimaze imyaka myinshi aho ntawe yemerera no kuba yabikoraho.
Yahereje igipupe buri mwana nuko bombi bahita bitera hejuru kubera ibyishimo
LANA: urakoze mama
LAILA: yego urakoze mama
Ella yahise yumva atazi uko abaye nuko apfukama hasi imbere yabo, yumva amarira y’ibyishimo amushotse ku matama. Nyirasenge aho yicaye ku ntebe atabasha gutambuka na we yitegereje abo bana azunguza umutwe
Ella yibajije uburyo nyuma y’igihe aba bana batinyutse kumwita mama kandi babizi neza ko atari nyina. Ni abagore bangahe bifuje kwitwa mama ariko se bikaba byaranze kubera batigeze babona urubyaro? None dore disi we bano bana bari kumwita mama nyuma y’umunsi umwe gusa ari kumwe na bo bonyine noneho kure y’iwabo
Yahise afata abana arabahobera cyane nuko amarira arashoka ku matama kubera ibyishimo
ELLA: ngaho mujye kuba mukina ndaje mbategurire ibyomurya vuba vuba
Buri wese afashe igipupe cye bahise bajya ku mukeka hirya aho yari yabateguriye nuko na we abona uko yihanagura amarira yamutembaga ku matama
NYIRASENGE: Ella nyamara ndabona ushobora kuzasariza muri gereza
ELLA: ariko aho kunshimira igikorwa nakoze kuki uri kuntera ubwoba ngo nzafungwa koko? Kandi ninshaka nzafungwe rwose jyewe ntacyo binambwiye. Niba ashaka abana be ubwo nyine azaze kubafata ndamutegereje
Ubwo yabivugaga ari kwiyambarira umwenda wo mu gikoni ngo ategure neza amafunguro y’abana
NYIRASENGE: ubu se byibuza arabizi ko ari wowe wamutwariye abana ra? Cyangwa warashimuse urirukanka gusa?
Nyirasenge yari akirakaye kuko rwose yiyumvishaga ko igikorwa Ella yakoze kitari gikwiye, ari kibi cyane
ELLA: arabizi erega humura. Ari nyina na Aida bose bambonye njyana abana. Kandi ndakeka nagusobanuriye icyatumye nkora ibi rwose nta rundi rwango rwabinteye ni urukundo nkunda aba bana rwose pee.
NYIRASENGE: ariko se Mana yanjye koko. Ella ubwo ibyo ni ibiki wakoze koko? Urakeka ibintu wakoze byari bikwiye koko? Jyewe nanifitiye ubwoba rwose pee
Ella yumvaga ibyo kuba nyirasenge afite ubwoba ntacyo bimubwiye kuko we icyo yari ashyize imbere ni ubuzima bw’aba bana kandi ibyo yakoze yabikoreye kubatabara nta yindi nyungu ategereje
ELLA: nakoze icyo nagombaga gukora kuko nawe ubaye njye niko wari kubigenza. Umubiri wanjye na roho yanjye bikunda aba bana. Unamenye kandi ko byose ari wowe wabiteye nubwo uri kunsomera
NYIRASENGE: ngaho unyumvire. Ni jyewe ubwo mu buhe buryo? Gute koko?
ELLA: none iyo utambwira kugenda ngo ntembere hari ubwo mba narahuye na bo se? ibi byose kuba byabayeho ni ukubera kunyohereza
NYIRASENGE: none se ko nakwishyuriye gusohoka akanya gato ugatembera nakohereje kujya gushimuta abana?
ELLA: ariko nakubwiye ko iyo ntabikora n’ubundi bari gushimutwa rwose kandi sinzi icyari kubabaho nyuma ni byo byanteye ubwoba rero nkora ibyo nakoze
NYIRASENGE: byibuze se wigeze ufata akanya gato utekereza ko na se yaba abizi?
ELLA: cyane rwose na byo nabitekerejeho. Kandi nkurikije uko muzi ntabwo ibyo bintu abirimo pee. Ndabizi ko ibyo yambwiraga nkiri kumwe na we byabaga bivuye ku mutima rero naza kureba abana be ndabizi azampa ubusobanuro nyabwo
Ella yakomeje guteka imboga ariko muri we ntabwo yari yishimye na gato bitari ukubera ibyo yakoze ahubwo kubera nyirasenge wari wananiwe kumwumva agakomeza kumushinja gushimuta abana
ELLA: ndabizi neza ko azaza kubareba erega. Ahubwo sinzi ngo ni ryari naho ubundi kuza ko azaza rwose
NYIRASENGE: nizere ko naza muzabasha kubicoca neza rwose naho ubundi turi mu bibazo
Ella yatangiye kwibaza niba koko ibintu yakoze ari ibintu bishobora kumufungisha, biramuyobera
Abana baje kuza iruhande rwe nuko Lana yihumuriza ibyo ari guteka
LANA: biri guhumura neza mama. Ni iki watetse?
NYIRASENGE: ngaho nyumvira abana batangiye kukwitiranya na nyina batangiye kukwita nyina. Mbega ishyano wanteje
LANA: ntabwo ndi ishyano tate. Uyu ni mama wanjye
Yahise amufata ukuguru nuko Laila na we ahita aza amufata ukundi kuguru
LAILA: nanjye ni mama wanjye
Nyirasenge yahise ahaguruka agana mu cyumba cye yikoreye amaboko
NYIRASENGE: turashize, turarangiye neza neza
Lana yahise yigana umukecuru na we yikorera amaboko
LANA: turashize, turashize
LAILA: turarangiye neza neza, turarangiye turarangiye
Ella yahise aseka, ubwoba bwose yari atangiye kugira yumva burashize. Abana ni abamalayika, ntabwo bazi ko koko wa mugani wa mukecuru bishobora kuba bibi nyuma
Ella ariko ibyo byose ntacyo byari bimubwiye. Nimero ye Khalil arayifite, igihugu akomokamo arakizi, ubwo niba koko ashaka kubona abana be azaza kubafata. Ella yari yiteguye uko byamera kose guhangana na we no kumwereka ukuri kose
*_Ese azaza koko cyangwa hari ukundi bizagenda? Agace ka 26 ntuzagacikwe_*
Comments