logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 29


Ubwo nyirasenge n’abana bageraga mu cyumba abana bahise basimbukira mu buriri bashaka kuryama nuko umukecuru arababwira baze babanze baganire gato maze baza iruhande rwe aho yari yicaye ku itapi iba imbere y’uburiri bwe

Yarabitegereje nuko arimyoza.
Ku mutima we yibazaga ikintu gituma abana bangana gutya bashobora guhitamo kwita umuntu utari nyina akaba ari we bita nyina bikamuyobera

UMUKECURU: harya Lana mama wanyu yitwa nde?

LANA: yitwa Ella

UMUKECURU: Ndavuga wawundi wasigaye mu rugo

LAILA: ni Aisha.

LANA: oya si mama urabeshya.

UMUKECURU: bose ni ba mama. Uriya Aisha ni mama mukuru hanyuma Ella ni mama muto. Jyewe ndi nyogokuru cyangwa tate

LANA: tate ni byo byiza

UMUKECURU: none se muzi gusenga?

LAILA: ntabwo barabitwigisha

UMUKECURU: ngiye rero kubigisha nzajya mvuga musubiramo hanyuma nimuzajya mujya kuryama muzajye mubisubiramo buri munsi, papa na we azabigisha ibindi

Bose barikirije. Nuko umukecuru abafata mu biganza bombi na bo barafatana nuko abasaba guhombeka amaso

LANA: ibisimba birahita biza

UMUKECURU: iyo umuntu asenze bihita bigenda. Nta bisimba byakwegera wamaze gusenga Imana.

LAILA: Ella we arabyina bikagenda. Cyangwa ibya hano bigenda usenze?

Umukecuru yumvaga bimusetsa ukuntu abana bishyizemo ibisimba bitahaba. Nyuma yo kuvuga ku bisimba noneho baje gutuza maze abigisha gusenga

UMUKECURU: Nyagasani Mana yacu
ABANA: Nyagasani Mana yacu
UMUKECURU: tugushimiye ko waturinze
…

UMUKECURU: tugushimiye ko waduhaye icyokurya no kunywa uyu munsi

…
UMUKECURU: tugusabye kutubabarira aho twagucumuyeho hose
…
UMUKECURU: turagusabye uturinde ubwo tugiye kuryama
…

UMUKECURU: tugusabye kurinda ababyeyi bacu
…

UMUKECURU:  tugusabye kandi kurinda abaturanyi bacu
…

UMUKECURU: uturinde ibibi bya nijoro, uturinde inzozi mbi
…

UMUKECURU: twiringiye impuhwe zawe. Amina

Abana bamaze gusenga bahita bamuryama ku bibero bose ubona bishimye rwose.
Nuko arangije abashyira ku buriri arabaryamisha neza amaze kuborosa na we araryama maze azimya itara amaze kubasoma buri wese ku gahanga no kubifuriza ijoro ryiza.


Khalil yaryamye agaramye ukabona ameze nk’uwabuze amahoro mu mutima hashira umunota ukumva yikije umutima hashira uwundi ukumva arimyoje
Ella aho aryamye na we yari yananiwe gusinzira kubera guhangayika. Ese ni iki kiri gutuma Khalil koko adasinzira akimyoza?
Khalil yageze aho arahindukira areba Ella nuko aramupfumbata

Ella na we yarahindukiye aryama amureba

KHALIL: ntabwo nigeze nkunda mbere yuko nkumenya. Niyo mpamvu rimwe na rimwe uba ubona byanyobeye ubundi ahari ukabona meze nk’uri gutwaza igitugu. Ndabizi muri wowe wibaza byinshi kuri jye ariko nitubana uzagenda urushaho kubona ko Khalil uko umukeka cyangwa se umwibwira atari ko ameze. Imihini mishya urabizi itera amabavu rero nanjye ni ibintu bintonda cyane gusa nzakomeza ngerageze kandi nawe ngusabye kuzamfasha.

Yabivugaga arimo kumukorakora mu misaya nuko Ella na we amarira amuzenga mu maso kubera kubona Khalil aciye bugufi akamubwira ibyo

ELLA : ndakumva. Nanjye naragukunze ndetse cyane. Sinzi icyabinteye ariko abana bawe ubwo banyitaga mama tugeze hano numvise ari Imana ishobora kuba ibanyujijemo kumbwira ko nkwiye kwemera ubusabe bwawe ni na yo mpamvu noneho ubona ntigeze nkomeza kwigira igufa. Ndagukunda kandi nkwemereye kuzakubera umufasha ukwiye uguhesha ishema mu bantu.

KHALIL: umva ndi kumva umutima wanjye unezerewe. Unyemereye nakuririmbira akaririmbo gato cyane nkabona gukomeza nkubwira ibindi

ELLA : ibyo rwose kubyemera ni ihame. Ni ikintu ntashobora guhakana na rimwe

KHALIL: indirimbo iragira iti, 
Un peu plus près des étoiles
Là où les rêves n’ont pas de frontière
Pour oublier l’apesanteur sur Terre
Un peu plus près des étoiles
Pour leur emprunter un peu de lumière
Revenir sur Terre, la tête pleine d’espoir
À l’heure où le pessimisme enchaîne les victoires
Rêver plus fort pour tout changer
Oui, à l’heure où tous les clichés te pointent du doigt
Rêver plus fort pour exister
Je viens du ciel et les étoiles, entre elles, ne parlent que de toi
Toi qui aspire à beaucoup plus, toi qui cherche ta voie
À quoi sert la vie sans amour ni rêve à exaucer?
Donc rejoins-moi dans mon vaisseau car il est l’heure de décoller

ELLA : yoo. Iyi ndirimbo ni iya nde we?

KHALIL: uwo muhanzi yitwa Soprano agira indirimbo nkunda cyane zirimo amagambo aryoshye bidasanzwe. Gusa ndagukunda pee. Ese wowe ntuzi kuririmba ubundi?

ELLA : ndagerageza ariko jyewe buriya inyinshi nzi ziri mu cyongereza. Nkuririmbire imwe wumve?

KHALIL: yego sha. Nteze yombi ahubwo vuba vuba

ELLA : uranayizi rero burya. When I first saw you, I saw love
And the first time you touched me, I felt love
And after all this time
You’re still the one I love, mmm, yeah-yeah
Looks like we made it
Look how far we’ve come, my baby
We mighta took the long way
We knew we’d get there someday
They said, “I bet they’ll never make it”
But just look at us holding on
We’re still together, still going strong, mm
You’re still the one I run to
The one that I belong to
You’re still the one I want for life
(You’re still the one)
You’re still the one that I love
The only one I dream of
You’re still the one I kiss goodnight

KHALIL: uwo ni Shania Twain. Waouuu. Urakoze cyane cherie. Ndumva nawe utoroshye burya maze.

Yavuze atyo amwegera maze amusoma buhoro ku munwa abona umukobwa aratuje, nuko amukora ku mabere maze Ella yitsa umutima

ELLA : chéri nanjye ndakumbuye pee. Ariko se ubu ntitwakihangana koko?

KHALIL: kwihangana bugacya ndumva ari ikizami gikomeye cyane muri jye rwose peee. Ubu se koko bwacya? Basi ndavumbika gusa ariko numve irimo

Ella yifashe ku munwa araseka

ELLA : wowe uvumbika? Uzabeshye ibindi icyo kiranyagisha pee.

KHALIL: none ubwo?

*_Agace ka 30 kari hafi_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.