logo

NEW TALENTS

Stories Group
URUKUNDO N'INTWARO YICA

URUKUNDO N'INTWARO YICA

FREE
S01
▶ Start Reading
0
📝Story Preview

Dutangiriye muri karitsiye isanzwe cyane. Ituwemo n'abantu benshi navuga babayeho ubuzima buringaniye. Ni mu masaha y'igitondo aho abantu baba bava mu ngo bajya mu byerekezo bitandukanye no mu miromo itandukanye.Aho muri ako gace gato cyane kitwa centre Gasiza, hanatuye umuryango w"umukobwa witwa Soraya..Soraya ni umukobwa mwiza cyane afite imyaka 19. Nawe muri ayo masaha y"icyo gitondo arimo koga agiye kujya kwiga.Arimo kogera hanze mu kadushe gato kadasakaye kubakishijwe amabati gusa. ( Muzi iby'ubuzima buba buraho budakaze uba asanga ari ukwiyeranja...Soraya amaze koga afata igitenge arakenyera asohoka muri ako kadushe. Gusa pe n'ubwo iwabo babayeho ubuzima busanzwe cyane ariko ni umukobwa mwiza pe! Agisohoka ageze hanze abona Rene n'undi mukobwa w'inshuti ye ari hanze yambaye unform yaje kumunyuraho kugira ngo bajyane.Soraya ati" wabyutse ryari ma!Rene ati" wibagiwe ko nzinduka se!Soraya ati" njyewe naryamye ntinze nyererwa kubyuka.Rene ati" igihe dufite amasomo ujye wihangana uryame kare ..Baza mu nzu cya Soraya bavuga. Soraya afata isume arihanaguea rene amutegururira unform abona ariko ntabwo iteye ipasi.Rene ati" ubu urajyana unform imeze gutya idateye ipasi.Soraya ati" yego pe! Kuko niburiye amakara yo gushyira mu ipasi.Rene ati" mbega ubuzima ni hatari..Soraya amaze kwisiga Neza amavuta afata unform arambara amaze kwambara afata na ka fondate arisiga yireba.Rene aramwitegereza maze akubita agashyi ku ma buno ya Soraya. Soraya aramureba.Soraya ati" ariko nawe waranduye nzabimenye! Amabuno yanjye uba uyashakaho iki?Rene ati" ikibuno cyawe kintera ishyari. Soraya araseka .Reba ati" Sha Soraya ubu bwiza bwawe iyo uza kuvukira ahantu hazima mu muryango ufatika , biba birenze cyane. Mbese ahantu wabasha kwiyitaho bihagije ubona buri kimwe cyose.Soraya aramureba ati" Rena nkunda umuryango wanjye kandi ndawishimiye nubwo ukennye.Rene ati" ariko ntaribi da! Uzabona umugabo mwiza ufite amafaranga uzakwitaho.Soraya ati" kugira umugabo ufite amafaranga sizo nzozi zanjye. Rene araseka..Basoje bava mu rugo maze baragenda. Mu muhanda harimo ingeri zitandukanye z'abantu. N'abandi banyeshuri benshi ...Mu nzira barimo bagendamo harimo n'abandi basore babanyeshuri biga ku kigo kimwe. Jelome ni Umusore w'imyaka 21. Arikumwe na mugenzi we Ganza barigana. Barimo kugenda bavuga nkuru zitandukanye. Mu nkuru barimo bavuga baba bageze no kuri soraya.Ganza ati" Jelome Koko urabona uzabasha gupfa gutsindira umutima wa Soraya!Jelome ati" ntakubeshye simbizi. Ariko icyo nitaho gusa nuko mukunda. Ganza ati" nonese kumukunda kwawe gusa bizagufasha iki?Jelome ati" simbizi. Ariko ahari hari igihe nazagira amahirwe ugusanga nawe aranyemeye.Ganza ati" Icyo mbona bizagutwara umunyu..Uko bakavuze kuri soraya bahita bamubona agenda imbere yabo arikomwe na Rena. Ganza ati" wamugani Sha wasanga ufite amahirwe dore uwo twavugaga ari imbere yacu..Jelome abonye Soraya imbere yabo maze ahita itera intambwe yihutamo gake abageraho. Rena abonye ko Jelome aje ashaka kuvugana na Soraya nawe ahita yibwiriza mbese atanga pass atera intambwe abasigaho gato..Jelome ati" Soraya waramutse neza.Soraya ati" ntakibazo. Wowe bite ?Jelome ati" nanjye meze neza . Kandi urakoze nanjye kumbaza uko meze ndabyishimiye. Ni ubwa mbere wambaza uko meze.Soraya ati" ubwo sinzi ikindi gihe uko byabaga bimeze .Jelome ati" urasa neza.Soraya ati" urakoze. None hari ikindi ushaka ?Jelome ati" ikindi nuko nshaka kujyana nawe tukagerana mu kigo..Soraya ahita ahagarara.Jelome ati" ko uhagaze.Soraya ati" Jelome icyo ushaka ntabwo bizakunda.Jelome ati" nonese ko uhise umpakanira uzi icyo nshaka?Soraya ati" unyitaho cyane. Kandi ntabwo unyitaho kubera ko ndi mushiki wawe. Rero nzi neza icyo ushaka witakaza imbaraga zawe rero. .Soraya ahita yikomereza. Jelome asa n'ucitsemo intege. Ganza araza amugeraho.Ganza ati" nakubwiye ko bitoroshye. Ubundi iby'urukundo wabiretse, ugiye kubaho uta umutwe kubera urukundo kubera iki??Jelome areba Soraya agend...

📚 Episodes (29)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 1
🎬
S01 EP02
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 2
🎬
S01 EP03
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 3
🎬
S01 EP04
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 4
🎬
S01 EP05
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 5
🎬
S01 EP06
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 6
🎬
S01 EP07
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 7
🎬
S01 EP08
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 8
🎬
S01 EP09
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 9
🎬
S01 EP10
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 10
🎬
S01 EP11
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 11
🎬
S01 EP12
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 12
🎬
S01 EP13
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 13
🎬
S01 EP14
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 14
🎬
S01 EP15
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 15
🎬
S01 EP16
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 16
🎬
S01 EP17
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 17
🎬
S01 EP18
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 18
🎬
S01 EP19
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 19
🎬
S01 EP20
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 20
🎬
S01 EP21
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 21
🎬
S01 EP22
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 22
🎬
S01 EP23
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 23
🎬
S01 EP24
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 24
🎬
S01 EP25
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 25
🎬
S01 EP26
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 26
🎬
S01 EP27
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 27
🎬
S01 EP28
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 28
🎬
S01 EP29
URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 29

Story Info: URUKUNDO N'INTWARO YICA | S01 | 29 episodes

Author: chris nandi | Published: 7/16/2025

Rating: 0 ⭐ | Type: Free