logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Soraya yarimo avuga ko Jelome ari umusore w'inyangamugayo. Ukwiye urukundo.
.
Story writer by Chris Nandi ishimwe.
.
Turi muri class. Yarimo umwarimu ariko kwandika note ku kibaho. Abanyeshuri nabo barimo kwandika.
Soraya arambika akaramu hasi maze aca urupapuro mu ikaye. Ibyo akora byose Jelome aba amureba.
Ganza arabibona ko Jelome yarangahe aho kwandika. Maze amutera igifuniko cy'ikaramu. Jelome aramureba.
.
Ganza ati" wafashe note.
Jelome ati" wapi amaso yanjye arimo kuntwara kuri buriya bwiza bw'agatangaza.
Ganza ati" ariko n'uwawe ntaho agiye kujya.
Jelome araseka ati" Soraya niwe wamaze kuba isomo ryanjye. 
Ganza ati" man urukundo rugiye kuzagusaza.
Jelome ati" uba uhiriwe iyo usaze urukundo.
.
Teacher yumva basakuza maze arahindukira arababa.
Teacher ati" Jelome mufite ikihe kibazo ?
Jelome ati" ntacyo.
Teacher ati" murongera gusakuza murasohoka.
.
Bakomeza kwandika.
.
Soraya hari ibyo arimo kwandika kuri rwa rupapuro yaciye. Arahindukira areba Jelome maze bahuza amaso baraseka. Hari urukundo rwose.
Soraya akomeza gukora ibyo arimo gukora.
Ndaho Jelome mu mutima ati" iyaba wakomezaga kunyirebera.
.
Soraya asoje kwandika maze afata Ako gapapuro ahita agakoramo indege. Teacher ahindukiye nanone abona Soraya ntabwo arimo kwandika.
Teacher ati" Soraya ufite ikihe kibazo ?
Soraya ati" ntacyo.
Teacher ati" kubera iki utarimo kwandika.
Soraya ati" ndimo kwandika teacher.
.
Teacher ati" mubona warangaye! Ubundi uri mu biki?
Soraya ati" oya ndimo kwandika.
.
Teacher akomeza kwandika 
Soraya amaze gukora Ako kadege ahita akajugunyira Jelome. Jelome aragafata Ako kadege arakareba maze abona kanditseho amagambo. Arakarambura neza aragasoma.
.
Asanga Kanditseho amagambo akomeye. Agira ati" Jelome warakoze kuza mu buzima bwanjye. Wasenye amahame yanjye yose nashingiragaho mu gihitamo umusore naha Umutima wanjye maze unyereka ishusho nyayo y'urukundo. Nyuzwe no kuba mfitwe nawe I love you.
Jelome amaze kugasoma arishima cyane.
Soraya aramureba bahuza amaso barasaka bombi. Soraya ahita akora kumutima.
.
Bidatinze Ako kanya muri Class hazamo tutiraile wishuri ryabo afite liste y'abishyuye amafaranga yishuri..
Abanyeshuri babonye ko aje abataribishyura barikanga.
Canda ati" bite byanyu?
Abanyeshuri baramusubiza.
Canda ati" Uzi neza ko atariyishyura yibwirize asohoke.
.
Soraya, Jelome n'abandi batandukanye bari mubatarishyuye.
.
Canda ati" musohoke singombwa ko mbanza gusoma.
Barahaguruka.
Canda ati" Kandi ejo hari exame ubwo nimutishyura murabyumva nta exam muzakora.
.
Ubwo abatirishyuye barabirukanye
 Soraya ageze iwabo mu rugo bamubwira ko ntamafaranga na make bafite. Ndetse ahubwo bamubwira ko bitazoroha ko yanaboneka.
Soraya nawe yarabibonaga ko iwabo hari ikibazo gikomeye cy'amafaranga pe ! Muri we atangira kubona ko agiye kuba yanareka inshuri. Kandi yari umuhanga rwose.
.
Jelome nawe iwabo ntabwo byari byoroshye. Cyakora bo bapfa guhuzahuza. Ahuza nawe nutwo aba yakoreye Igihe atize akizigama. Abona apfuye kuvamo.
.
Bagarutse ku ishuri.
Ariko Soraya nubwo yaragarutse ntamafaranga we yarazanye. Yaje gutyo gusa atekereza ko n'ibanwirukana ataha ntakundi.
Abirukanwe baje kuri office.
.
Jelome ahasanga Soraya.
Jelome ati" Cher bite Bimeze gute?
Soraya at" njyewe ntako Bimeze. Ngiye gusaba Igihe cyo kwishyura n'ibanga ndataha ntakundi. Wowe se basi wabonye amafaranga ??
Jelome ati" yego.
Soraya ati" Imana Ishimwe byibura Twese ntabwo turata exame.
Jelome ati" Cher dore uko bigiye kugenda. Ni wowe ugiye kwishyura amafaranga yanjye !
Soraya ati" gute se ntabwo bishoboka.
Jelome ati" birashoboka Bea! Ni wowe ugiye kwishyura ukore exame. Kubera ko n'ubundi ni wowe Muhanga kundusha. Wowe genda ukore Kuko ujya unatsinda kundusha.
.
Soraya ati" oya. 
Jelome ati" urafata amafaranga.
Soraya ati" ntabwo twakundanye ngo wikorere imitwaro yanjye.
Jelome ati" hano turimo kuvugana tureba igikwiye. Kandi mpamya neza ko tugomba gukora amahitamo akwiye. Soraya njye nawe ntabwo tukiri abantu babiri ahubwo turi mu muntu umwe. Rero tekereza neza unyumve.
.
Soraya abitekerezaho 
.
Nyuma Soraya afata amafaranga arishyura aba ariwe ujye gukora exame. Jelome baramwirukana.
Ganza yarabirebaga.
.
Ganza aza kumureba ati" mwana uhisemo gutakaza exame kubera umukobwa !
Jelome ati" njyewe ntakibazo mfite. Kandi ntakintu ntakaje kubera ko njye na Soraya turi umwe. Nakora agatsinda n'insinzi yacu twembi njye nawe.
Ganza ati" man uribeshya cyane iraba Ari insinzi ya Soraya. Amanota ye se bazayandika kuri report yawe?
Jelome ati" muvandimwe ntabwo wabyumva wowe tuza ugende ukore ntakibazo.
.
Next episode 6

Comments