logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Jelome yitangira Soraya amuha amafaranga ye y'ishuri yagombaga kwishyura.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Bicaye muri exame 
Jelome we yasohotse hanze y'ikigo ariko ntiyataha. Yicara munsi giti kiraho kumarembo. 
.
Muri class babazaniye ibizame. Gusa Ganza yarebaga Soraya akumva atamwishimiye kubera ko yarakomeje gutuma inshuti ye igenda itakaza byinshi kuri we ikiyibagirwa.
Soraya ahindukiye inyuma ahuza amaso na Ganza abona Ganza arimo kumureba nabi.
.
Soraya arongera areba imbere.
Rena ati" Jelome ni Umusore udasanzwe.
Soraya ati" Rena sinzi uko navuga ariko rimwe hari igihe mba numva Umutima unshira urubanza.
Rena ati" oyaaa ntakibazo. Wowe gusa Umutima wawe ntuzabagirwe. Ntekereze ko Jelome atekereza agahitamo gukora igikwiye.
.
Rozine ati" cyakora pe ni hake kwisi yose hasigaye abasore bameze nka Jelome.
Rene ati" ahubwo ahari banza Ari Jelome gusa usigaye mu isi yose.
..
Ibizame byaraje maze barabahereza barakora. Soraya uko akora asubiza ibibazo agatekereza no kuri Jelome.
Muri we mu mutima akibwira ati" Jelome, nshuti yanjya sinzigera nibagirwa ubu bwitange bwawe buhambaye.
.
Jelome nawe aho yicaye hanze yabaga asenga asabira Soraya kuzakwitwara neza muri exame.
.
Exame irangiye amasaha yaranageze yo gutaha. Ba Soraya basohotse ikigo basanze Jelome ari hanze atigeze anataha.
Bakiza Jelome ahita ahaguruka ahobera Jelome bahana nutu bizoux.
Shania na Rene bari bahagaze aho bareba.
Rena ati" cyakora urukundo rubahe iminsi yose.
Jelome areba Soraya ati" ndagukunda mbere y'ibindi byose.
Soraya ati" nukuri pe ! Kandi amagambo yawe siyo abinyemeza mbasha kubirebesha amaso yanjye.
Jelome ati" niba urukundo rwanjye rukugeraho niki kindi ntegereje ko umugisha wose nkufite.
.
Rena na Shania baraseka.
Rena ati" njyewe ngizemo agashyari.
Jelome na Soraya barabareba maze baraseka.
.
Ganza yarimi avayo nawe maze abona Jelome yahoberanye na Soraya.
.
Ubwo bafashe inzira barataha. Jelome na Soraya batahanaga bafatanye umuhanda wose. Bari bamaze kuba icyapa CY"urukundi kizwi. 
Soraya na Rena nageze aho bakatira bagomba gutandukanira na ba Jelome basezeranyeho. Soraya na Rena bafata inzira yabo Ganza na Jelome nabo barakomeza
.
Ganza ntabwo anezerewe.
Jelome aramureba aramufata.
Ganza ati" Jelo, ntabwo nanze ko uri mu rukundo ariko man urukundo rurimo kukujyana buhimyi.
Jelome ati" ntakundi.
Ganza ati" ariko se gute uvuga ko ari ntakundi ? Wagenxuye amaranganutima yawe.
Jelome ati" niba umuntu yajera urukundo afite akarufata ntabwo yaba akunda by'ukuri. Ukunda byukuri areka urukundo rukisanzura. Uwo niwe munyakuri. Naho abantu bavuga ngo niba ukunze umuntu ntukamwimariremo. Nonese ndibaza aho niba wifata ukamukunda nka 80% mu byukuri aho wavuva ko uba umukunda gute ?abantu tujye tureka kubeshya.
.
Ganza aramwumva
Jelome ati" ntekereza ko umunyakuri Ari uwita kurukundo rwe akanarurinda.
Ganza ati" ibyo Wenda ndabyumva nukuri. Ariko mba mfite impungenge z'abakobwa. Hari usanga uwo ukunda afashe urukundo amukunda akurigira intwaro ikurangiza 
Jelome ati" nibyo ndabizi. Ariko si bri wese ubikora.
.
Ganza ati" basi nkaho utabizi.
 .
Igihe cyakomeje kwicuma.
Igihembwe kiratambuka haza ibindi bihembwe. Gusa mu rugo kwa Soraya byakomeje kuba nabi. Kugera ubwo yaragiye kuva mwishuri burundu. Yanagize ibyago Papa we arapfa asigarana na Mama we gusa.
.
Kwa Jelome naho ntago byari byoroshye. Bose ntabwo bari babayeho neza. Jelome yabonye neza ko we n'umukunzi we bagiye gutakaza ishuri burundu. Kandi cyari ikibazo gikomeye.
Baje gufata agahe ko kuganira ku kibazo bafite.
.
Soraya yarafite akababaro pe gakomeye. Kubera ko yari umuhanga Kandi akunda kwiga.
Jelome ati" None dukoze iki?
Soraya ati" nukwicara ntakindi twakora. Nonese.ko ntabushobozi dufite.
Jelome ati" njyewe mfite igitekerezo. Wowe ugiye gukomeza kwiga njye ndivemo.
Soraya ati" njyewe se ndakomeza gute ?
Jelome ati" njyewe ngiye kuva mu ishuri nshake akazi kose gashonoka njye nkurihira mpaka kuzageza urangije kwiga.
Soraya ati" Jelome garukira ko ntabwo byashoboka.
Jelome ati" Soraya navuze ko tuzajya dutekerezanya neza ikintu CY"ingenzi. Wowe urabona uri umuhanga ntabwo wacikirixa kwiga Kandi ushobora kurangiza ukabona akazi keza hanyuma nanjye ukazagaruka ukamfasha.
Soraya arabyumva.
Jelomr ati" byumve neza hano turimo gukorera Hamwe. Njyewe ngiye gushaka akazi njye nkwishyurira. N'usoza ukabona akazi nawe uzagaruka inyuma umfashe. Urumva ataribimwe aho kugira ngo Twese tureke kwiga.
.
Soraya arabyumva ati" wamugani nakwigana umwete kugira ngo nawe nzakwiteho.
Jelome ati" siwumva ko utangiye kubyumva.
Soraya ati" nonese akazi uzagakurahe.
Jelome ati" agashoboka kose nzagakora ntabwo nzicara pe habe n'isegonda.
Soraya ati" niba akazi wakabona bigashiboka ntakibazo.
.
Bahuza ibiganza baremeranya 
Jelome ati" Imana izabana natwe tubicemo.
.
Jelome yahise ajya gushaka akazi. Soraya nawe akomeza ishuri.
.
Next episode 7

Comments