logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Jelome afashe icyemezo cyo kujya gukora akajya arihira Soraya ishuri. Soraya nawe yaragiye gukomeza amasomo..
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Ubwo Jelome yaramaze gufata Icyo cyemezo we na Ganza bagiye kwicara ahantu maze Ganzaashaka ko baganira kuri icyo cyemezo yaramze gufata.
Ganza ati" Jelome Koko uriya muntu n'inkoramutima bingana iki? Wemeye gutambira ubuzima bwawe bwose?
Jelome ati" man ndamukunda.
Ganza ati" simbihakanye ariko se we buriya aragukunda.
Jelome ati" arankunda.
Ganza ati" man urukundo ni rwiza ariko na rimwe ndimo kugenda nshidikanya kubyemezo ufata. Nina Soraya nawe agukunda ntabwo yakwemera ko ubaho umeze nk'ugurisha ubuima bwawe.
Jelome ati" burikimwe cyose tuba twakiganireyeho. Kandi buri cyose nkoze nyikora mu nyungu za twembi.
.
Ganza arabyumva maze aricara abitekerezaho ariyumvira hashira akanya.
Ganza ati" niba urukundo uvuga ruri mu mutima we akaba agukunda. Koko inkuru y'urukundo rwanyu izaba amateka. Izandikwa hose.
.
Bakiraho barimo kuganira hari umukobwa witwa Berry urimo kuza agana aho bicaye afite anvelope nini.
Aba abagezeho baramubona.
Ganza ati" Berry bite se ?
Berry ati" ni sawa. 
Ganza ati" ugiye he ra ko ntarimperuka kukubona?
Berry avuga areba Jelome ati" nimwe nje kureba nimwe nashakaga.
Ganza ati" wadushakiraga iki ra !
Berry ati" hari ibyo narinzaniye Jelome.
Ganza ati" Nibiki ra !
Berry araseka ati" Jelome arabizi.
Ganza areba Jelome ati" n'ibiki bakuzaniye ra !
Jelome ati" reka simbizi.
Ganza areba Berry ati" ko abihakanye.
.
Berry ati" Jelo aka kanya wibagiwe bya bintu ukunda!
Berry aramwegera maze amuhereza iyo anvelope Jelome ayifashe yumva harimo akabido ka litre agakuyemo abona ni umutobe.
Ganza araseka ati" wawooo cyakora niwowe.
Berry araseka ati" Jelo si sawa si! Iteka mba nkuzirikana.
Jelome ati" urakoze cyane.
Berry ati" ni wowe wambere ugiye kuwunywaho na mbere yo mu rugo.
.
Ganza tayali yagafashe yatangiye kunywa.
Jelome areba Berry ati" urakoze cyane.
Berry ati" narinkumbuye no kukubona. Ariko ndabona umeze neza Imana Ishimwe.
Jelome ati" urakoze.
Berry ati" noneho nagenda.
Jelome ati" ntakibazo.
Berry aramureba maze amuhereza ikiganza aramusezera..
Ganza areba Berry ati" ariko mwana uriya mwana buriya ntiwasanga agukunda ?
Jelome ati" gute se ! Nawe waba ugiye kuvanga.
Ganza ati" ahaaa nyamara wasanga.
.
Iminsi yaragiye iricuma. Jelome ashakisha akazi ahantu hose gashoboka n'ahadashoboka ahari. Ariko kubona akazi biba ingume. Arakomeza aragerageza pe bishoboka. Uko ashakisha akazi akajya anabona akanya ko kuvugana n'umukunzi we. 
Bugacya agakomeza ashakisha. 
Rimwe na rimwe akajya gusura ika amagare bakamuha amafaranga. Ubundi akajya mu binombe kubba amatafari 
Ubundi akajya guhingira abantu ashakisha amafaranga kugira ngo Soraya yige. Soraya nawe ariko akajya amukomeza amwereka ko barikumwe Kandi ko azabigeraho.
.
Hashize amezi aza kubona akazi muri restaurant Nako aragakora ariko yataha saa moya ashakisha n'akandi kizamu yajya akora kigira ngo arebe ko amafaranga yaboneka.
.
Gake gake akajya abona udufaranga maze akajya akemura buri kabazo kose Soraya yabaga agize ku ishuri.
.
Bakomeza kubaho bameze gutyo. Inkuru y'urukundo rwabo yaragiye imenyekana hose Kubera ko yari inkuru itangaje!
Soraya nawe yakomeje kwiga neza abifashijwemo n'urukundo rwe. Jelome yageze aho akajya anarwara bitewe no gukora cyane. Rimwe rwose akaremba cyane akaba mu buriri ariko yakwibuka ko Soraya agomba kubona burikimwe kugira ngo alomeze kwiga neza akemera agakomeza akajya no mu kazi kandi atameze neza.
.
Imyaka yarahindurijeeeee maze Soraya asoza Secondary. We na Jelome barishimye cyane bafata akanya bamarane agahe bishimira ko babashije kubikora Soraya akaba ashoje secondary. 
.
Maze Soraya nawe rimwe akora agasa n'akarori ko gushimira Jelome ko yabaye intwari akamufasha 
.
Nyuma y'akarori bagombaga kuganira ikigiye gukurikiraho.
Soraya ati" Cher ntegereje results 
Jelomea ati" nonese muri ibi biruhuko uraba ukora iki! Ntigite nkushakire akazi nawe !
Soraya ati" ntakibazo pe !
Jelome ati" ndaza gushakisha.
.
Bidatinze yamuboneye akazi ko muri alimantion. Noneho udufaranga soraya abonye akajya adakoresha yiyitaho.
Results zaje kuza maze Soraya abona bruce aratsinda. Rwose yari inkuru nziza kuri bo. Babonaga ko ikizere hagati yabo gikomeje kugenda kiba kiza.
.
Ariko nanone hari hakiri urugendo.
Nibwo Soraya yarabonye bruce ariko ntabwo yari amafaranga ahagije kuburyo yamufasha. N'ubundi yagombaga kujya akenera andi mafaranga amwunganira kuruhande.
.
Nabyo babiganiriyeho.
Jelome ati" Soraya n'ubundi ngiye gukomeza nkufashe urangize kaminuza.
Soraya ati" Koko aho ntabwo arinjye waba ukomeje kwikunda ?
Jelome ati" oyaaa. Niwiga ukarangiza kaminuza ushobora kuzahita ubona akazi keza nibwo nawe byazakorohera ko umfasha.
Soraya arabyumva barabyemeranya.
.
Igihe cyarageze, Soraya ajya kwiga kaminuza. Jelome nawe akomeza kujya akora ashakisha amafaranga azajya afasha Soraya kugira ngo abashe kwiga neza bimworoheye.
.
Ese bizagenda bite 
.
Next episode 8

Comments