Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Soraya agiye gukomeza kwiga, Jelome nawe agakomeza kujya akora kugira ngo ajye akomeza kumufasha.
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Turi mu gace karimo kaminuza Soraya yagiye kwigamo. Ndetse byanamubereye byiza yisanze Rene na Shania inshuti ze bose bagiye kwiga muri kaminuza imwe. Ndetse ahubwo bamaze no kuhamenyera. Soraya na Rene barabana mu nzu imwe.
.
Mu gitondo barimo kwitegura kujya kwiga. Rene yitegereza Soraya cyane . Soraya abona Rene arimo kumureba cyane
Soraya ati". Urimo kureba ibiki!
Rene ati" urumo gukabya kugenda uba mwiza cyane. Jelome ntacyo aba atakoze.
Soraya araseka ati" byibura uba unazi igisubizo.
Rene ati" abasore nka Jelome barihariye cyane. Aragukunda pe !
Soraya ati" mbizi kuruta uko wabivuga.
.
Rene araseka.
Uwo mwana telephone ya Soraya irasona.
Rene ati" niwe Se ubwo wongeye kuguhanagara.
Soraya ati" tumaze kuvugana Mukanya ariko biranashoboka.
.
Rena ati" none wareba ngo Ninde !
Soraya abona afite amavuta mu ntoki ati" ndebera njye mfite amavuta mu ntoki !
Rene ajya kumurebera abona ni Debby urimo guhamagara Rene akibona ko ari debby araseka.
Soraya aramureba ati" ko urimo guseka Ninde ?
Rene ati" ni Debby .
Soraya" uwo nawe !
Rene ati" wasanga nawe yaramaze kukwishimira.
Soraya ati" oya pe ! Urabizi ko bitanavamo.
Rena ati" kubera ko se ufite Jelome ! Cyangwa kubera ko Debby Ari type irenze?
Soraya ati" byose.
Rena ati" none wamwitaba.
.
Soraya aramwitaba.
Debby ati" bite umukobwa MWIZA
Soraya ati" ngo inde?
Debby ati" ngaho bite umukobwa mubi.
Soraya ati" kubera iki se ?
Debby ati" nonese ko ibya mbere ubyanze.
Soraya at" nyine kubera iki warunyise kuriya?
Debby ati" kubera ko njye ariko nabonaga umeze.
Soraya araseka.
Debby ati" wageze ku ishuri se ?
Soraya ati" oya ndimo kwitegura.
Debby ati" ooh ntakibazo noneho ngiye gucaho mbafate.
.
Soraya areba Rene agiye guhakana Rena azunguza umutwe maze ava arabyemeye ngo ntakibazo.
Debby ati" sawa Mukanya duhuze.
.
Soraya ava kuri telephone ati" kubera iki utumye mbyemera.
Rena ati" Reba aho amasaha ageze.
Soraya ati" ariko urabizi ko njye mba ntabishaka.
Rena ati" kubera iki se harimo ikihe kibazo?
Soraya ati" Sha njyewe mba numva kururukururu yose nabarizwamo n'undi muhungu naba ndimo gucinyuma Jelome.
Rene araseka ati" nonese gukundana kwawe na Jelome kuzajya gutuma utabana n'abandi??
.
Soraya aramureba ukuntu!
Rena ati" Kandi urabizi ko nanjye ndi umurinzi w'urukundo rwanyu.
Soraya ati" Sha sinzi uko mba mbyumva.
.
Kurundi ruhande Jelome nawe ari mu kazi. Kumwanwa aba akora muri restaurant. Muri icyo gitondo arimo guha abakiriya icyayi.
Amaze guseriva yihina kuruhande ahamagara Soraya. Soraya yarasoje kwambara. Abona Jelome arahamagaye.
Soraya ati" umutima urahamagaye.
Rene ati" Jelome Banza nawe ntakindi aba atekereza.
Soraya aramwitaba.
.
Soraya ati" karame booo! Nyuma y'iminota 30 uhise ukumbura kweri twari tumaze kuvugana.
Jelome ati" none navugana nande wundi.
Soraya araseka ati" nawe rata nanjye mba nkutegereje.
Jelome ati" Nkunda kumva ijwi ryawe burikanya. Nonese ntabwo murava mu rugo ko mwatinze?
Soraya ati" turagiye.
.
Rene yumva hanze amahoni arebeye mu idirisha abona ni imodoka ya Debby arimo kubahamagara.
Jelome ati" mwatinze bea. Kandi nagusabye ko utajya ukererwa. Na nota narimwe ugomba kubura.
Soraya ati" sorry Cher kuba natinze . Ariko nyizera sinzagukoza isoni.
Jelome ati" urakoze. Ngaho muve mu rugo mugende. Ngiye kukoherereza amafaranga ya moto.
Soraya ati" oya Cher ntakibazo ntabwo akenewe.
Jelome ati" oya sinshaka ko ugenda wahagira.
.
Rena arimo kureba Soraya ngo bagende.
Jelome ati" Cher fata moto.
Soraya ati" oya bea wibuke hakenewe amafaranga menshi. Rero gutega moto wapi nta mpamvu.
.
Debby aba yinjiye mu nzu
Debby ati" ko mwatinze gusohoka?
Rena ati" turaje.
Jelome ati" uwo Ninde numvise?
Rena areba Soraya azunguza umutwe asa n'umubuza kumuvuga.
Jelome ati" Cher wagiye ko utavuga? Uwo Ninde ?
Soraya ati" ni Debby.
.
Rena ahita abona ko Soraya akoze nabi.
.
Next episode 9
Comments