logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Rena amaze kubona ko Soraya amaze kuvuga amazina ya Debby, Kandi yaramuhakaniye ngo ntabivuge atekereza ko bagiye kuba ikibazo.
Jelome ati " none Debby Ninde ?
Soraya ati" twiga kuri kaminuza imwe yaraje kuyunyuraho.
Jelome ati" ok ntakibazo.
Soraya ati" ntakibazo Cher! Ahubwo reka tugende
Jelome ati" tuze gusubira utashye.
Soraya ati" yego rukundo.
.
Soraya ava kuri telephone bamurebaga.
Debby ati" ariko uwo muntu afite agaciro kangana iki uvugishanya discipline ingana gutyo!
Soraya ati" ni Umukunzi wanjye.
Debby araseka ati" harya ngo yitwa Jelome!
Soraya ati" yego.
Rene ati" twagenda.
.
Barasohoka bava mu nzu barasohoka baza hanze mu modoka.
Debby ati" mwankenereje.
Rene ati" utubabarire.
Debby ati" nihanganye kubera ko mbakunda.
Soraya ati" uretse ko wagombaga no kwigendera.
Rena ati" Oya rata ntukumve ibigambo bya soraya.
.
Bakomeza kugenda baganira.
Debby ati" ariko banza jelome ari umusore udasanzwe mba numva nahura nawe.
Soraya ati" azaza kunsura uzamubona.
Debby ati" umusore rwose wihariye my umukobwa nkawe.
.
Bageze ku ishuri.
Soraya ahita ava mu modoka 
Debby ati" ese kuki uhita uva mu modoka wiruka ?
Soraya ati" nonese ko tuba tugeze ku ishuri ikindi niki?
Debby ati" ariko ntabwo hano ari muri scondary .
Rena ati" Soraya wijya udesebya.
Soraya araseka ati" mwindenganya.
.
Debby ati" ba ugarutse mu modoka gato.
Soraya agaruka mu modoka.
Debby ati" hari ikintu nshaka kubabwira ! Ni mugoroba kwa Frank hari show mwaretse tukaza kujyana.
Soraya ati" wapi njye ntabwo naboneka.
Debby ati" kubera iki? Uraba urimo gukora iki?
Soraya ati" iyo mvuye kwiga mba ngomba kuba ndi mu rugo.
.
Debby ati" Soraya !
Soraya ati" Debby sinakubeshya pe ntabwo naboneka 
Debby aramurebaaa.
Soraya asohoka mu modoka, aragenda.
Debby ati" Ariko banza Igihe cyose Soraya afunga umutwe.
Rena ati" Wowe wigira ikibazo turaza kuboneka.
Debby ati" Soraya Ariko.
Rena ati" uriya Mureke araza kunyumva ntiyakomera n'ubundi ko ngenda njyenyine.
Debby ati" ok uze kumwumvisha.
Rena ati" don't worry.
Debby ati" Ariko se ubundi uwo muhungu barakundana cyane.
Rena ati" Sha iby'urukundo rwabo bireke Kuko birarenze cyane.
.
Rena nawe ava mu modoka aza akurikiye Soraya baza class bavugana.
Soraya ati " Rena ibintu wemeye njye ntukabinshiremo.
Rena ati" nawe jya ugabanya gukabya. Nonese kujya muri show y'abanyeshuri twigana urumva ikibazo cyaba kirihe bigoraniye he !
.
Kurundi ruhande, Jelome aracyari mu kazi. Ni saa kumi nimwe z'umgoroba. Arimo kwakira abakiriya.
Berry nawe ava aje muri iyo restaurant. Jelome asoje kwakira uwo yakoraga abona Berry maz nawe aza kumwakira.
Berry ati" Jelome nukuri akazi keza.
Jelome ati" urakoze. Nonese kubera iki uje muri restaurant.
Berry araseka ati" nonese njyewe sinemerewe kuzamo?
.
Jelome ati" yego da ! None nkuhe iki?
Berry ati" nzanira agacyayi.
Jelome ajya kukamuzanira 
Berry ati" urakoze cyane kuba ari nawe unyakiriye 
Jelome ati" ntakibazo 
Berry ati" Jelo nkunda ko mu basore bose uri intwari. Soraya ni umwe mu bakobwa mwisi bahiriwe.
Jelome araseka ati" wikabya.
Berry ati" sugukabya. Uri mu basore bake mwisi basigaranye urukundo rwanyarwo.
Jelome ati" Sha reka nkomeze akazi.
Berry ati" ariko nawe wareba Ako ufata ndakishyura.
Jelome ati" washakaga kungurira iki?
Berry ati" icyo wafata cyose .
Jelome ati" nk'icyangahe?
Berry ati" fata nk'ikintu cya 2000.
Jelome ati" yampe.
Berry araseka ati" ubu ntakintu warya urashaka kuyoherereza Soraya.
.
Jelome ati" oya mba mfite n'ibindi nshaka gukemura.
Berry areba mu gasakosho afite arayamuha.
Jelome aramushimira cyane.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Soraya aho we na Rena bacumbitse. Bari mu cyumba. 
Rena ati" Soraya Wahinduye ibitekerezo tukagenda.
Soraya ati" Rena nukuri sinava hano. Kandi nawe urimo kwigiza nkana urabizi neza ko iyo ntashye mba ngomba Jelome umwanya
Rena ati" nonese umunsi umwe ! Nonese nyuma yo kwiga ni Jelome gusa uzajya witaho.?? Birakwiye ko wazajya ukora n'ibindi. Ukabaho n'ubundi buzima. Nonese Jelome yigeze avuga ko ntabindi ukwiye kujyamo.
Soraya ati" ariko njye ni gahunda nihaye.
Rena ati" Sha wamfashije ko njye nshaka kwigira muri show basi ntutime ngenda njyine.
.
Tuze mu rugo kwa Jelome aratashye. Asoje akazi ka mbere ka restaurant agiye no kujya gukora izamu.
Mama we aramureba ati" ese wa mwana we ukora nk'umutima ntushaka kuzagwa mu kazi?
Jelome ati" mama mfite imbaraga ntakibazo.
Mama ati" hanyuma ubushize byagenze gute ?? Ubundi uwo mukobwa uvunikira gutyo uretse kwitekerezaho, we abiha agaciro??
.
Jelome yegera mama we ati" mama Soraya ni umukobwa udasanzwe. Kandi siwe mbikorera mbikorera twembi. Kandi uzabibona 
Mama ati" aaaaah ni byiza nuko bintera ubwoba.
Jelome ati" ntakibazo wigira ubwoba. Urukundo rwacu rwashinze imizi mu mutima yacu. Ahubwo reka ngende 
.
Tugaruke kuri Rena na Soraya 
Soraya yageze aho yemerera Rena ko bajyana. Rena ahita afata telephone ahamagara Debby amubwira ko Soraya yabyemeye yaza akabaafata.
.
Rena na Soraya barambara.
Muri ako kanya Debby nawe ahita aza kubafata. Arebye uko bambaye arabashima cyane. Bajya mu modoka abazana muri show kwa Frank mu bakire. Bahagaze basanga hari abantu benshi. N'abandi banyeshuri batandukanye bigana.
Debby afata Soraya akaboko.
Rena arabibona.
Soraya agiye kumwiyaka Debby aramukomeza. Baratambukana. Maze abandi babakomera amashi batekereje ko basohokanye 
.
Ikirori sasa kiraba.
.
Kurundi ruhande Jelome Ari kwizamu aho arinda. Iyo bigeze hafi ya Saa mbiri n'igice z'ijoro ahamagara Soraya bakaba bavugana.

Comments