Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse jelome ahamagara Soraya. Telephone yarifitwe na Rena yanze kumwitaba kubera ko yabonaga ko byaba ikibazo.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Jelome akomeza guhamagara. Rene ariko kureba ko Jelome ariko guhamagara ariko nawe yagize ubwoba bwo kwitaba.
Ariko kujya areba Soraya aho arimo kubyinanira na Debby nabwo akabona ntabwo yajya kumubwira ko Jelome arimo guhamagara.
.
Telephone yikuraho.
Sasa Jelome we atangira kwibwira ko Soraya yaba afite ikibazo. Ubwo hashize akanya aromgera arahamagara.
Nabwo Rena arayireba gusa ntiyitaba.
.
Jelome aribaza ati" niki cyabaye kumukunzi ra!
Arongera arahamagara nabwo Rena ntiyitaba arayireba gusa ati" Jelome ihangane rwose sinzi ko twakwitaba ahantu turi bishobora guteza ikibazo . Umbabarire.
.
Telephone ayirya urwara.
.
Jelome abonye Soraya aramwitaba byanze bikunze yiyumvamo ko hari ikibazo. Ahita ashaka number za Rena aba ariwe ahamagara.
Rena Ako kanya abona Jelome niwe ahamagaye. Rena abitekerezaho nabwo abona ntabwo bikwiye ko yamwitaba.
.
Kurundi rugande Soraya akomeje kubyinana na Debby ariko birasa nkaho arimo kubyina atabishaka..
.
Arimo kubyina umitima we usa Nuri kure.
Debby ati" Soraya bite ko utabyina Neza ubishaka ?
.
Dore uko byagenze kugira ngo Debby abe arimo kubyinana na Soraya. Ubwo bazaga abashinzwe polotocole batekereje ko Debby yaje azanye na Soraya nko mu buryo bwo kuba basohonye.
Abanyeshuri bamwe ndetse bagiye babaha felicitation bababwira ko baberanye. Ndetse baje no kubicazanya.
Soraya Ariko we yabaga yumva afite ikibazo yajya gusa n'ubihakana Debby na Rene bakamuca mu ijambo bagatuma atavuga...
.
Debby ati" Soraya kuba urikumwe nanjye biguteye ikibazo?
Soraya ati" oyaaa ariko!
Debby ati" ibya ariko bireke . Niba ntakibazo kirimo watuje.
Rene ati" Soraya oroha nawe wikwikomeza.
.
Rene yahise ava mu gace barimo maze ajya kwiyicarira abandi mu bandi basore nawe yaramaze kubona.
Debby yasanga nusigaranye Soraya.
Debby ati" Soraya, njye ndabikunda kuba namarana igihe nawe.
Soraya ati" kubera iki?
Debby ati" kubera ko ari wowe mukobwa mba numva nitayeho mu bakobwa bose.
Soraya araseka ati" Oya Sha wimbeshya. Uri umusore uba ushagawe na buri mukobwa wese.
Debby araseka ati" nonese niba mba nshagawe bivuze iki? Ubu aka kanya ndumiwe nande ?
Soraya ati" ibyo tubireke.
Debby ati" oyaaa reka tubivugeho.
Soraya ati" niyo twabivugaho ntacyo bimaze. N'ubundi amagambo yose wambwira mfite umukunzi.
Debby ati" yes I know. But , kuba ufite umukunzi se byo bihindura iki?
Soraya aramureba.
.
Ibirori byakomeje noneho haba hagezweho igice cyo kubyina. Ababyina barabyina karahava. Nubwo Debby na Soraya bihise nabo basabwa guhaguruka bakabyinana.
Debby yasabye Soraya ko yabyemera atamusebeje. Soraya abitekerezaho maze arihangana arahaguruka barabyinana.
.
Niko bimeze ubu
Soraya ati" Debby birahagije.
Debby ati" Soraya shyira umutima hamwe.
Soraya ati" ndarushye. Kandi ntako nagize
Debby ati" basi ihangane iri joro uriharire kuba turikumwe.
.
Kurundi ruhande Jelome akomeje gucanganyikirwa. Aribaza n'iki cyabaye kuri Soraya. Arongera arahamagara.
Rene abona phone irimo gusona. Ako kanya Kandi abona Soraya asoje kubyina arimo kuza. Rena ahita akupa telephone.
.
Jelome arabibona ko Soraya amukupye. Nyamara siwe.
.
Soraya ageze kuri Rena
Rena ati" nonese ko usoje kubyina kare.
Soraya ati" ndarushye sinagomabaga no kubikora. Kandi byose ni wowe.
Rena araseka ati" wimbeshyera. Wabikoze ubishaka
Soraya aramureba ati" umva dutahe. Ese cher ntabwo yahamagaye??
Rena ati" wapi sinigeze ndeba.
.
Kumbe Jelome arimo guhamagara n'ubundi nuko Rena yahise ayiterera mu gakapu. Batarimo kubyumva.
Rena at" ariko wowe na Debby mwasaga neza murimo mubyinana.
Soraya araseka ati" nkura aho ayo magambo. Njye mberana gusa na Jelome.
Rena ati" Jelome se hano arihe. Kandi ntanubwo azi kubyina
Soraya ati" ariko uravuga ibiki?
.
Rena aramureba araseka
Soraya ati" dutahe
Soraya afata agakapu pe maze barahaguruka. Debby abona Soraya na Rena barasohotse nawe ahita abasohokaho.
Debby ati" nonese bite ko muhise mugenda.
Rena ati" Soraya uramuzi.
Debby ati" ese ubu mugiye gukora iki??
Soraya ati" njyewe nkeneye kujya kuruhuka.
Debby ati" ok sawa reka mfate kontake nze mbacyure.
.
Debby ajya kuyizana.
Rena ati" Debby yamaze kugwamo pe.
.
Kurundi ruhande. Jelome yumiwe yashobewe aribaza byamucanze. Soraya yamukupye. We niko arimo gutekereza. Ntazi ko byakozwe na Rena.
.
Next episode 11
Comments