logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Jelome agize ikibazo gikomeye ubwo yaramaraga kubona ko Soraya arimo kumukupa kandi yaramaze agahe amuhamagara atamufata.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Jelome sasa yagize ikibazo. Akazi yumva no kuba yakora uwo munsi biramunaniye. Uwo mwanya umitima we wabuze amahoro. Yumva agize ubwoba.
.
Abandi nabo barimo bataha bajya mu rugo. Debby arabahageza. Areba Soraya amushimira umwanya yamuhaye.
Bava mu modoka ye maze baza mu nzu 
Rena ati" Debby ni Umwana mwiza..
Soraya ati" kubera iki?
Rena ati" ubue urambaza ngo kubera iki wowe ntabwo ubibona ?
Soraya ati" siwe mwiza gusa. Ubutaha sinzasubira ahantu nkahiriya .
.
Rena araseka ati" ese wagiye usirimuka uba ufite ikihe kibazo ?
Soraya ati" ubuse kubyinana na Debby byubahishije Jelome. Nagihe amasaha nakanaye ndimo kwiganiramo na Cher.
Rena ati" ariko ntiyaguhamagaye.
.
Soraya ajya gukuramo imyenda.
Jelome arongera arahamagara telephone icamo. Ariko nabwo Rena yanga kuyifata yanga no kubwira Soraya ko barimo kumuhamagara ahubwo ahita ayizimya.
Jelome yongeye guhamagara noneho iba compose..
.
Jelome ati" bivuze ngo azi neza ibyo arimo Gukora.
.
Soraya asoje kwiyambura akuramo imyenda ajya mu buriri ariryamira ntayanafata telephone ngo ahamagare Jelome.
Jelome yarihanganye akora akazi umutima utari hamwe. Amasaha y'urukekerera yo gutaha ageze arataha.
Ariko agera mu rugo yakonje cyane. Ajya mu buriri aryama amasaha make. 
Saa mbiri arabyuka Kuko agomba kujya mu kazi muri restaurant. Arabyuka.
.
Soraya na Rena baracyaryamye bo rwose bafatiyeho. Jelome ahamagara Soraya yumva telephone ye ngo iracyazimije.
Jelome ajya koga ariko ntabwo ameze neza. Avuye koga ahurira na Mama we mu muryango.
Mama ati" jelome bimeze neza ?
Jelome ati" wapi mama !
Mama ati" wateshejwe umutwe niki?
Jelome ati" kuva ni joro sindabasha kuvugana na Soraya. 
Mama ati" yagize ikihe kibazo 
Jelome ati" ahubwo kuva ejo ntabwo arimo kumfata.
Mama ati" nikibazo rero ugomba kumenya n'iki kirimo kujya mbere. 
.
Jelome ati" ubundi ntabwo byabagaho.
Mama ati" iyo ukunda cyane uba usanga uwo ukunda cyane urwo rukundo umukunda arupfusha ubusa.
Jelome ati" mama ibyo biraza guhura gute ?
Mama ati" wenda ntabwo mvuze ko Soraya yabikora. Ariko bibaho cyane. 
Jelome ati" byanze bikunze sinzi ikibazo cyabaye.
.
Jelome arakomeza aza mu cyumba akomeza kwitegura afata ipanaro agiye kwambara akuramo amafaranga yabonye ejo maze aza hamwe abika amafaranga. Ajya ayabika mu bice. Ayo kwishyura inzu Soraya abamo ayabika ukwayo. Ayo ajya amuha yo kurya no kugura utundi tuntu nayo ayabika ukwayo n"Andi gutyo. Ni utu box dutandukanye. 
.
Ubwo areba ayo mafaranga afite maze agenda ayagabanyamo ibyo byiciro arayabika nayo. Amaze kuyabika.
Ganza aba arinjiye ati" vip se man.
Jelome ati" wapi man.
Ganza ati" nubu se ntabwo Soraya muravugana ?
Jelome ati" wapi.
Ganza ati" cyangwa yarwaye.
Jelome ati" ntananyandikire message se ? Ibaze ko hari naho namuhamagaye akankupa.
Ganza ati" reka da.
.
Ganza ati" narakubwiye man ngo genda gake. Abakobwa ni abantu bibagirwa vuba.
Jelome ati" nawe atangiye za manza zawe.
.
Soraya na Rena barabyutse.
Soraya ati" Nkeneye telephone yanjye.
Rena ati" Reba mu gakapu kanjye.
.
Soraya arebamo abona telephone irazimije.
Soraya ati" ese kubera iki utambwiye ko telephone yashizemo umuriro?
Rena ati" njyewe se nigeze mbimenya.
Soraya ayakije abona Jelome ejo yaramuhamahaye cyane aramubura.
Soraya areba Rena ati" ibaze we ko ejo Cher yambuze !
Rena ati" yaraguhamagaye se!
Soraya ati" rena si wowe warufite telephone kuki utambwiye.
Rena ati" nukuri wihangane pe Nanjye sinigeze nyumva.
Soraya ati" ubuse ndamubwira ngwiki??
Rena ati" uraba umubwira ibiki se ! Umubeshye ko wari warwaye umutwe aguhamagaye aramubura.
.
Soraya ati" ariko ntamutima ugira. Ubwo urumva bikwiye ko natangira kujya mbeshya umukunz.
Rena ati" Ngaho mubwire ko wari wagiye mu kirori maze akaguhamagara akakubura urimo kubyinana na Debby.
Soraya nanone yumva ibyo byaba ataribyo.
.
Jelome nawe ageze mu kazi gusa ntabwo ameze neza.
Afata telephone aba yongeye guhamagara Soraya.
Soraya igihe akibaza uko aza kuvugana nawe abona Jelome arahamagaye. Umutima urahagarara.
.
Next episode 12

Comments