Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse uwo Soraya yatekerezaga icyo aza gusubiza Jelome ku mpamvu yatumye ejo atamwitaba. Jelome yahise ahamagara.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Telephone irimo gusona. Soraya asa nutwatinye kwitaba arimo kurebana na Rena.
Rena ati" itaba umubwire uko nkubwiye.
Soraya ati" ese koko mbeshye!
Rena ati" nyine ngaho mu bwize ukuri ko wariwataye telephone urimo kubyina. Gusa nkibaza niba utaba ubaye nk'akabandi barwisenyera.
.
Soraya aritaba.
Jelome ati" Bea bite byawe.
Soraya ati" sawa
Jelome ati" sawa kandi wanteye guhangayika?
Soraya atii" am so sorry baby. Ejo mva kwiga nahise ndyama ndatwarwa.
Jelome ati" kandi ejo naguhamagaye hari aho wankupye.
Soraya ati" oyaaa sinagukupye.
Jelome ati" none ubwo urumva nkubeshya ! Igihe tumaranye Uzi neza ko nkubaha ntakubeshya.
.
Soraya areba Rena amenya ko ariwe ushobora kuba yaramukupye.
Jelome ati" mbwira.
Soraya ati" Cher sorry ahari nagukupye ntarebye. Natekreje ko ari abari kumpamagara bantesha umutwe.
Jelome ati" ooh ndabyizeye. Ikizma nuko ungarukiye.
Soraya ati" none umeze Ute ?
Jelome ati" narimeze nabi cyane nibagazaga ikibazo gihari. Ariko menye ukuri Imana ishimwe. Cher nizera ko uri umunyakuri.
.
Soraya kumva iryo jambo yumva umutima umuciriye urubanza.
Jelome ati" ko ucecetse Cher !
Soraya ati" oya ndimo kuvuga. Gusa wihangane Bea kuba byabaye ukambura.
.
Jelome ati" ntakibazo byarangiye. Nonese ko utabuze burundu. Honey igihe ubona utameze neza ujye umenyesha mbere
Soraya ati" yego nzajya mbikora.
Jelome ati" ejo nibwo niboneye neza ko bitapfa kunyorohera kuba mu isi utarimo.
Soraya araseka ati" njyewe se naba njya he Cher!
.
Jelome ati" Bea ubwo umeze neza rero reka nkore akazi ka bandi batazanyirukana. Gahunda twihaye ikanga.
Soraya ati" ntakibazo my king.
Jelome ati" ndibuze kohereza y'amafaranga ntugire ikibazo.
.
Bava kuri telephone
Soraya areba Rena utumye abeshya.
Rena ati" nonese ko undeba gutyo urabona udakemuye ikibazo.
Soraya aricara ati" Umva nkoze ikosa rikomeye.
Rena ati" ariko se nihe wabonye umuntu wabaho atabeshya ! Hari gihe kubeshya biba ngombwa cyane igihe ufite Ibyo urimo gutabara.
Soraya aramureba ati" ejo wanze kumufata uramukupa.
Rena ati" yarahamagaye mbona nibyo nakora. Kandi nanze kumufata kubwo kugutabara.
.
Jelome akomeje akazi ameza neza kuba aho amaze kunyera ko umukunzi we bimeze neza.
Uwo mwanya abona Ganza azanye n'abandi ba Gi baje kurira aho.
Ganza ati" urabona ntazanye ama Gi tuje kubateza imbere.
Jelome ati" Asante my bro.
Ganza ati" ariko ndabona umeze neza noneho.
Jelome ati" maze kuvugana na Soraya amaze neza.
.
Ganza araseka ati" nyine ubwo yahise akurangiza abakobwa ni abahatari.
Jelome ati" andangiza gute se !
Ganza ati" man sinzi impamvu wizera isi y'abakobwa.
Jelome ati" njyewe ntabwo nizera abakobwa nizera umukunzi wanjye.
Ganza araseka ati" reka twirire.
.
Jelome arabakira..
.
Tugaruke kuri ba Soraya barimo guteka ibyo barya saa sita.
Rena ati" harya ubwo uzasoza kwiga hanyuma abone gufasha Jelome nawe asubire mu ishuri.
Soraya ati" yego.
Rena ati" Sha ni umwanzuro ukomeye.
Soraya ati" oya ntagikomeye. Kuko nawe yabashije kuva mu ishuri kugira ngo amfashe.
.
Ako kanya phone ya Soraya irasona ajya kuyifata abona uhamagaye ni Debby .
Soraya ati" Debby aba anshakaho iki?
Rena ati" Debby ni inshuti nziza hari icyo aba agutwaye. Niba aguhamagaye mwitabe wumve .
Soraya aritaba.
Debby ati" umva Cher !
Soraya ati" ariko ntabwo ndi Cher wawe.
Debby araseka ati" ok reka aka video ngiye kuguha.
.
Soraya ava kuri telephone maze ajya kuri Whatsapp abona Debby amwoherereje aka video babafashe barimo kubyinana.
Soraya arakarebaaa. Na Rena aza kukareba. Rena akabonye araseka.
Soraya ati" usetse ibiki?
Rena ati" cyakora ni mwebwe pe.
Soraya ati" ibi ninde wabifashe?
Rena ati" nonese ubwo ko ugiye gufunga isura urabona atari keza.
.
Tuze kuri Jelome Ari mu muhanda arimo kugenda ni mu ma saa moya z'umugoroba. Ageze kumu agent wa mtn agiye koherereza amafaranga Soraya arahagarara maze akorana nawe yoherereza Soraya amafarang.
Soraya ahita amuhamagara aramushimira. Jelome ataha bavugana.
Jelome ati" ngomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo wige neza nubwo tuzagera ku ntego.
.
Barakomeje baravugana.
Jelome ageze kumarembo yo mu rugo basoje kuvugana. Ajya kuri Facebook. Akigera kuri Facebook hari amashusho abonye arikanga!
.
Next episode 13
Comments