logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Jelome hari amashusho abonye kuri Facebook yikangamo.
.
Created by Chris Nandi sihimwe 
.
Jelome akimara kubona ayo mushusho asa nucitse intege. No gukomeza biranga ahagarara akanya kanini hanze ayareba.
Nyuma y'akanya arakomeza ajya mu nzu. Mu kwinjira abona mama we arimo ategura ibiryo kumeza.
Ariko mama Jelome abona Jelome n'ubundi atashye atameze neza.
Mama ati" mwana wanjye nubu nturavugana na Soraya.
Jelome ati" twavuganye Mama.
Mama.ati" none ko n'ubundi mbona utaneze neza.
Jelome ati" ndarushye mama ngiye kuryama.
Mama ati" ngwiki ntabwo ujya kwizamu se ?
Jelome ati" wapi. Kandi nkubwiye ko ntamexe neza.
.
Jelome ahita akomeza ajya mu cyumba.ahita ajya no mu buriri.
 .
Twigarukire kwa Soraya barimo kurya.
Rena ati" ibaze ko Debby abakobwa basariye Ari wowe yasariye.
Soraya ati" ibyo se bisobanuye iki?
Rena ati" ubwo urumva ntacyo bisonuye.
Soraya ati" ntacyo.
Rena ati" byakumvwa n'abandi bakobwa.
Soraya araseka ati" ibyo birabareba.
Rena ati" wavuga iki mugihe buri musore wese akwiruka inyuma.
Soraya aramureba ati" Ese ubwo ushaka kugera kuki? Cher yanatinze kugera mu rugo ngo ampamagare ambwire bonapeti.
Rena ati" tegereza araje ahamagare. Kuri uri ikigirwamanakazi cye se !
.
Jelome arimo kwigaragura mu buriri areba amashusho yabonye. Hashize akanya aba ahamagaye Soraya.
Soraya aritaba ati" Cher urakoze narinkutegereje narinabuze apatit.
Jelome ati" eeeeh ihangane.
Soraya arikanga ati". Cher bite ko urimo kuvuga gutyo !
Jelome ati" ntacyo.
Soraya ati" Cher ndumva ufite ikibazo. Ndumva wagira ngo warwaye.
Jelome ati" ahubwo wowe umeze neza byose bimeze neza.
.
Soraya ati" Ese Bea urimo kuvuga gute? Njye meze neza. Ahubwo wowe??
Jelome ati" Ese ntakintu wumva wambwira utambwiye ??
Soraya ati" kijyanye n'iki?
Jelome ati" icyaricyo cyose. Kubera ko urabizi tubwirana burikimwe cyose.
Soraya ati" Oya Bea .
Jelome ati" ubwo ntabanga ufite mu mutima wawe.
Soraya araseka ati" nonese cherwowe hari icyo wumva n'aba naraguhishe utazi ?
Jelome ati" simbizi niyo mpamvu nakubazaga. 
Soraya ati" oyaaa.
Jelome ati" ndumva umutwe urimo kundya reka ndyame. Kandi niba wumva ntakintu wampishe ubwo Imana Ishimwe. Uryoherwe.
.
Soraya arikanga ati" honey! Are you ok.
Jelome ati" ya nuko numva ntameze nezagusa.
Soraya ati' ngaho ruhuka.
.
Jelome akupa telephone.
Soraya arikanga arebanana Rena ati" my king ntabwo ameze neza. Ndetse ahubwo bisa nkaho hari ikintu yamenye.
Rena ati" amenya iki?
Soraya ati" uburyo yarimo ambaza wagira ngo yamenye ko kare namubeshye 
Rena ati" Oya wana yaba yabimenye gute se !
Soraya ati" Sha n'ukuri uburyo amvugishije.
Rena ati" ariko Reba intera ya hantu uri naho Ari. Nukwambukiranya intara.  Urumva yaba yamenye iki?
Soraya ati" ahari buriya nuko atameze neza.
.
Amasaha aricuma burira buracya.
Soraya na Rena bajya ku ishuri. Bakigera mu kigo bahura n'abandi bakobwa biga aho muri kaminuza.
Harimo umwe wasariye Debby cyane. Yitwa olla.
.
Olla areba Soraya nabi ati" Soraya urashaka iki mu buzima bwanjye.
Soraya ati," nakoxe iki?
Olla ati" ngo wakoze iki?
Soraya ati" yego.
Olla ati" kuva wanzira mu buzima njye na Debby byabaye ikibazo .
Rena ati" none ukumva ko se Ari Soraya. Debby niba atacyikureba sikibazo cya Soraya urumva neza.
Olla ati" Soraya nudahagarara uraza kubona icyo ukwiye kubona.
.
Ako kanya Debby nawe aba ageze mu kigo asanga Olla arimo avugana na Soraya Ariko basa n'abatumvikana.
Debby ahita avugira Soraya maze aha gasopo Olla amubwira ko ntacyo apanga nawe adakwiye kubangamira inshuti ze.
.
Kurundi ruhande Jelome ntabwo yasubiye mu kazi ahubwo Ari muri gare afashe imodoka yerekeza mu ntara Soraya yigamo.
.
Next episode 14

Comments