logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Jelome afashe imodoka yerekeje mugace Soraya atuyemo ari naho yiga.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Mu byukuri nubwo jelome afashe imodoka agiye ariko arasa n"ufite akababaro kumaso. Imodoka yarahagurutse. N"urugendo rurere rw'amasaha agera 10. 
.
Kurundi ruhande Soraya nawe aracyavugana na Debby. 
Soraya arimo gushimira Debby kuba amukijeje amahane ya Olla 
Soraya ati" ariko ndibaza Olla namukoreue iki gituma angira umwanzi we!
Debby ati" uriya ntukamutakazeho umwanya.
Soraya ati" aranshinja ngo naragutwaye. Nagutwaye he ?
Debby ati" we se ahubwo ahera kuki avuga gutyo njye nawe duhujwe niki?
Soraya araseka ati" ngo uri Umukunzi we. Ava avuga ko kuva naza nangije ubuzima bwe.
.
Uko bakivugana. Olla yarimo agenda maze ageze imbere arahindukira arabareba. Abona n'ubundi ibyo yarwanyaga ntacyo bitanze kuko n'ubundi barasigaranye.
.
Kurundi ruhande Jelome aracyicaye mu modoka. Aratuje gusa buri kanya arimo kureba ya video yabonye ejo.
Uko ayireba akarushaho kubabara.
.
Ubwo maze aba yibutse aganira na Soraya akamubaza niba ntacyo afite cyo kumubwira maze Soraya agahakana avuga ko ari ntacyo.. arongera yibuka abaza Soraya impamvu yamuhagamaye ntamufate. 
Maze Soraya akamubeshya ko yararyamye asinziriye 
.
Tugaruke mu kigo.
Soraya yarakivugana na Debby 
Debby ati" Soraya wowe tuza Olla ntabwo azongera kukubangamira.
Soraya ati" ubwo urabikora ute ?
Debby ati" ndavugana nawe. Nkwiye kurinda cyose cyakubangamira.
Soraya ati" oya Debby ntakibazo Nanjye nzajya nirinda.
.
Soraya arikomereza.
Debby amukurikiza amaso ati" niba hari umuntu mba numva nitayeho ni wowe.
Soraya arabyumva ariko ntiyahindukira arikomereza.
Debby abona Soraya ntabwo ahagaze ati" nubwo ukomeje ndetekereza ko unyumvise.
.
Tuze class.
Soraya arinjiye maze abona abanyeshuri bigana Bose barimo kureba muri telephone zabo maze bagahita bamureba.
Soraya biramucanga maze agira amatsiko yo kumenya ibyo barimo kureba maze bakamureba.
Areba umwe mu banyeshuri bigana yitwa Vanessa maze amwaka telephone arareba abona ni video ubwo yabyinanaga na Debby.
Soraya agwa mu kantu ahita abaza ati" Ninde wakoze ibi?
Abanyeshuri baraseka bari" urabaza iki?
Soraya areba uwitwa Sophie ati" Sophie ibi ni wowe wabikoze ?
Sophie ati" njye ni postingiye gusa. Gusa wahatwise muko. Ariko nk'ibaza Jelome wasize ubu ibi yabibonye gute ?
Soraya abona ko ari ikibazo maze biramurenga yifata mu maso.
.
Rena aza hafi ye.
Soraya ati" Rena urabona ibyo wankoreye.
Rena ati" ntabyadanger.
Soraya ati" wowe uravuga ko ari ntabyadanger niba Jelome yamaze kubona ibi naranamubeshye.
Rena ati" ntabyo yabonye. Aba yaguhamagaye abikubaza.
.
Amasaha yaricumye
.
Jelome ageze mu gace Soraya atuyemo. Ahagaze asanga ntabwo barataha. Ubwo aricara arategerezaaaaaa.
Soraya na Rena baratashye. Soraya atungurwa no gusanga Jelome yicaye kumuryango. Soraya akimubona yumva umusatsi umuvuyeho.
Ariko arikomeza..Jelome arahaguruka
Soraya ati" honey ni gute wafashe urugendo ukaza utambwiye ? 
Jelome ati" ni surprise.
Barasuhuzanya baza mu nzu .
.
Baraganira..
Jelome ati" bite umeze Ute amasomo bimeze gute?
Soraya ati" ntakibazo. Kandi ndacyagushimira imbaraga zose ukoresha umfasha.
Jelome ati" ntabwo nkufasha. Byose nkora mbikorera twe.
Rena ati" cyakoze urukundo rwubahwe.
Baraseka.
.
Barakomeje baraganiraaaaa.
Jelome ati" none ntakintu wumva wambwira.
Soraya ati" Cher uretse kuba nkukunda akaba ariryo jambo nakubwira ikindi Niko?
Jelome ati" sure!
Soraya araseka ati" ya ! Ese woee hari ikindi waba ushaka kumva.
Jelome ati" oya niba aribyo wavuga nibyo. Kandi urakoze. Kandi ndagushimiye ko utajya umbeshya. Kubera ko twese turabizi ko ikinyoma ntacyo cyubaka mu rukundo.
Soraya ati" ya.! Kandi ikiza gihari nuko hagati yacu ntakinyoma kibamo.
Jelome ati" urukundo rwubakira ku kuri gusa.
.
Jelome made afata telephone yereka Soraya ya video yafashwe arimo kubyinana na Debby. Soraya agwa mu Kantu akanura amaso.
.
Next episode 15

Comments