Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Soraya agwa mu kantu.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Soraya yumvise amwaye rwose! Kandi ahari nawe Niko wamera uramutse wabeshye umuntu akabimenya.
Jelome amuhanze amaso.
Rena nawe yabonye ko kabaye. Ahagaze hiryaaa arimo kubareba gua aribaza ati" Soraya agiye kwitwara gute aravuga iki?
.
Jelome amaso ye ntabwo ava kuri Soraya. Kandi nukuri ababajwe cyane no kubona abashywa n'umukobwa akunda.by'ukuri umwe utuma yemera no gutanga ubuzima bwe ariko agakomeza akajya imbere.
Soraya nawe arumva umutima umucira urubanza arumva atakabaye yarabeshye Umukunzi.
.
Jelome ati" niyo mpamvu nakubazaga niba ntacyo Ufite kumbwira. Soraya ninjye muntu wa mbere ugutega amatwi mwisi.
Soraya ati" ndabizi Kandi ndabybaha cyane.
Jelome ati" ntakibazo. Ngaho mbwira hano nik mfite kumenya.
Soraya arebana na Rena.
Jelome arimo kubareba bombi.
.
Soraya ati" am sorry !
Jelome ati" no !
Soraya ati " Ibi sinarimfite uko nabikubwira.
Jelome ati" Maze ubona guhitamo kubeshya aribyo bikwiye! Njyewe sinagize ikibazo cyo kuba warabyinanye n'undi muntu . Ahubwo ikibazo cyabaye ngo kuki wahisemo kubeshya?
Soraya koko yumva nibyo wamugani ntabwo yakabaye yarabeshye.
.
Jelome ati" aha niho mfite ikibazo ! Wakomeje kumbeshya ubwoba buranyica ntangira gutekereza nabi. Numvaga ko hari impinduka zishobora kuba zabaye Sinamenya.
Soraya azunguza umutwe.
Jelome ati" nuku nafashe urugendo nza niruka.
Rena arimo kubyumva ko yatumye Soraya akora amakosa anamushigikiye
Soraya afata Jelome ati" honey nakoze amakosa ahambaye but uzi neza umutima wanjye.
Jelome ati" ndawuzi. Ariko wari wanteye impungenge
Soraya ati" honey ndi kumavi yanjye nshiye bugufi umbababarire naragusuzuguje.
.
Rena arimo kureba.
Jelome areba Soraya Cyane aramwitegereza Cyane.
.
Soraya nawe afite akababaro ntabwo aguwe neza muri we.
Jelome ati" Cher ntugatume umutima wanjye uhagarara.
Soraya ati" my king bibaye ubwa mbere n'ubwa nyuma. Ntakindi gihe nzongera gukoza isoni izina ryawe.
.
Jelome yaramwitegerejeeee abona kwicuza kwa Soraya neza mu maso ye. Jelome umutima umuhatira guhaguruka maze agahobera Soraya.
.
Ubwo baribamaze kwiyunga.
Uwo mugoroba uba mwiza. Ndetse Jelome yanaraye aho. Gusa mu gitondo yagombaga kuza akagaruka mu kazi.
Ubwo mugitondo arimo asezera. Soraya yumvaga atemurekura.
Soraya ati" ntakubeshye Bea ndumva waguma aha tukigumanira
Jelome ati" oya bea turacyekeneye amafaranga. Turacyasabwa amafaranga ahagije
Soraya ati" nanone wamugani
.
Jelome yamusezeyeho.
Soraya ati" ugire urugendo rwiza.
Jelome ati" nubwo ngiye nawe tuba turihamwe urabizi neza.
Soraya ati" yego. Kandi Bea ndacyagusaba imbabazi
Jelome ati" biriya byarangiye bea! Kandi nakubabariye. Gusa reka tujye dukomeza tuvugane buri kimwe cyose nkuko byahoze na mbere.
Soraya ati" yego.
.
Jelome yaragiye.
Soraya arebana na Rena ati" nuko Imana yampaye Umukunzi ubasha kumva naho ubundi ntawundi wapfa kubyumva.
Rena ati" ni byiza nyine.
Soraya ati" guhera ubu Rena ngiye kuzajya nitwararik narimaze gusa n'uraruka.
Rsna ati" nawe aho urakabije .
.
Jelome yaratashye ageze muri fare y'iwabo mu rugo agira ibyago akiva mu modoka bamwiba telephone.
Cyakora ageze mu rugo , yakoresheie telephone ya mama we maze ahamagara Soraya amubwira ko yatwawe telephone.
.
Asubiye mu kazi yasanze naho bamwirukanye kuko agenda yagiye atavuze . Iyo nkuru nayo yaje kuyibwira Soraya ko naho bamwirukanye.
Soraya yumvise yiciriye urubanz rwo kuba byaratewe nawe. Iyo adahangayikisha jelome agata akazi agiye kumureba ntabwo biba byarabaye.
.
Next episode 16
Comments