Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse urukundo rugurumana hagati ya Jelome na Soraya.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Abana barahoberanye mu muhanda biratinda, abagenzi bamwe batambukaho bakabareba bagatangara. Bamwe bakabishima, maze abandi bakabibona nk'abana bataye umuco. Niko bigenda abantu Bose ntabwo babona ibintu kimwe.
.
Abana bamaze guhuza imitima yabo buri wese yatahanye akanyamuneza. Soraya agera mu rugo iwabo yisetsasetsa, anatungurwa no gusanga INKURU yageze iwabo mama we arimo kuyiririmba.
Soraya ati" ibyo se Kandi ubikuyehe mama!
Mama Soraya ati" wibagiwe ko n'inyoni ziba zireba ahari ! Ariko warengereye.
Soraya ati" njyewe nakoze ikiri mu Mutima wanjye.
Mama ati" wagombaga kumenya aho uhagaze mu muhanda Koko! Ubundi iyo mico yo gusomana wayikuye he !
Soraya ati" gusoma umuntu ukunda birikora mama! Bitewe nikibatsi kiba kiri imbere mu mutima ntabwo uba wabasha gutangira uwo muriro ukurimo.
mama ati" bisaba kwitonda.
Soraya ati" mama tuza. Uko biri kose ndi umukobwa ukuzi wabasha gukora amahitamo akwiye.
.
Kurundi ruhande Jelome nawe ageze mu rugo avuguriza akubitana na Ganza.
Ganza ati" ubigezeho.
Jelome ati" ubu ndiho kuruta ikindi gihe cyose.
Ganza ati" niba bizaguhira ni byiza.
Jelome ati" ushaka kuvuga iki?
Ganza ati" niba wizeye neza ko Soraya agukunda.
Jelome ati" umwana mwana dukunda ko dukunda pome tuba tuzi ko zo zidukunda ?
Ganza ati" nonese wakunda utagukunda.
Jelome ati" bibaho se ahubwo. Urukundo ubwarwo rurihuza.
Ganza ati" bizaguhire bro. Dore Papa wawe yahoze agushaka.
.
Iminsi yaricumye maze igihe kinino Jelome akajya aba arikumwe na Soraya Kandi bafashanya cyane no mu masomo
Biranamenyekana hose ko bakundana.
.
Aho muri iyo karitsiye batuyemo hari igihe amazi ajya akunda kubura akaba ikibazo gikomeye. Jelome avuye kwiga nk'ibisanzwe ageze mu rugo yakirizwa inkru ko amazi yabaye ikibazo. Akwiye kujya gushaka amazi.
Jelome afata ibido maze amanuka hasi kumugezi. Ahageze asanga hari abantu benshi. .
.
Uwo mwanya Soraya nawe Ari mu baje gushaka amazi. Kandi kubona amazi bitewe n'akavuyo ka bantu bahari n'ikibazo.
.
Soraya ati" Cher hano turahakura amazi Koko?
Jelome ati" simbizi.
Uwo mwanya bumva abantu bavuga ko naho. Ari agiye kugenda.
.
Ubwo Ako kanya inkomati iratangira. Jelome amanukamo hasi ajya kuvunda nawe. Akanya abonye gato aho kwivomera afata ibido ya Soraya abanza kumuvomera. Amaze kumuvomera nawe agiye kwivomera baramwangira maze ahangana n'ahandi baramukubita bamutaba mu byondo.
.
Jelome we abura amazi. Ako kanya yanahise abura aragenda.
Ganza arabibona.
Soraya ati" Cher uramvomeye ntiwivomera none dore wowe ubuze amazi.
Jelome ati" ntakibazo Wana
Soraya ati" Koko ntakibazo.?
Jelome ati" yego ndaza gushaka ukundi mbona amazi. Ahubwo reka tugende.
.
Jelome afata ibido ya Soraya aranamutwaza amugeza iwabo. Maze arataha atahana na Ganza.
Ganza ati" man ibyo urimo gukora sukwibamba. Kuki urukundo ruhinduka kwitamba.
Jelome ati" kwita ku muntu ukunda nicyo umuntu aba agomba gukora gusa.
.
Bageze mu rugo ababyeyi ba Jelome bamubaza amazi.
Jelome ati" nageze hose hari amavomero amazi ntabwo ahari.
.
Iminsi yakomeje kwicuma.
.
Soraya ari iwabo arimo guteka. Rena na Shania baje kumureba mu rugo. Shania nawe nundi mukobwa bigana Kandi ni inshuti.
Shania ati" Soraya ariko ngo urukundo rwawe na Jelome rukomeje kuganza.
Soraya ati" cyane.
Shania ati" ariko buriya ubwiza bwawe wabonye Jelome ariwe musore ukwiriye ?
Soraya ati" Shania, Umusore uhagarara agahangana agakora burikimwe cyose, agahangana kurukundo rwe wamuganganya iki?
.
Rene ati" nanjye Jelome ndamwemera.
Soraya ati" Jelome ni Umusore w'inyangamugayo udakundanye n'umusore nkuwo ni uwuhe wundi waha umutima wawe???
.
Next episode 5
Comments