logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Igihe cyaricumye, maze Jelome afata ingurube ze zose yaramaze imyaka yorora ajya kuzigurisha 
Amafaranga yavuyemo yagiye kuyishyura ibitaro. Ndetse yanagurishije akarima bari baramuhaye iwabo ngo yiharike.
Yishyura amafaranga y'abandi umwana aravurwa arakira.
.
Tuze kuri Class.
Soraya na Rena nahoraga bareba mu muryango bibaza igihe Jelome azagarukira kwiga. Soraya yumvaga afitiye Jelome ideni rikomeye.
.
Igihe kimwe bari muri classmu masaha y'igitondo bagiye kubona babona Jelome yinjiye class agarutse kwiga.
Soraya atanabitekerejeho cyane yahagurutse yihuta cyane maze agwa muri Jelome aramuhobera cyane bikomeye. Hamwe banyeshuri bose baguye mu kantu babonye ukuntu Soraya asuhuje Jelome.
.
Jelome nawe kubona Soraya amushuza gutyo byaramurenze. Ariko yumvise muri we abaye ukundi kuntu! Yumvise akanyamuneza kamurenze muri we. Yumva amaraso yirukanse mu buryo budasanzwe.
Yumvise muri we ikizere n'ibyiringiro birimo kuzamuka yumva. 
Rena nawe yarimo abareba . Nawe yabonaga hari amahirwe asa nkaho arimo kwereka hagati yabo.
.
Soraya amaze kumuhobera amureba mu maso ati" nyuma na nyuma uragarutse.
Jelome ati" yego nagombaga kugaruka. Narabikubwiye.
Soraya ati" amaso yanjye yahoraga areba mu muryango y'ibaza igihe uzagarukira.
Jelome ati" nagombaga kuza. Kuko narinkumbuye kongera kukwandikira akandiko ukagaca 
.
Baraseka.
Ganza nawe arimo abareba. Ganza muri we atekereza abakobwa nk'ikibazo gikomeye. Ntabwo yigeze yongera kwishimira Rena na Soraya nyuma y'ibibazo bari baratumye Jelome agwamo.
.
Ubwo Jelome na Soraya bamaze gusuhuzanya bagiye kwicara. 
Ganza areba Jelome ati" reba igitambo bigusabye kugira ngo ugaruke. Ariko ikimbabaje wibagiwe abaguteye gutanga igitambo cy'ubuzima bwawe.
Jelome ati" Ganza nagarutse.
Ganza ati" wagarutse ndabibona. Ariko se kugaruka kwawe ntibyagusabye kugurisha ubuzima bwawe. Reba ingurube zawe watanze. Reba akarima bari baguhaye byose waratanze 
Jelome ati" Ganza mu bagiye ntacyo nicuza. Bipfa kuba byaragiye ntabara ubuzima bw'umuntu.
.
Ganza arahindukira areba Soraya na Rena aho bicaye.
Arongera agarura amaso kuri Jelome ati" Jelome abakobwa ni amashitanikazi bibagirwa vuba.
Jelome ati" si bose bibagirwa.
.
Igihe kiricuma. Soraya na Jelome baribasigaye bamaze kuba inshuti zikomeye.  
Umunsi umwe Soraya nawe aba afashe agapapuro maze arandika arangije yoherereza Jelome akandiko yanditse.
Jelome akandiko arakabona aragafata aragasoma ati" Jelome , nanjye umutima wanjye watangiye gutera intambwe. Niwongera gutera intambwe uza uwusanga wishimiye kuzakira ibiganiro muzagirana.
.
Uwo munsi Jelome yatashye yumva ibiri byiyongereye. Yaraye atanasinziriye atekereza. Ariko yari yuzuye akanyameneza katigeze kabaho na mbere hose.
.
Ganza yamenye amakuru ya kandiko Jelome yahawe na Soraya 
Ganza yaje kureba Jelome mu rugo. 
Ganza ati" Jelome wamfasha ukagenda gake. Abakobwa ni abahanga mugetega imitego.
Jelome ati" wowe ntabwo ushaka kwizera urukundo.
Ganza ati" urukundo se ruba hehe ??
Jelome ati" mu mutima wanjye.
Ganza ati" byaba byiza ukomeje kwizera urwo rwo mu mutima wawe kuko ntahandi ruba.
.
Jelome ati" Ganza wakabaye unshigikiye.
Ganza ati" aho kugushigikira ndimo kugutabara. Bariya bakobwa batangiye kukwemera kubera ko watabaye Soraya. Kuki mbere hose atigeze akwemera.
Jelome ati" impamvu atanyemeye mbere nuko urukundo rudahatiriza. Nubwo yankatiraga ariko n'abandi bose yarabakatiraga.
.
Tuze mu rugo kwa Soraya.
Soraya arikumwe na Rena barimo gutonora ibyishimbo bibisi byo guteka.
Soraya ati" ndumva nkumbuye Jelome bidasanzwe.
Rena araseka ati" usigaye umukunda cyane shahu.
Soraya ati" nyine umutima uba umumbaza. Amatwi yanjye akeneye kumva yongera kumbwira ko ankunda.
Rena ati" nonese buriya azongera abivuge?
Soraya ati" ntekereza.ko niba ankunda cyane azabivuga. Kubera ko nanjye namaze kumwereka ko hari intambwe nateye.
.
Rena ati" natabivuga ?
Soraya ati" nazabyivugira. Namaze kubona neza ko Jelome ariwe musore ukwiriye umitima wanjye.
Rena ati" nanjye aha nahamya ko wahisemo neza. Burya umusore uhagarara akarwanira ibyishimo n'agaciro kawe aba agukunda byuzuye.
Soraya arumva rwamurenze .
.
Maze arahaguruka 
Rena ati" ugiye he se ?
Soraya ati" gutegereza biranze ngiye kureba Jelome njye mu bwire.
.
Kurundi ruhande Jelome na Ganza nabo bari mu nzira bagenda.
Ganza ati" Jelome waretse ukabitwara gake.
Jelome ati" oya ntampamvu yo gutegereza.. Soraya ngomba kongera kuvugana nawe. Cyane ko yanyandikiye avuga ko umutima we witeguye kuganira nanjye.
.
Uko bakagiye bahuriye mu nzira. Soraya na Jelome baratangaye cyane kuba buri umwe yariyananiwe kwihangana ngo ategereze.
Bahise bahoberana maze bavugira rimwe bati" ndagukunda.
.
Next episode 4

Comments