logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Jelome yahawe igihano cyo kumara icyumweru cyose atiga.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Tuze muri office y'umuyobozi w'Ikigo aracyarikumwe n'ababyeyi b'umwana Jelome yakubise akamukura amenyo abiri. Uwo muhungu yitwa Mike .
Papa Mike ati" none master kwiruka Jelome akamara icyumweru atiga urumva ari igihano gihagije?
Master ati" njye ntekereza ko ibyo bihagije.
Papa Mike ararakara ati" ubwo urumva bihagije Umwana wanjye yarakuwemo amenyo.
Master ati" nonese ikndi twakora niki ko n'umwana wawe yari mu makosa.
Mama mike ati" ayahe makosa ariko! Uretse kuba Jelome yaragiye agafata umwana wanjye agakubita, afite ikihe kimenyetso ko mike nawe yari mu basetse Soraya.
.
Perefe ati" ariko namwe mwa babyeyi mwe mwikabya.
Mama Mike areba perefe ati" nonese ubwo nkawe uravuga ko dukabya gute niba mutabasha kurinda umutekano w'abana tuba twohereje hano?
Papa Mike ati" Jelome agomba no kwishyura amanyo y'umwanya wanjye yakuye.
Master ati" uriya mwana n'umukene iwabo ntabwo babona ubwishyu.
Papa Mike ati" ibyo ntabwo bitureba agomba kwishyurira urugomo rwe. Nibitaba ibyo namwe birabakomerera.
.
Master arebana na Perefe .
Papa Mike ati"ni gute ubundi hano mworora amabandi ngo ni abanyeshuri 
Perefe ati" Nyakubahwa hano ntamabandi tuhorora.
Papa Mike ati" niba ntamabandi ubwo nimwe mutanga uburere bubi abana bakigira amabandi.
Master ati" babyeyi mwivuga nabi.
Mama Mike ati" umwana wanjye agomba kuvuzwa akabona Amenyo kuko sinabyaye mapengu.
.
Master areba Perefe ati" Jelome yagiye !
Perefe ati" reka ndebe niba yagiye.
.
Jelome Ari muri class arimo gufata amakaye ye ngo agende. Abona Soraya na Rena baje kumureba.
Soraya aramwegera ati" warakoze kumfasha nubwo bigushize mu byago.
Jelome ati" Soraya ntakibazo. Ntabwo narikwihanganira kubona icyubahiro cyawe n'agaciro kawe bisuzugurwa.
Soraya ati" umbabarire nukuri.
Rena ati" tuzagufasha kujya tugufatira note zose bazajya batanga udahari. Ndetse tuzajya tuza n'iwanyu kugusobanurira.
Jelome araseka ati" ndabashimiye cyane murakoze. Niba muzajya muza kumfasha navuga ko ntakibazo gihari.
.
Soraya ati" icyumweru n'igishira uzahita ugaruka. Ubuse iwanyu urambwira iki?
Jelome ati" oya mwebwe mwihangayika. 
.
Ganza aba arinjiye. Soraya na Rena baragenda. Ganza abakurikiza amaso bamaze gusohoka areba Jelome.
Ganza ati" man urabona ibyo nakubwiraga urukundo rutangiye kugushyira mu byago. Uriya mukobwa iyo ureka kujya kumutabara ntabwo uba ugiye mu bibazo nk'ibi ugiyemo.
Jelome ati" Ganza niba ufite umutima uzakunda. Uzabasha kumva neza ikibatsi cy'urukundo.
.
Urukundo ntabwo waruhunga kandi uba wumva rugutwika iyo uratarakora icyo ugomba gukora.
.
Ako kanya Perefe.
Jelome ati" Perefe hari ikindi kibazo kandi?
Perefe ati" kwigira intwari kwawe bigiye kugukoraho. Urakenewe muri office.
.
Jelome azana na perefe muri office.
Master ati" Jelome ugomba no kuvuza umwana w'abandi.
Jelome ati" wapi ntamafaranga twabona.
Papa Mike ati" none urimo kuririra nde hano. Umwana wanjye wagiye kumuhohotera...
Jelome ati" umwana wawe sinamuhohoteye namuhoye ubugoryi n'ubugwari bwo gutesha umukobwa agaciro wari mu byago. Ese mwamutoje ko igihe yabona mushiki we agiye mu mihango agomba kumuseka aho kumufasha ?
Papa Mike ati" uravuga ibiki wowe !
.
Master ati" Jelome ntawagutumye disikuru hano. Igihano cyawe harimo no kuvuza umwana wakomerekeje.
Jelome areba Master ati" Namwe ntacyo mu maze muri ibikoresho by'abakire gusa.
Master ati" Jelome ubaha. Cyangwa ubone umurundo wibihano.
Jelome arabarebaaa maze arasohoka.
.
Ariko agenda ahura na Enocke na Hamuza.baramureba maze baramuseka.
Enocke ati" haryango wigize intwari yo Saraya !
Jelomq arabareka arikomereza.
.
Afata igikapu cye arigendera.
Ganza aramuhekeje.
Ganza ati" Mwana urambabaje cyane.
Jelome ati" ubabajwe niki?
Ganza ati" man urukundo rugiye kuzakwangiza. Dore nk'ubu ni wowe ugiye ni wowe uhanwe mugihe abo warwaniye bagiye gusigara biga neza ntakibazo bafite. Kwanza bamaze no kwibagirwa ko ari wowe wabarwaniye.
Jelome ati" kuva Soraya atekanye ameze neza nanjye meze ntakibazo ndaba mfite.
.
Jelome yageze mu rugo abwira ababyeyi be ko yirukanwe n'impamvu yirukanwe. Anababwira ko hari amafaranga yasabwe yo kuvuza mike yakubise.
Ababyeyi be bararakaye cyane bababjwe nibyo yijanditsemo ngo atabara abakobwa. Bamuhakaniye ko ntacyo bafite bamufasha kumafaranga yaciwe y'igihano.
.
Iminsi yaricumye.
Soraya na Rena bakajya bagira gutya bakaza kumureba bamuzaniye amakayi bamwandikiye bamufatiye note.
Ndetse bakanamusobamurira mu masomo babaga bize. Uko guhura gutyo bajya kumureba byatangiye kujya bituma Jelome noneho abasha kubona akanya gahagije akavugana na Soraya. Ubushuti bwarakuze. Hagati yabo hatangira kuba ikintu gikomeye .
.
Soraya rimwe abaza Jelomeaho azakura amafaranga yaciwe.
Jelome yarafite ingurube yariyaroroye ashaka kwiteza imbere. Yazeretse Soraya amubwira ko arizo agiye kuzatanga.
Soraya byaramubabaje cyane ko nawe iwabo batari bafite amafaranga ku buryo yamufasha.
.
Soraya yamurebanye agahinda ati" umbabarire nanone. Ariko sinzabyibagirwa.
Jelome yaramufashe ku nshuro ya mbere. Soraya ntabwo yamwiyatse.
Jelome ati" Soraya niba umeze neza ukaba ukomeye nanjye bisobanuye ko meze neza. Humura wigira ikibazo nzabicamo neza burangire.
.
Next episode 3

Comments