logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dutangiriye muri karitsiye isanzwe cyane. Ituwemo n'abantu benshi navuga babayeho ubuzima buringaniye. 
Ni mu masaha y'igitondo aho abantu baba bava mu ngo bajya mu byerekezo bitandukanye no mu miromo itandukanye.
Aho muri ako gace gato cyane kitwa centre Gasiza, hanatuye umuryango w"umukobwa witwa Soraya.
.
Soraya ni umukobwa mwiza cyane afite imyaka 19. Nawe muri ayo masaha y"icyo gitondo arimo koga agiye kujya kwiga.
Arimo kogera hanze mu kadushe gato kadasakaye kubakishijwe amabati gusa. ( Muzi iby'ubuzima buba buraho budakaze uba asanga ari ukwiyeranja..
.
Soraya amaze koga afata igitenge arakenyera asohoka muri ako kadushe. Gusa pe n'ubwo iwabo babayeho ubuzima busanzwe cyane ariko ni umukobwa mwiza pe! Agisohoka ageze hanze abona Rene n'undi mukobwa w'inshuti ye ari hanze yambaye unform yaje kumunyuraho kugira ngo bajyane.
Soraya ati" wabyutse ryari ma!
Rene ati" wibagiwe ko nzinduka se!
Soraya ati" njyewe naryamye ntinze nyererwa kubyuka.
Rene ati" igihe dufite amasomo ujye wihangana uryame kare .
.
Baza mu nzu cya Soraya bavuga. Soraya afata isume arihanaguea rene amutegururira unform abona ariko ntabwo iteye ipasi.
Rene ati" ubu urajyana unform imeze gutya idateye ipasi.
Soraya ati" yego pe! Kuko niburiye amakara yo gushyira mu ipasi.
Rene ati" mbega ubuzima ni hatari.
.
Soraya amaze kwisiga Neza amavuta afata unform arambara amaze kwambara afata na ka fondate arisiga yireba.
Rene aramwitegereza maze akubita agashyi ku ma buno ya Soraya. Soraya aramureba.
Soraya ati" ariko nawe waranduye nzabimenye! Amabuno yanjye uba uyashakaho iki?
Rene ati" ikibuno cyawe kintera ishyari. 
Soraya araseka 
.
Reba ati" Sha Soraya ubu bwiza bwawe iyo uza kuvukira ahantu hazima mu muryango ufatika , biba birenze cyane. Mbese ahantu wabasha kwiyitaho bihagije ubona buri kimwe cyose.
Soraya aramureba ati" Rena nkunda umuryango wanjye kandi ndawishimiye nubwo ukennye.
Rene ati" ariko ntaribi da! Uzabona umugabo mwiza ufite amafaranga uzakwitaho.
Soraya ati" kugira umugabo ufite amafaranga sizo nzozi zanjye. 
Rene araseka.
.
Basoje bava mu rugo maze baragenda. Mu muhanda harimo ingeri zitandukanye z'abantu. N'abandi banyeshuri benshi ..
.
Mu nzira barimo bagendamo harimo n'abandi basore babanyeshuri biga ku kigo kimwe. Jelome ni Umusore w'imyaka 21. Arikumwe na mugenzi we Ganza barigana. Barimo kugenda bavuga nkuru zitandukanye. Mu nkuru barimo bavuga baba bageze no kuri soraya.
Ganza ati" Jelome Koko urabona uzabasha gupfa gutsindira umutima wa Soraya!
Jelome ati" ntakubeshye simbizi. Ariko icyo nitaho gusa nuko mukunda. 
Ganza ati" nonese kumukunda kwawe gusa bizagufasha iki?
Jelome ati" simbizi. Ariko ahari hari igihe nazagira amahirwe ugusanga nawe aranyemeye.
Ganza ati" Icyo mbona bizagutwara umunyu.
.
Uko bakavuze kuri soraya bahita bamubona agenda imbere yabo arikomwe na Rena. 
Ganza ati" wamugani Sha wasanga ufite amahirwe dore uwo twavugaga ari imbere yacu.
.
Jelome abonye Soraya imbere yabo maze ahita itera intambwe yihutamo gake abageraho. Rena abonye ko Jelome aje ashaka kuvugana na Soraya nawe ahita yibwiriza mbese atanga pass atera intambwe abasigaho gato.
.
Jelome ati" Soraya waramutse neza.
Soraya ati" ntakibazo. Wowe bite ?
Jelome ati" nanjye meze neza . Kandi urakoze nanjye kumbaza uko meze ndabyishimiye. Ni ubwa mbere wambaza uko meze.
Soraya ati" ubwo sinzi ikindi gihe uko byabaga bimeze .
Jelome ati" urasa neza.
Soraya ati" urakoze. None hari ikindi ushaka ?
Jelome ati" ikindi nuko nshaka kujyana nawe tukagerana mu kigo.
.
Soraya ahita ahagarara.
Jelome ati" ko uhagaze.
Soraya ati" Jelome icyo ushaka ntabwo bizakunda.
Jelome ati" nonese ko uhise umpakanira uzi icyo nshaka?
Soraya ati" unyitaho cyane. Kandi ntabwo unyitaho kubera ko ndi mushiki wawe. Rero nzi neza icyo ushaka witakaza imbaraga zawe rero. 
.
Soraya ahita yikomereza. Jelome asa n'ucitsemo intege. Ganza araza amugeraho.
Ganza ati" nakubwiye ko bitoroshye. Ubundi iby'urukundo wabiretse, ugiye kubaho uta umutwe kubera urukundo kubera iki??
Jelome areba Soraya agenda.
.
Bidatinze Soraya na Rena bageze mu kigo. Hari abasore 2 barikumwe barimo kubareba. Umwe yitwa Enocke. Undi Hamuza.
Enocke ati" Soraya ndashaka kuzamufataho.
Hamuza ati" bizavamo se buriya.
Enocke ati" bizavamo Wana. Kuva narumvise ko iwabo ari abakene . Bishobora kuzanyorohera.
Hamuza ati" nubwo iwabo ari abakene ariko yihagazeho kubera ubwiza afite.
.
Iminsi yakomeje kwicuma.
Amaso ya Jelome agahora ahanze kuri Soraya. Yaramukundaga cyane pe bihebuje. Soraya nawe yabaga ahindukiye akabona Jelome niwe arimo kureba gusa.
.
Nyume Jelome yaje kumwandikira urwandiko amubwira ko amukunda. Yacunze muri class ntamwarimu urimo maze arahaguruka aza kuri desk ya Soraya aramuhereza. Soraya yararufashe ariko amaze kurusoma yararuciye. Jelome byaramubaaje ariko ntiyabikomeje yarakomeje kumukunda. Ndetse Soraya yaje kumubwira impamvu yaruciye.
.
Abandi basore bafite uko babayeho nabo bakomeje kujya bahigira gutererata Soraya bitwaje byose harimo n'amafaranga ariko akabakanira nabo. Kuko yabonaga abenshi basa n'ababa bashaka kumugura ayo mafaranga.
.
Umunsi umwe Soraya yaje mu bwiherero. Akora ibyo akora ariko agiye kuvayo Munda haramurya cyane. Abona amaraso atangiye kumanuka Kandi menshi amutunguye 
Soraya yajyaga mu mihango ikamutesa cyane bikomeye. Iyo yabaga agiye mu mihango yaravaga cyane bikomeye. Mu nda hakamurya hakamwica bihambaye. 
.
Niko uwo munsi byagenze noneho afatwa ataniteguye adafite uko yanabona cotex. Uwo mwanya abandi bakobwa baraje baramubona maze batngira kumuseka no kumumwaza aho kumufasha. 
Uko kumukomera byatumye haza n'abandi basore baje kureba ikibaye. Harimo n'abahungu bamwe yagiye akatira maze baramwaza bavuga agambo mabi bamubwira amagambo mabi cyane bamunnyega bamuseka. Bamukoza isoni cyane.
.
Jelome yicaye muri class Rena aza kumubwira ikibaye kuri Soraya maze Jelome aza yiruka aza gufasha Soraya.
Yabanje guhangana n'abarimo bamukomera bamuseka arwana nabo. Anakubita umusore umwe amukura amennyo.
Afatanya na Rena maze bafata Soraya baramujyana bamukura aho.
.
Umunsi ukurikiyeho Jelome yaje guhanirwa kuba yarwanye akanukura mugenzi we umwe amenyo . Nubwo yarimo atabara Soraya barimo basebya, Ikigo cyanze kumwumva bamuhanira ko yihaniye bamubwira ko ari umuco w'uburara yagaragaje. Umwana yari yanakubise n'umwana uva mu muryago ufatika .
.
Ubwo bamuhanisha weeks yose atiga. Kumara icyumweru atiga.  
Rena na Soraya barabibonye.
Rena ati" Jelome ahaniwe kuba yaragutabaye.
.
Next episode 2
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments