logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Soraya yanze ko Jelome amusoma.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Soraya arabyanze Jelome agwa mu kantu. Berry yabirebaga. Soraya abonye ko Jelome bisa n'ibimujyanye kure ahita yigarura araseka.
Soraya ati" honey ntabwo nanze ko unsoma. Urabona hano turi mu bantu benshi ntabwo byagaragara neza.
Jelome ati" Ariko si ubwa Mbere .
Soraya ati" Ariko ntabwo habaga Ari mu ruhame rungana gutya.
Jelome ati" ntakibazo. Ikingenzi nuko nkubonye narinkukumbuye.
Soraya ati" njye sinzi uko nabivuga.
.
Jelome ati" Reka tuve muri gare dushake ahantu twicara cyangwa se dutahe.
Soraya ati" Reka tuve hano dutahe.
Jelome ati" ya.
.
Ako kanya Soraya abona debby arimo guhamagara. Abura uko yamwitaba arikumwe na Jelome aramukupa.
Bava muri gare baza hanze.
Byageze hanze ya gare.
Jelome ati" turava hano gute?
Soraya ati" ntabwo ugiye gufata moto?
Berry yumva Soraya maze araseka ati" Soraya ko umubaza niba adafata moto nkaho wowe mutajyana.?
Jelome areba Soraya.
Soraya asa n'uwarubuze icyo asubiza.
Soraya abonye Jelome amureba araseka ati" buriya Cher rata turajyana cyangwa ugiye kugenda ubanze uruhuke tuzabonane ejo ?
Jelome ati" ni wowe kiruhuko cyanjye.
Soraya arebas na Rena 
Jelome ati" ahubwo Reka mbaze ndebe ko twaboka tax voiture yatujyana twese.
.
Jelome ajya kubaza.
Soraya asigara avugana na Rena.
Rena ati" Ariko bisa nkaho nawe udashaka kujyana nawe.
Soraya ati" ntabwo ntekanye pe ! Muri njye.
Rena ati" Ariko wagiye utuza uba upanika mu biki?
.
Jelome aba aragarutse agarukanye na tax igiye kubajyana.
Jelome ati" noneho twagenda twese.
.
Bajya mu modoka.
Jelome na Soraya baricarana birumvikana. Imodoka irahaguruka baragenda. Gusa Jelome arabona Soraya atarimo kuvuga Cyane ngo amuvugishe ni"Umuntu warumukumbuye 
Jelome ati" honeye mvuge ko ari urukumbuzi rwinshi warufite rwagucecekesheje?
Soraya ati" ndimo kuvuga ahubwo nuko hari igihe ibintu birenga Umuntu.
Jelome araseka ati" ubu naje tugiye kujya kuri step ikurikiye. 
.
Debby arahamagara Cyane. Soraya akareb telephone maze akanga kwitaba.
Jelome ati" ariko wamwiaba.
Soraya ati" oya nta mpamvu. Umwanya wose ni wowe.
Jelome arishima ati" nkunda respect umpa.
.
Uwo mwanya abona Debby amwandikiye avuga ko iwabo bamutegereje mama Debby ashaka kubonana na Soraya bakavugana.
Soraya amaze gusoma iyo message asa n'ugiye kure y'ibaza byinshi. Kuruhande rumwe yumva ni ngombwa ko yajyayo ariko kurundi y'ibaza uko yatandukana na Jelome akagenda.
.
Jelome aramureba ati" Bea si byinshi dufite kuvugana ?
Soraya ati" ndabizi icya mbere n'ibijyanye no kwiga kwawe.
Jelome araseka ati" ya ! Ariko sibyo navuga ko biba ibya mbere. 
Soraya ati" none icyo ushaka ko cyaba icya mbere n'ikihe ?
Jelome ati" kubana kwacu.
Soraya yikangamo ati" kubana gute ? Uravuga marriage ?
Jelome ati" yego.
Soraya ati" Nizere ko ari prank.
Jelome ati" why is prank??
.
Abandi barimo kugenda bumva.
.
Debby arongera arahamagara.
Jelome ati" Nyamara itaba uwo muntu aragushaka Cyane .
Soraya aritaba ariko avuga ajijisha mugira ngo Jelome atabyumva akamenya ko ari debby barimo kuvugana.
Soraya ati" umva biragoye aka kanya ariko ndaje gato tuvugane nkubwire.
Jelome areba sorya ati" Nikihe kibazo.
.
Soraya ati" Cher ugiye kumbabarira.
Jelome ati" nkubabarira iki?
Soraya ati" hari umu family ugize ikibazo ngo agize ikibazo ajya mu bitaro none arankeneye ko ngira utwo njye kumufasha.
Jelome ati" reka tujyeyo.
Soraya ati" oyacher wowe banza ujye kuruhuka. Ejo tuzabonene tuganire bihagije waruhutse 
Jelome ati" umva nshaka kumara akanya ndikumwe nawe.
Soraya ati" honey nanjye nibyo nshaka ariko ntabwo nshaka kwikunda. Nzi neza urugendo wakoze uko rungana. Mvuze ngo tugumane tuzunguruka naba nikunze. Wowe jya kuryama hanyuma ejo tuzabonane.
.
Jelome arabyumva. 
Soraya na Rena bava mu modoka barasigara. Jelome na Berry barakomeza.
.
Rena areba Soraya arumirwa ati" ubigenje Ute?
Soraya ati" Debby yakomeje kuntesha umutwe.
Rena ati" Sha wamaze guhitamo pe!
Soraya ati" Rena ibi bintu biragoye. Wagira ngo namaze kuba umusazi. Ibi nkoze sinzi ngo n'ibiki?
Rena ati" Rega wikwibeshya niyo mahitamo yawe..
.
Next episode 21

Comments