Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Soraya asa n'uwicuza.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Ijoro ryose Soraya yaraye nabi kuburyo atigeze abona ibitotsi namba. Rena nawe yabibonaga ko byagoye Soraya Ariko yamuretse we arisinzirira.
Muri icyo gitondo n'ubundi Soraya abyukanye amarira arira. Icyo yibuka gusa n'ukuntu yaryamanye na Debby akongera akibuka na Jelome bakundanye igihe kitari gito.
.
Rena aracyaryamye ariko arimo kumv Soraya arira. Ubwo nawe arabyuka maze afata Soraya.
Rena ati" urakomeza kurira kugexa ryari ? Ese ibyabaye ni joro byakugwiririye Ntabwo wabishakaha.
Soraya ati" simbizi ndumva nataye umutwe. Rimwe ndimo gutekereza Debby ubundi nkatekereza Jelome. Ikindi Jelome ari mu nzira arimo kuza.
Rena ati" ariko winaniza umutima wawe. Tuza ishakemo umutuzo.
Soraya ati" nakora iki? Niki cyampa uwo mutuzo.
Rena aramwumva. Kandi Koko wa mugani mugihe ufite mu mutima Abantu babiri Ntabwo biba byoroshye.
.
Rena ati" ariko waryamanye na Debby Kandi wabikoze ubishaka.
Soraya ati" yego
Rena ati" Kandi uretse ko ntazi ikibazo urimo kugira ariko umaze agahe ubanye neza na Debby.
Soraya ati" yego. Ariko hari ikibazo.
Rena ati" Ikibazo no Jelome.
Soraya ajomeza kurira ati" byibura iyaba atagarukaga mu Rwanda.
Rena ati" yaje rero.
Soraya ati" ikibazo nicyo. Kandi hagati ye na Debby ntanumwe nshaka kubabaza.
Rena ati" hanyuma se wowe wibabaze?
.
Bus iva Kampala harabura gato ngo igere mu Rwanda.
Jelome arimo guhamagara Soraya. Ariko Soraya wapi Ntabwo afata telephone. Unusaza waje aganira na Jelome arabibona.
Jelome nawe aramureba maze araseka ati " muze ntugire ngo nuko yanze kunyitaba.
Umusaza ati" Niko urimo kubwira umitima wawe. Ariko njye nabonye imbaraga zose ukoresha.urukundo Ntabwo ruba rukwiye kuba umutwaro.
Jelome ati" ya.
.
Tugaruke mu Rwanda.
Soraya ati" Debby Ntabwo azi Jelome ntazi nuko twakundanye CY dukundana. Jelome nawe Ntabwo azi Debby.
Rena ati" none kuba bataziranye se urumva atari byiza.
Soraya ati" njyewe ndibaza ndakora iki?
Rena ati" hitamo ubuzima bwawe ahazaza. Jelome kuba wamureka suko umwanze ariko se! Hari igihe kigera cyikadusaba ibitambo.
.
Tuze mu rugo Kwa Jelome iwabo mu rugo Kwa mama we. Berry arahaje aje afite ijage. Arakomanga afungurirwa na mama wa Jelome.
.
Berry ati" uraho Mama!
Mama ati" yego.
Berry ati" Jelome ageze he aza?
Mama ati" mvuganye nawe ambwirako ageze kumupaka.
.
Berry amuhereza iyo jage. Ati" Aho ni amata. Ndabizi yarakumbuye araykunda cyane.
Mamam araseka ati" ariko Jelome uba umwitayeho nka mama we Koko!
Berry ati" iiiih ndi nka mama we wa kabiri. Kandi ndamukunda. Nubwo we......
Mama ati" ariko nawe aragukunda.
Bery araseka ati" ya arankunda ariko amahirwe yo kuba n'aba mu mutima we niyo yabuze Niko navuga. Ese araviramo muri gare?
Mama ati" sinabimenya.
.
Berry ati" uwajya muri gare kurba se ko hari ibyo afite Umuntu yaza kumwakira ??
Mama ati" niba ufite akanya n'imbaraga ntakibazo.
.
Berry aragenda.
.
Bidatinze Jelome ageze muri gare. Soraya na Rena nabo bari kuri moto niho barimo kwerekeza. Barahagera babona na bus ivuye Uganda
Berry nawe yahageze kare. Ndetse Jelome akiva muri bus Berry aba yamubonye yiruka amusanga barahoberana.
Berry ati" nyuma y'imyaka uragarutse !
Jelome ati" yego.
Berry ati" ni karibu iwanyu.
Jelome araranganya amaso ashakisha Soraya. .
.
Soraya na Rena bahagaze ahantu barimo kumureba ariko we Ntabwo ababona.
Soraya ati" Sinshaka ko Hari icyo amenya.
Rena ati" n'ubundi ntacyo azamenya.
.
Ubwo babona kuza bamusanga. Jelome abonye Soraya yibagirwa byose maze aramufata aramuterura aramuhobera agiye kumusoma. Soraya arabyanga
.
Next episode 20
Comments