logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Soraya atandukanye na Jelome agiye kwirebera Debby.
.
Soraya ageze mu rugo Kwa Debby. Ni mu bakre bifatika rwose. Asanga Debby yarahagaze hanze amutegereje.
.
Kurundi rugande Jelome nawe ageze mu rugo iwabo asanga Mama we yaramutegereje cyane. Barahoberana babwirana amagambo y'urukumbuzi .
Jelome ati" Imana Ishimwe ko nongeye kubona mamaa wanjye.
Mama araseka ati" nanjye nigitangaza ngize cyo kongera kubona umuhungu wanjye .
Baraseka bishimiye bihambaye.
Mama areba Berry atj" Berry wakoze kujya kumureba.
Berry ati" byari ngombwa mama njye sinarigutegereza uranzi .
.
Mama areba Jelome ati" Hanyuma se Soraya arihe ntimwarikuba muzanye hano?
Jelome ati" yego twarikumwe ariko muri family yabo bagizemo ikibazo ahita agenda.
Mamaarabyumva maze baricara.
Mama ati" reka nkugaburirebimwe ukunda nabiteguye.
Berry ati" nanjye nakuzaniye amata.
.
Mama agiye berry ahita yicara uruhande rwa Jelome 
Jelome ati" berry Nonese bimeze gute?
Berry ati" ni sawa ariko naragukumbuye. Kubera ko njye byibura no kukureba gusa biramfasha.
.
Tuze Kwa Debby arikumwe na Soraya hanze ntavwo bari binjira mu nzu.
Debby ati" narimbizi ko utaza kuntenguh.
Soraya ati" nubwo wantunguye ariko sinarikubikora. Ahubwo nibaza kubera iki mama wawe akaneye kumbona cyane.
Debby ati" bamaze kumenya ukuri.
Sorayaakanura amaso.
Debby aramufata ati" ko wikanzemo ikibi n'ikihe ?
Soraya ati" buriya ntiwihuse Koko!
Debby ati" oya.
.
Baza mu nzu. Soraya bamwakirana ubwuzu byinshi bamwishimiye cyane. 
Mama Deby ati" Soraya ikaze nanone 
Soraya ati" murakoze kubyakira nubwo mbona mwabishize kurundi rwego.
Mama Debby ati" yego kubera ko aribyo bikwiye.
Soraya ati" ariko mwari musanzwe munzi ntabwo byarigusaba ko mubigeza aha.
Mama Debby ati" mbere arinkuzi nka Soraya gusa. Ariko aka kanya nkuzi ukundi nkugiye kuba umukazana wanjye.
Soraya aratangara ahita areba Debby. Sebby we arisekera.
Mama Debby ati" ni karibu ngwino wicare .
.
Bajya kwicara.
Papa Debby nawe yarahari araza asuhuza Soraya. Mbese bamaze kwakira ko ariwe mukazana wabo. Ndetse na Soraya nubwo Wenda asa n"ufite umutima uhagaze ariko nawe arabyishimiye cyane.
.
Uwo mwanya bahita bategura amafunguro kumeza
Mama Debby ati" Soraya kugutumizaho kwacu ntakindi kidasanzwe nuko twumvaga dushaka kuba twasangira nawe.
Soraya ati" ok. Numvaga ari ibindi ariko ubwo Ari ibi ntakibazo.
Mama Debby araseka ati" Debby aguhamagar akubwira ko tugushaka watekereje iki?
Soraya ati" ntacyo gusa nagize amatsiko..
.
Mu rugo kwa Jelome nawe barimo kumwakira.
Mama jelome ati" urabona ukuntu watee mama wawe irungu ?
Jelome araseka ati" oya mama sicyo naringamije ariko nagombaga kugenda nkajya guhiga.
Berry ati" Jelo uri umugabo uri umusore utandukanye. Dore uko wakoze ukarwana kumukunzi wawe mpaka arangije kwiga.
Jelome ati" ya. Umukunzi wanjya yari inshingano zanjye.
.
Bakomeza kuganira ninako no kwa Debby bimeze. Soraya arimo guseka ashimiahijwe bihambaye nuko umuryango wa Debby umwishimiye cyane.
.
Kurundi ruhande Jelome aherekeje berry. Barimo kugenda mu gahanda kibitaka ko muri karitsiye y'iwabo.
Berry ati" ariko ibaze dore ukuntu umperekeje. Soraya yakoze kuba adahari kuko iyo aza kuba ahari ibi ntabwo byari kuba. Yakoze atumye mbasha kubona amahirwe.
Jelome araseka ati" berry uri inshuti yanjye ihambaye. Kuri njye ntabwo uri umunyamahanga.
Berry araseka ati" urakoze. Kande Jelome uzagire ibyiza gusa. Wowe na Soraya nimunabana muzagire urugo rwiza. Azakubere mwiza kubera ko nawe uri umugabo mwiza.
.
Debby nawe naherekeje Soraya bari mu modoka barimo kugenda baganira. Baseka.
Debby ati" Soraya wakoze cyane Kandi wabonye ko mu rugo bari bakeneye gusangira nawe.
Soraya ati" numiwe ! Mbega urukundo iwanyu bankunda.
.
Jelome avuye guherekeza berry mu rugo aragaruka aza mu cyumba cye. N'amasaha y'ijoro. Yicara kugitanda.
.
Kurundi ruhande Debby nawe agejeje Soraya kumarembo yaho aba.
Debby ati" wakoze honey.
Soraya ati" namwe mwakoze Cher !
.
Rena Ari mu nzu yumvise imodoka ije maze aza kwirebera mu idirisha arimo kubareba.
Debby ati" harya ejo uzajya mu kazi.
Soraya ati" of course.
Debby ati" uzagire akaz keza. 
Soraya atu" ya nawe uzagire akazi keza.
Baraseka bose.
Debby ati" ariko urabona ukuntu tuzaba tuberewe mu rugo rwacu ?
Soraya araseka ati" cyane.
Debby ati" ndumva ntakureka.
Soraya ati" wakomeza mu nzu ukaza ukarara.
.
Jelome aryamye yirambitse ategereje ko ahamagara Soraya Umukunzi bakavugana. Afata telephone agiye guhamagara aba aribiretse . Yibaza niba aricyo gihe yahamagara.
.
Soraya areba Debby ati" honey reka twihangane dutandukane pe !
Debby ati" ntakibazo nubundi ndagufute uri uwanjye.
Bararebana maze barasomana. Baratandukana. Umwe mu nzu undi nawe afatiraho arataha.
.
Soraya kugera mu nzu abona Rena yabarebaga.
Rena ati" ukambwira rero byagenze gute ?
Soraya ati" bireke nakriwe nkagatangaza ahubwo ubwoba buranyica.
Rena araseka ati" ndabyumva. Uri umukazana wabo Niko byagombaga kugenda.
Soraya ati" ariko ibaze ko wamaze kungira we.
Rena ati" nonese wowe urabihakana umaze gusomana na Debby.
.
Soraya aricara.
Rena akomeza kumureba.
Soraya ati" gusa sha ibi bintu n'ikibazo kuva na Jelome yaje.
.
Akimuvuga aba arahamagaye.
Soraya ati " nkinamuvuga dore ahise ahamagara. 
Rena ati" uramwitaba se ?
Soraya ati" sinzi.
Rena ati" mureke n'ubundi arabizi ko uhuze uri kwa Muganga.
.
Jelome abona Soraya ntabwo afata telephone nuko nyine nawe atekereza ko Soraya yataye umutwe kwa Muganga buriya.
Atangira kwitegura kuryama. Agiye kuryama abona utuntu twandagaye mu cyumba abanza kudushyira kumurongo.
Maze abona kuryama.
.
Next episode 22

Comments