Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dutantiriye mu rugo kwa Debby , ahagaze hanze hafi ya pisine, agiye kuhava mama we arahamusanga.
Mama Debby ati" Debby none wowe na Soraya murimo gupanga iki mugeze kuki?
Debby ati" mama ntagisigaye uretse kwemeza kubana.
Mama Debby ati" nyine harabura iki ko mutabyemeza.
Debby ati" ntacyo mama.
Mamaa Debby ati" ntampamvu yo gutinza ibintu mu mayira.
Debby ati" nibyo mama vuba turaba twabikemuye..
..
Mama ati" uriya mukobwa naramushimiye wakoze amahitani mazima.
Debby araseka ati" mama ngira urukundo nagombaga guhitamo umukobwa ukwiye.
Mamaa araseka ati" kubaka neza biva kumahitamo meza. Ariko se hagati aho ibijyanye n'umuryango we.
Debbya ati" ndaza kubivuganaho nawe. Kuburyo mugije cya vuba mwahura n'ababyeyi be.
Mama ati" aho ni sawa.
.
Tuze mu rugo kwa Jelome arikumwe na Ganza bari mu cyumba cye. Ganza hari impapuro z'ikaye afite arimo kureba ibyanditseho.
Jelome arimo guhamagara Soraya ariko ntabwo afata telephone.
Ganza aramureba.
Jelome nawe arahindukira bahuza amaso.
Jelome ati" Soraya Mbere ntabwo yagiraga ingeso yo kujya kure ya telephone.
Ganza ati" n'ingeso yo kujya kure ya telephone cyangwa nuko arimo kugusiga.
Jelome ati" wowe iteka uba uvuga negative.
Ganza ati" reha hano man.
Jelome ati" ndebe iki?
Ganza ati" ni wowe musore wenyine kuva nabaho wakoze ubusazi nk"ubu.
Jelome ati" utavuga ibiki?
.
Ganza ati" uziko mbaze igiteranyo cy"amafaranga yose watakaje kuri Soraya! Ibaze G milioni 4 zose.
Jelome ati"ntabwo nayatakaje.
Ganza araseka ati" niba utarayatakaje arihe ?Nako wavugaga ko Soraya nasoza kwiga nawe azagufasha ukiga ubuse urimo kwiga.
Jelome ati" njye na Soraya tugomba kubana ibyo kwiga bikaza nyuma yarabaye Umugore wanjye.
Ganza ati" man bizaguhire. Ariko abakobwa.
Jelome ati" man abantu Bose ntabwo bahemuka.
.
Tuze ku kazi aho Soraya akorera. Hari n'abandi biganye bakora aho muri company imwe. Furaha ni umwe mu bo biganye barakorana.
Yinjiye muri Office ya Soraya hari document amuzaniye.
Soraya arazifata
Furaha ati" ariko Soraya nakubaza niba ntabangamye ?
Soraya ati" wambaza Rwose.
Furaha ati" ko Jelome atarimo kwiga ?
Soraya arikanga !
Furaha ati" ko wikanze se !
Soraya ati" nyine kubera iki umbajije gutyo?
Furaha ati" twese tuzi ko Jelome yitanze akagufasha kwiga. Ndetse wavugaga ko kawe uzamufasha akiga. None ko wabonye amafaranga akaba atarajya mu ishuri?
Soraya ati" Furaha wihangane mu cyubahiro cyawe wumve ibi ko ibijyanye n'ubuzima bwanjye bitakureba.
Furaha ati" sorry da! Nbazaga gusa kubera ko twese twari abafana b"urukundo rwanyu.
.
Rena aba arahamagaye.
Soraya areba furaha ati" namaze kugusinyira ndumva wagenda.
.
Furaha arahaguruka aragenda.
Soraya yitaba Rena kuri telephone
Rena ati" Cher bimexe bite urasoza akazi ryari ngo nze kukunyuraho?
Soraya ati" mukanya.
.
Mu rugo kwa Jelome aracyarikumwe na Ganza.
Ganza ati" nonese ubundi Soraya ntabwo arabona akazi ?
.
Soraya na Rena bamaze kubonana. Bagiye gutahana.
Rena ati" ko mbona wabishye mu maso?
Soraya ati" Furaha agiye kumbera ikibazo.
Rena ati" yazanye ayahe magambo se ?
Soraya ati" yatangiye kuvuga ibyo kuba naragombaga gufasha Jelome akajya kwiga nawe.
Rena ati" ibaze. Ubundi kuki mwebwe mwemeraga ko ibyanyu bijya hanze.
.
Soraya ati" Kandi nshaka Jelome ntakintu agomba kumenya. Iby'akazi ntabyo agomba kumenya mpaka.
Rena ati" azabimenya. Ariko se ubundi ufite ubwoba bw'iki ? Niba yaranagufashije sideni wamwatse.
Soraya ati" Oya Rena. Kandi sinatwara ibintu gutyo.
Rena ati" nonese bigende bite ?
Soraya ati" mba numva namufasha pe! Ariko ikibazo ejo tuvugana yambwiye ko tugomba gushaka uko tubana akazakomeza kwiga nyuma. Kandi niyo nabikora byatuma Debby amenya ukuri.
Rena ati" shaka uko wikiza Jelome.
.
Soraya ati" ahubwo ejo njye na Debby dufite agatembere.
.
Barataha bageze mu rugo. Jelome aba arahamagaye. Soraya na Rena baba bararebanye.
Soraya aritaba .
Jelome ati" honey bite ?
Soraya ati" ni sawa.
Jelome ati" maze kuguhamagara inshuro 15 mbere nakuburaga rimwe gusa ugahita uhamagara.
Soraya ati" sorry ese sinakubwiye ko ndimo gushaka akazi.uba usanga telephone nayitaye mu isakoshi wahamagara sinyumve.
Jelome ati" njye nawe dukeneye akanya.
.
Soraya ati" ya ndabyumva ryari?
Jelome ati" ejo !
Soraya arikanga ! Arebana na Rena. Kandi ejo nibwo agomba nanone kujyana na Debby.
.
Soraya ati" ejo ntabwo byakunda.
Jelome ati" why.
Soraya ati" ejo hari ahantu natse akazi bansabye kuzajyayo kureba uko bimeze.
Jelome ati" ejo turajyanayo tugende tuganira.
.
Next episode 23
Comments