logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Jelome abwira Soraya ko bagomba kujyana aho agiye kujya .
.
Written by Chris Nandi Ishimwe .
.
Mu rugo Kwa Jelome Ari mu cyumba cye arimo kwambara inkweto. Amaze kuzambara afata telephone ahamagara Ganza.
Jelome ati" Ganza njyewe ndasoje.
Ganza ati" nanjye naje.
.
Jelome arasohoka ava iwabo mu rugo ageze hanze mu marembo abona Ganza nawe arahageze.
Jelome ati" twagiye Mwana!
Ganza ati" Sha ni wowe ukunda pe! Ahubwo ni wowe rukundo. 
Jelome araseka ati" umva ntakiza kibaho nko kugira umuntu ukunda. URUKUNDO ni rwiza man.
Ganza ati " turabyemeranya ibyo ariko abantu bamaze kurwangiza.
.
Baragenda.
Ganza ati" ubu wiyemeje ugiye kuyishaka.
Jelome ati" nafashe umwanzuro ejo ni gahunda.
.
Mu rugo aho Soraya na Rena baba.
Soraya byamucanze. Jelome amaze kumubwira ko bagomba kuzajyana bavugana aho avuga ko azaba agiye kureba ibijyanye n'akazi.
Rena amuzanira ikawa mu cyumba.
Rena ati" ese ko mbona ugiye guta umutwe ?
Soraya ati" wowe urumva natekana gute?
Rena ati" Rega ikibazo cyawe nuko ushaka kuba aha gu babiri.
Soraya ati" umva nshaka kuzava muri ibi ntakibazo kibayemo.
Rena ati" mbese ngo wowe urashaka gutandukana na Jelome atabigiriyemo ikibazo.
Rena ati" urumva ze bizakunda gute?
Soraya ati" wakabaye umfasha aho kuvuga ko bitazakunda.
.
Rena aratekereza ati" Sha sinzi ngo wabirangiza gute Jelome atabibabariyemo.
Soraya ati" ikibazo kiraho kuba utamfasha.
Rena ati" reka tubanze turebe ejo biragenda gute ?
.
Jelome na Ganza bageze mu isoko ricuruza ibintu bitandukanye baje aho bacururiza impeta. Jelome atangira kureba no guhitamo.
Jelome ati" Ganza mfasha kureba no guhitamo akeza mwana.
Ganza ati" ubwiza bw'impeta nuwo uyambitse.
Jelome ati" ndabizi. Ariko uwo ngiye kuzayambika ni mwiza bityp akwiye no kuzambara akeza.
.
Mu rugo kwa Soraya na Rena.
Rena ati" shaka uko wamujihisha n'ubundi ejo ntimubonane.
Soraya ati" gute rero ko namaze kumubeshya akvuga ko tugomba kujyana.
Rena ati" uramucika Ute rero!
Soraya ati" nyine gute. Sinzi n'impamvu ashaka ko tubonana cyane.
Rena ati" umva reka dukoreshe Berry.
Soraya ati" turakoresha berry gute ?
Rena ati" njyewe nabonye ka Berry ahari kamukunda. Twagakoresha kuva kamukunda.
Soraya ati" gute nyine.
Rsna ati" dore uko tugiye kugakoresha.
.
Ganza na Jelome barimo gutaha bavuye kugura impeta. 
Ganza ati" ejo uzayimwambika.
Jelome ate" cyane. Igihe kirageza nk'abana n'urukundo rwanjye.
.
Bageze mu rugo.
Mama jelome arafungura arabareba.
Mama ati" muvuye he ra!
Ganza ati" Jelome nakubwire.
Mama areba Jelome ati" Jelo bite ko mbona ufite akanyamuneza karenze.
Jelome ati" mama ejo Soraya ndamwambika impeta.
Mama araseka ati" ngaho ndumva byakomeye mugiye kuduha ibirori ngiye gukenyera.

Jelome ati" sana mama !
.
Bidatinze bwaracyeye. 
Soraya arimo kwikoraho. Debby arahamagara..
Soraya afata telephone aritaba ati" Karame.
Debby ati" My queenne ubwato buri ready !
Soraya ati" nihe tugiye kujya n'ubwato ra;
Debby ati" wowe uraza kuhakunda. Umusore wawe azi gukora amahitamo.
.
Kurundi ruhande. Jelome nawe arimo kwambara asoje kwambara afata impeta arayireba arayitegereza Cyane.
Aribwira ati" nyuma y'igihe kitari gito n'ibihe mwaciyemo bitoroshye nyuma na nyuma urukundo rugiye kuba hamwe.
.
Ganza arinjiye mu cyumba aramureba ati" ese man urayimwambikira he ?
Jelome ati" icyo sikibazo. Ahariho hose. Tugiye kubanza kujyana aho yasabye akazi nituhava ndahita mbirangiza.
Ganza ati" man nubwo ntakizera abakobwa mu rukundo ariko nkushimiye intambwe uteye Imana ibane namwe.
.
Jelome ati" ya.
.
Soraya nawe yasoje kwikoraho asohotse mu rugo.
Rena aramureba ati" Sha nugukozeho urimo kwaka. Debby nakubona arasara.
Soraya araseka.
Ako kanya telephone ya Jelome irahamagara. Soraya arikanga.
Rena ati" Jelome arahamagaye ?
Soraya ati" yego . Nonese Berry ntabwo yariyamugeraho ?
Rena ati" wowe mwitabe umubeshye mbanze mvugane na Berry.
.
Soraya aritaba ati " Karame chou!
Jelome ati" bite kwezi kwanjye.
Soraya ati" ni sawa.
Jelome ati" nsoje kwitegura njyewe.
Soraya ati" njyewe rero......
.
Abura icyo avuga ahita akupa.
.
Jelome biramucanga.
Ganza aramureba ati" niki?
Jelome ati" arankupye cyangwa ???
.
Agiye kongera guhamagara ako kanya abona Berry aje iwabo mu rugo afite rwa kado runini cyane n'indabo nyinshi.
Jelome ati" niki Ra!
Berry ati" Jelome ugiye he ?
Jelome ati" ngiye kureba Umukunzi.
Berry ati" nta mpamvu yo kugenda. Kubera ko umukunzi wawe Ari hano muri iyi kado nzanye.
Jelome ati" gute se ?
Berry ati" wowe banza ufate iyi kado urahita usobanukirwa byose.
.
Jelome afata kado bamuzaniye .
.
Next episode 24

Comments