logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Jelome hari impano yohererejwe.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe 
.
Jelome yarumiwe! Impano arayifata agiye kuyirebamo yibuka ko agomba kujya kureba Soraya bafitanye gahunda.
Impano ntiyaba akiyirebye areba berry ati" Berry wihangane impano ndaza kuyireba nyuma.
Berry ati" oya impano siyanjye. Nakubwiye ari iya Soraya Cher wawe. 
Jelome ati" nonese ni gute ari wowe uyizanye ?
Berry ati" bansabye ubufasha. Ndabubemerera. Bambwiye ko nabo mukanya bagiye kuba baje hano. Ahubwo Impano ukwiye gufata akanya  ukayireba.
.
Jelome arebana na Ganza.
Ganza ati" ndumva ufashwe neza.
Jelome araseka ati" narakubwiye ngo urukundo rwacu rurahambaye.
.
Kurundi ruhande Soraya ari mu modoka arimo gucaho. Afata telephone ahamagara Rena.
Soraya ati" Rena bimeze bite byakunze ?
Rena ati" kare.
Soraya arishima ati" wakoze cyane. Mba nibaza icyo nakora ntagufite .
..
Jelome tayali  arimo gufungura kado ngo arebemo bi kado nini cyane . Berry yicaye aho kuruhande.
Jelome agifungura abanza kubona akandiko maze aragafata aragasoma.
Soraya niwe wakanditse. 
Akandiko kanditseho ngo " Jelome niba urimo gusoma aka kandiko uhite umenya ko byose ari ibyanyabyo. Aka n'akanya keza umitima wanjye ugiye gushima ibikorws byawe.
.
Soraya arimo kugenda, agiye kwirebera Debby. Atwawe n'imodoka Debby yamwoherereje. Ako kanya Debby arahamagara.
Debby ati" honye ugeze he narambiwe gutegereza umwamikazi wanjye.
Soraya araseka ati" ndaje Haney ndi mu nzira.
Debby ati " rwose banguka.
.
Soraya ava kuri telephone areba shoferi ati" ongeza akavuduko.
.
Barihuta cyane bagera ku kiyaga kinini ku cyumba baparika ku nkombe. Debby ari mu bwato yarategereje.
Debby ahita aza gufata Soraya.
.
Soraya ati" ariko uratangaje.
Debby ati" akanya kose  mba numva naba mfite wowe gusa.
Baza mu bwato.
Soraya ati" ndibaza tugiye he !
Debby ati" uraza kuhakunda.
.
Debby ahita amuhobera. Akimuhobera Soraya ahita yibuka uko Jelome nawe yajyaga umuhobera.
.
Jelome aracyareba Impano. 
Berry ati" cyakora hano soraya aranyemeje 
Jelome ati" kubera Iki?
Berry's ati" wihangane mbere sinajyaga nizera ko Soraya yaba agukunda.
Jelome araseka ati" kubera Iki Wagiye ubishidikanya?
Berry ati" njyewe nabonaga akuvunisha. Kandi mu rukundo ntabwo biba bikwiye ko umuntu avunika.
Jelome ati" Oya twe urukundo rwacu ni ukuri.
Berry ati" Nanjye ndabyizeye. Ariko igihe cyose Soraya azajya aba ariwe wahiriwe.
.
Debby na Soraya bafashe u bwato barigendeye.
Baje ahantu hagati mu misozi iri mu kiyaga ariko yegeranye ukuntu kuburyo ubireba abona bisa neza cyane 
Soraya yaraharebyeeeee abona uburanga bwaho yumva arahishimiye cyanee 
Soraya ati" hano hararenze cyane.
Debby ati" niho nashatse ko twamarana akanya tuganira ibyacu 
.
Soraya ati" ndabishimye.
Debby araseka ati" ubwo ubikunze ndagitsinze.

Baraseka.
.
Tugaruke Kwa Jelome. Bategereje ko Soraya aza baraheba. 
Ganza ati" None Se uwo soraya arihe ?
Jelome ati" araje buriya .
Ganza ati" njyewe rero  ubwo mbaye nigendeye kuko n'ubundi ntaho tukigiye.
Jelome ati" ntaribi.
.
Tuze kuri Debby na Soraya bari mubihe byiza. Mu bwato bahateguye neza bihambaye.  Amasaha gukura nayo burimo kwira.
Bakinnye bishimishije rwose bishoboka..
.
Soraya agiye kubona abona Debby azanye impeta.  Soraya aba nkutunguwe ariko bitari cyane.
Debby ati" ndizera ko ibi bitagiye kugutungura.
Soraya ati" Oya ntabwo bintunguye. Ahubwo ikintunguye ni ahantu bibereye ntakekaga n'igihe .
Debby  araseka ati" ariko wavuze ko wahakunze.
Soraya ati" ya.
Debby aramwegera maze amwambika impeta.
Debby  ati" ntabwo nkusabye niba washingiranwa nanjye kubera ko n"ubundi kubana ariwo murage wacu ari nayo mpamvu yacu.
Soraya ati" ya!
Baraseka barasomana.
.
Barakomeza bagirana ibihe byiza. 
Debby ati" igikurikiyeho  ababyeyi bacu ni  ngombwa ko bahura bakamenyana bakanaganira .
Soraya ati" nibyo.
.
Jelome yarategerejeeeeee burinda bwira yarahamagaye araruha. 
Berry nawe ntiyatashye yagumye aho areba.
Jelome yarababaye yibajije icyatumye Soraya akora ibyo yakoze
.
Next episode 25

Comments