logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Soraya akina Jelome agakino ajya kwibonanira na Debby maze Jelome arategereza araheba 
.
Writen by Chris Nandi Ishimwe 
.
Turi mu rugo Kwa Jelome hamaze gutambukaho iminsi ine. Jelome ari mu cyumba cye arimo kuvugana na Ganza kuri Telephone.
Jelome ati" Ganza man waje kumfasha ko ari wowe Ufite perime.
Ganza ati" nonese man kuboneka ko ari danger.
Jelome ati" mfasha mwana.
.
Kurundi ruhande ku kazi Kwa Soraya aho akora arikumwe na Furaha. Barimo kuvugana.
Soraya ati" Furaha nawe wanyumva.
Furaha ati" oya ugiye kongera gutukisha abakobwa.
Soraya ati" gute se ! Ese reka nkubaze wowe ufite aba ex bangahe ?
Furaha ati" aba ex mfite n"abampemukiye. Ariko se wowe Jelome yagukoreye iki? Nihe yaguhemukiye ko Ahubwo yatanze ubuzima bwe kubwo urukundo rwanyu. None dore wowe icyo ugiye kumukorera.
Soraya ati" umva furaha.
Furaha ati" njyewe ntacyo mfite kumva aho.
Soraya ati" ok basi Niba utabnashaka kunyumva nawe ujye kure ntiwivange muri aferi zanjye.
Furaha areba Soraya arumirwa.
.
Furaha arahaguruka ati" koko turi inyamanswa muntu.
Soraya ati" furaha please.
Furaha ati" uzakorwe n"amasoni.
Soraya ati" furaha utazakora ikosa ryo kwangiza ubuzima bwanjye.
Furaha arigendera. Soraya aramuhamagara cyane furaha yanga kumwumva maze Soraya arahaguruka aramukurikira armufata.
 .
Soraya ati" furaha utazakora ikosa uzicuza.
Furaha ati" umva humura njyewe nita kubindeba gusa.
Soraya ati" urakoze cyane. N'ubundi ubyanjye na Jelome birebatwe gusa.
.
Tugaruke kuri Jelome na Ganza bari mu muhanda bavuye karitsiye barimo kugenda.
Ganza ati" man urampa amafaranga narangiye gukorera.
Jelome ati" Ntakibazo.
..
Hari aho baje bakodesha imodoka. Bavuga bashaka gukodesha imodoka. Imodoka barayibaha. Ganza ajya kuri volla maze baragenda.
Ganza ati" none Soraya mwavuganye ?
Jelome ati" oya.
Ganza ati" none utekereza ko aza kwemera ko mugenda.
Jelome ati" yabanga gute ?
.
Kurundi ruhande ku kazi Soraya arimo kuvugana na Rena kuri phon.
Soraya ati" Rena wamaze kungurira bya bintu byose.
Rena ati" ndino kubushaka. Urumva aya masaha naba maze kubibona byose ?
Soraya ati" sawa ntakibazo. 
Rena ati" ahubwo sewowe bite ko utava ku kazi ?
Soraya ati" ngiye kuhava mukanya.
Rena ati" ubwo duhurire mu rugo.
.
Jelome na Ganza bageze muri karitsiye ya ba. Soraya.
Ganza ati" man wabonye ibyo nakubwiraga. Njye narimbizi ko igihe kizagera ukajya wiruka kurukundo rwawe.
Jelome ati" gabanya amagambo. Wasanga Soraya afite ikibazo atajya ambwira.
Ganza ati" ikihe kibazo se ko abakobwa ariko bamera buriya ashaka kugukuramo yamaze kubona uri hejuru y'urwego rwawe. Man byemere abakobwa si byagenze bacu.
.
Soraya asohotse mu kazi aho akorera ahamagara Rena kuri phone.
Soraya ati" njye ndatashye urihe ngo dutahane.
Rena ati" mukanya ndaba ngeze aho.
.
Jelome aje ku nzu ba Soraya babamo arakomanga. Ganza yasigaye mu modoka we. Jelome arakomanga cyane ariko ntabwo bafungura.
Kumbe ntabahari.
Ganza ati" man ko ubona badahari waje tukitahira.
Jelome afata telephone ahamagara Soraya. Soraya aramwitaba.
Jelome ati" cher urihe ?
Soraya ati" ndi mu rugo.
Jelome arumirwa ati" uri mu rugo.?
Soraya ati" yego. Kubera iki?
Jelome ati" ndagushaka waza ukandeba ?
.
Soraya ati" Honye ko hari gahunda ikomeye ngiyemo wakwihangana tukazabonana ejo.
Jelome arumirwa.
.
Jelome ahita akupa telephone ababaye cyanw maze ava imbere y'umuryango agaruka mu modoka. 
Ganza aramureba.
Jelome ati" mana yanjye.!
Ganza ati" narakubwiye.
Jelome ati" ese wowe wagabanya ayo magambo uhora umbwira.
.
Bakiraho abona Soraya na Rena baratashye Soraya nawe abonye Jelome ku marembo aho mu rugo arikanga!
Jelome ahita agenda amusanga amufata akaboko amujyaana amukurura a mwinjiza mu modoka ku mbaraga.
Soraya ati" Cher wanyubashye ufite ikihe kibazo?
Jelome ati" ahubwo wowe ufite ikihe kibazo?
Soraya ati" njye ntakibazo mfite.
.
Jelome areba Ganza ati" twagiye Ganza.
Soraya ati" tugiye he se ?
Jelome ati" urahabona.
.
Rena ajya mu rugo.
.
Hari aho baje Maza Ganza araparika. Ava mu modoka abaha akanya. Ni ahantu hatuje sana.
Soraya ati" Cher bite wabaye iki?
Jelome ati" Mbere urukundo rwacu rwari rwuzuyemo ukuri. Ariko bisigaye byarahindutse hasigaye huzuyemo amabeshyo. Hasigaye harimo ibinyoma byinshi. Mbabarira umbwize ukuri niki kirimo kijya mbere ntazi ?
Soraya araceceka.
Jelome ati" uracecetse ariko nabyo n'igisubizo. Bisobanuye ko hari igihari. None n'ikihe ? Mubwira.
Soraya ati" urakizi ariko ?
Jelome ati" nzi iki?
Soraya ati" uziko ndimo kwiruka mugushaka akazi.
Jelome araseka ati" ese impamvu yose isigaye yarabaye gushaka akazi.
Soraya ati" none n'intabona akazi uziga Ute ?
Jelome arabiseka ati" umva wimbeshya ndi mukuru. Ikibazo si akazi arimo gushaka ahubwo umitima wawe urimo kugenda.
.
Soraya arabyumva.
Jelome ati" ngaho bihakane.
Soraya atangira kumva uburibwe muri we
Jelome ati" usa n'usigaye waribagiwe isoko y'urukundo rwacu. 
.
Jelome biramurenga atangira kurira..
.
Next episode 26

Comments