Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Jelome aramufata ati" ndeba mu maso umbwire ukuri ? Niki cyabaye ?
Soraya araceceka nabwo.
Jelome ati" ese guceceka kwawe byo birashaka kumbwira iki?
Soraya ati" Jelome ubu narebaga akazi gusa. Nsa n'ukurimo ideni rikomeye. Rero guhorana nawe nkubwira ngo ndagukunda ntacyo nkufasha biranga.
Jelome ati" ariko ibyo nakoze ntabwo byari ideni. Si deni naguhaye. Icyo nashakaga nuko twese tutareka kwiga. Kandi twarabikoze. None pressure n'iyiki?
.
Soraya ati" kuri njye umutima ntabwo wapfa kubyakira.
Jelome ati" urimo gutekereza cyana. Wihangane kuba mvuze gutyo. Noneze akazi utakabonye byasenya urukundo rwacu ?
Soraya ati" oyaaa ariko ndihafi kubona akazi.
Jelome ati" umva mu rukundo icya mbere ni Comminication. Ariko njye ndabona hagati yacu yaraguye.
.
Soraya areba agahinda Jelome afite nawe bikamubabaza ariko akabyirengagiza kuko yiyemeje gukomeza.amahitamo ye.
Jelome ati" Soraya ongera ube soraya. Garura umutima wawe wongere uwushyire kumurongo.
Soraya ati" yego. Kandi ihangane ndagukunda urabizi.
Jelome ati" ibyo nakoze ntabwo byari ideni nabikoreye urukundo rwacu. Ariko ikibabaje nuko mbona wowe ushaka gusa n'irwirengagiza rukajya kuruhande.
.
Bakiraho telephone ya Soraya irasona. Abona ni Debby urimo guhamagara.
Jelome ati" mwitabe ntakibazo.
Soraya ati" oya.
.
Debby abonye ko Soraya atamwitaba ahita ahamagara Rena. Rena ari mu rugo aramwitaba.
Debby ati" Rena bite?
Rena ati" sawa.
Debby ati" Soraya arihe ko adafata telephone ?
Rena ati" hari aho yagiye gato.
Debby ati" nonese muraza ryari ko ababyeyi be bagiye gutaha ?
Rena ati" buretse mvugane nawe.
.
Kumbe family ya Soraya iri Kwa Debby baje kubasura.
.
Rena ahita ahamagara Soraya.
Soraya aritaba ati" Rena niki?
Rena ati" urihe ko watinze?
Soraya ati" ndaje mukanya.
Jelome ati" Soraya abo baguhamagara nibabe baduhaye akanya dukeneye gukemura ibyacu.
Soraya ati" ariko wibikomeza ntakibazo gihari. Nagusobanuriye uko numvaga meze
.
Jelome ati" none nizere ko hagiye guhinduka iki?
Soraya ati" byose.
Jelome ati" hanyuma ntiwibagirwe ko warusigye umbeshya cyane. Ese nabyo byaterwaga nk'uko uba wumva undimo ideni ?
Soraya ati" yego.
Jelome ati" oya nta deni undimo. Icyo dukeneye ni ukurinda urukundo rwacu rukagera ku insinzi.
Soraya ati" yego.
.
Baraganiriye barongera basa n'abahuje. Nyamara disi Jelome n'akamenye ko Soraya akibara mu buzima bwe ntawuhari.
.
Baratandukana.
Soraya afata inzira agenda yihuta aza kureba Rena mu rugo maze bahita bafatiraho bajya kureba family ya Soraya yari yaje Kwa Debby.
Baribaje mu bijyanye no gutegura marriage y'abana babo.
.
Iminsi yaragiye iricuma. Igihe cya mariage ya Debby na Soraya kiregera cyane.
.
Soraya nawe yarakomeje gutekereza uko mariage izagenda hatajemo ibibazo. Jelome atabimenye.
Rena aza hafi ye.
Soraya ati" Rena ahari nafashe icyemezo.
Rena ati" ikihe cyemezo.
Soraya ati" cyo kubwira Jelome ukuri.
Rena ati" wawooo.
Soraya ati" wivuga wawoo kuko sibyoroshye. Umusore watanze ubuzima bwe kubwanjye niwe ngiye kwibagirwa nkatera umugongo.
.
Rena ati" umva Soraya. Ikosa ryawe nirihe? Iyo turi mu isi tuba turi mu ntambara y'ubuzima. Kandi umuntu aba agomba guhitamo kubaho. Jelome yarakoe cyane. Ariko ntaho ahuriye na Debby. Hano ukeneye ubuzima niba ugize amahirwe yo kuba wabaho gute utayafata?
Soraya ati" none nabikora gute ntamubabaje cyane.
Rena ati" shaka amafaranga uzagende umuhe amafaranga. Hanyuma umusedereho birangire.
.
Bidatinze.
Niko byaje kugenda. Soraya yafashe amafaranga million 2 arangije ahamagara Jelome avuga ko ashaka guhura nawe bakaganira.
.
Barahuye
Jelome yarabyishimiye cyane kuko yarabonye ko Soraya agarutse mu murongo wa cyera yongeye kujya aha umwanya urukundo rwabo.
.
Barahuye baraganira ariko Soraya yavugaga amagambo make asa n'arimo agahinda.
Jelome ati" ese wabaye iki?
Soraya ati" Jelome icyo navugaga mbere hose nuko utacyumvise neza bitewe nuko navugaga mu marenga. Ariko ndashaka ko tugarukira aha.
Jelome yarikanze.
Soraya ahita amuhereza amafaranga ati" jyana ayo mafaranga njye nawe birangirire aha.
.
Next episode 27
Comments