logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUKUNDO N'INTWARO YICA EPISODE 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Soraya atandukana na Jelome 
.
Written by Chris Nandi sihimwe.
..
Igihe cyaricumye mariage ya Debby na Soraya iragera iraba. N'igihe irimo kuba Jelome ari mu marira menshi.
Yicaye mu hasi kuri sima mu cyumba cye imbere ye harambitse y'amafaranga million 2 soraya yamuhaye agiye gutandukana nawe.
.
Arimo kurira areba ayo mafaranga. Mama jelome nawe arimo kureba agahinda umwana we arimo bikamubabaza cyane 
Bikomeye.
Arimo kujya ahamagara ganza ngo aze amufasha kwita kuri jelome ataza kugira ikibi yikora kubera ko arabona ageze ahabi.
.
Ahandi barimo kwambikana impeta rwose igikwe n'igikwe. Soraya arino guseka amenyo yose akagaragara 
Mu bitabiriye ubukwe harimo abafite inkuru z'ibihuha ariko abo bose Soraya yarabcecekesheje akoresheje amafaranga.
.
Mu rugo kwa Jelome berry yaje kureba Jelome azi neza ibyamubayeho nawe. Araza nawe ahagararana na Mama Jelome mu muryango bakomeza kureba Jelome.
Nyuma y"akanya berry ashaka gutera intambwe n yegere Jelome ariko Jelome ahita amubuza.
Jelome ati" guma aho nta muntu nshaka ko anyegera.
Berry ati" ariko Jelo ihangane ukomere. Isi y'bantu niko imeze. Abantu babeshywaho no guhemuka niyo kamere yabo.
Jelome ati" ceceka.
Mama Jelome ati" Berry mureke wimuvugisha amagambo menshi.
Berry ati" ariko nakomeza gutekereza cyane ashobora kuza kwigirira nabi.
Mama ati" oya turaba turi hano turamucunga. Na ganza agiye kuza.
.
Mu bukwe ibirori n'ibirori Debby na Soraya akanyamuneza ni kose. Barimo gusomanya hamwe baba bageze uyoboye MC akabasaba gutamikana umwe atamika mugenzi we.
.
Kurundi ruhande Jelome arahaguruka.
Mama ati" Jelome icara ugiye he?
Jelome ati" mfite aho ngiye?
Mama ati" Oyaaa ntaho wajya umeze gutya.
Jelome avugana amarira ati" ngiye kureba Soraya.
Mama ati" umva Soraya ushaka kujya kureba Ari mu bukwe.
.
Jelome ati" oya ntabwo yakora ubukwe atarinjye tubikoranye.
Mama ati" arimo kubukora. Ese uribagiwe. Yakubwiye ko atagushaka ibyanyu byarangiye.
Jelome ati" yaribeshye.
Berry ati" Jelo ibyo mama wawe avuga ni ukuri. Icare hasi wakire ibyabaye. Ahubwo n'ibyiza kuri wowe kuba waramenye ko Soraya yakubeshye.
.
Jelome ariyumviraaaaaa.
Mama ati" rwose mwana wanjye tuza wiyakire.
.
Jelome ibyo yanga kubyimva maze afata amafaranga Soraya yamuhaye ahita ashaka gusohoka kimbaraga 
Berry na Mama baritambika ariko arabasunika abarusha imbaraga arasohoka aragenda.
Mama ati" tayali umwana wanjye arasaze birarangiya agiye no kwangiza ubukwe bw'abandi.
.
 Berry ahagruia vuba vuba aramukurikira ageze hanze abura aho aciye. 
.
Jelome yaje ahari kubera ubukwe areba Debby na Soraya uburyo basezerana. Areba ubukwe bafite n'abantu babutashye bose. Maze nawe aricara.
.
Igihe cyo gutanga impano kigeze nawe arahaguruka ajya mu bari butange impano. Soraya amubonye arikanga umutima urahagarara. Atangira kwibwira muri we ko Jelome aje kubyangiza byose. Cyane ko Debby atazi ibijyanye na Jelome ntanubwo azi iby'urukundo na Jelome.
.
Abantu batanga impano.
Jelome nawe afata ijambo ati" nitwa Jelome. Soraya twariganye. Yari umuhanga. Twamenyanye cyane kubera ko yakundaga kumfasha mu masomo. Ni umukobwa mwiza n"umwana mwiza. Ahari Niko navuga.
Kandi agira urukundo. .
.
Abazi iby'urukundo rwabo batangiye kwikangamo batekereza ko yaba agiye kumuteza abantu. Ariko bo baba bafunze umunwa kubera ko Soraya yabanje kubiyegereza maze abaha amafaranga bahinduka inshuti cyane zijya kuruhande rwe.
.
Jelome akomeje kuvuga ati" igira urukundo pe. Navuga ko ariwe somo ry'urukundo.
.
Debby yakunva ayo magambo akagira ngo nashima Umugore we yo kumutakagiza akumva ko Soraya arimwiza rwose.
Naho Soraya we arimo gushira umutima umushinja ubuhemu no kwikunda gukomeye. 
Jelome arakomeza ati" nanjye muhaye impano ya million 2 ngaya nayazanye cash. 
Amaze kuyitanga.
Arebana na Soraya ati" Soraya uzishime. 
Soraya biramurya ariko arikomeza.
.
Jelome ahita ava no mu bukwe arigendera. 
Ndetse yagiye kure cyane, ahantu hatazwi nta muntu wongeye kumubona. Baramushatse baraheba.
Igihe cyaragiye kiricuma. Soraya na Debby baba mu rugo rwabo rwiza rutangaje. Abazaga kumusura barebaga ahantu aba atuye bakavuga ko yahiriwe yakoze amahitamo mazima.
.
Soraya yabayeho ubuzima bwiza bw'amafaranga Kandi na Debby yaramukundaga byukuri rwose.
.
Hashize amezi itanu. 
Soraya ari muri dushe arimo koga, hari inzoka yaturutse hanze iraza yinjira mu nzu. Itambuka muri Saro irakomeza iraza ijya mu cyumba arakata iza muri dushe aho Soraya arimo kogera. Akiyibona arikanga avuza induru. Ashaka uburyo ahunga ariko biranga inzoka iramwurira kumaguru irazamuka areba ataka yikubita hasi. Inzoka imwinjira mu gitsina. Yinjira ayumva imubabaza.
.
Next episode 28

Comments

Umwami : Arko kuki abakobwa koko bateye gutya kweri.komeza arko nge ibintu jelome yakoze I agree with him 100%