Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Jelome yaragiye kugaruka mu Rwanda.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Jelome akimara gusoza akazi yakoraga Uganda yatangiye kwitegura kugaruka mu Rwanda. Gusa muri ibyo gihe yarimo yitegura kuzagaruka mu Rwanda yahamagaraga Soraya akajya amubura cyane kuri telephone. Ntabwo yarakibasha kubona Soraya uko bikwiye .
.
Gusa igihe cyose yamaze yumvaga afite urukumbuzi rwamurenze rwo kuzongera kubona umukunzi we. Yumvaga Ari nkaho yaguruka agahita amugeraho.
.
Kurundi ruhande mu Rwanda umubano wa Soraya na Debby warukomeje gukura bihambaye. Agahe kanini kose gashoboka babaga barikumwe.
Kugeza ubwo Debby yakomeje gusaba Soraya ko bazibanira. Igitangaje nuko Soraya atahakanaga cyangwa ngo yemere.
Yari hagati y'amahitamo abiri yariyaramucanze.
.
Igihe cyoe aganira na Rena yabaga yibaza icyo agomba gukora gikwiriye.
Rena akamusubiza ati" mba numva ndashaka kwivanga mu mahitamo yawe. Ariko icyo navuga nuko bigusaba kureba kure.
Soraya ati" niyo mpamvu nkusaba inama.
Rena ati" icyo navuga nuko amahitamo yawe yashingira ku bintu by'ingenzi Kandi bifatika. Jelome ni umugore mwakundanye wakoze byose ashoboye yita kubuzima bwawe. Yarakoze cyane. Ariko Debby nawe afite uruhare runini mu gaciro kubuzima bwawe wagira ahazaza. Sinzi rero niba ureba kuwitaye kuhahise hawe agakora burikimwe agatuma ugera aha wageze , cyangwa se Niba ureba ugahitamo ufite mu biganza bye ubuzima bw'ahazaza hawe. Wowe nande urareba ushyire ku munzani.
Soraya ati" none Ari wowe?
.
Jelome nawe ari muri gare ya Kampala agiye gufata bus igaruka mu Rwanda. Agarukanye amatsiko n'urukumbuzi rutagira uko rusa.
.
Soraya aracyaganira na Rena Kandi agomba kubona amahitamo uko byamera kose.
Rena ati" Jelome yagiye Uganda dore hanashize igihe mutavugana.
Soraya ati" abasore baranahinduka hari n'igihe wasanga yariboneye undi.
Rena araseka ati" oya da aho twaba tubeshye. Kubera ko Twese Jelome turamuzi.
Soraya aratekereza. Uwo mwanya abona Debby arimo guhamagara kuri telephone.
.
Rena aramureba ati" Debby nawe aragukunda byimazeyo. Cher !
Soraya ati" nanjye nsigaye numva....
Ren ati" wijya kure rero niba umutima hari icyo umubwira kurikiza icyo.
Soraya ati" arikob mba nibaza no kuri Jelome.
.
Soraya yaritabye.
Debby ati" mpagaze hanze kumarembo yanyu.
Soraya akora ku idirisha areba hanze abona Debby arahari ahagaze iruhande rw'imodoka ye.
.
Jelome nawe amaze kurira bus ni saa moya z'umugoroba. Amaze kwinjira bus arongera ahamagara Soraya
Soraya arabibona ariko yanga kumwitaba. Aho kumwitaba yumva agize akoba. Soraya aritegura maze ava mu nzu aza hanze kureba Debby.
Debby ati" narinzeye ko uza kunyumva.
Soraya ati" nuko nawe uhatiriza cyane.
Debby ati" kuba nakwihambira nkahaitiriza umuntu nkawe ntasoni biteye uwakubona wese yabona ko guhatiriza kwanjye.gufite ishingiro.
Soraya ati" noneho urashaka ko tujya he!
Debby ati" uyu mujyi ndwwuzi bihagije. Aho njye nawe twajya ndahazi cyane.
Soraya asekamo.
.
Jelome yabonye ko Soraya atariho gufata telephone. Maze atekereza ko yaba ahuze ubwo ajya kuri Whatsapp maze aramwadikira. Amubwira ko yamubuze arimo kugaruka mu Rwanda. Amaze kwandika message arayohereza.
.
Soraya na Debby barimo bagenda mu modoka. Soraya yakira iyo message arayibona. Akiyibona yumva arikanze maze ajya kure. Yumva ndetse ahubwo kuba Jelome agarutse biramubangamiye kuruta uko byamushimisha.
.
Debby ati" niki ko ugiye kure ? Wakiriye ubutumwa bumeze gute?
Soraya ati" oya ntakibazo.
Debby ati" ariko ndabibona ko ushobora kuba wakiriye ubutumwa butari sawa
Soraya ati" oyaaa n'ibisanzwe ntakibazo.
.
Baje hehe
Baje kumwaro kumazi abantu heza. Baparika imodoka maze baza mu bwato bwa Debby.
Debby ati" ikaze mu bwato bwanjye.
Soraya ati" ndatangaye burya ufite ubwato.
Debby ati" ya kuva cyera nahoze nkunda ubwato. So nagombaga kuba rero mbutunze buri mu byo ntunze.
Soraya ati" Abana bavukiye mu mafaranga.
.
Bakimara kugera mu bwato. Debby yatembereje soraya mu mazi bava hafi y'inkombe bagera mu mazi hagati
Ni agahe keza kashimishije Soraya cyane. Kabaye akanya keza hagati yabo. Nibwo Debby yongeye gufata akanya yumvisha Soraya uburyo amukunda ndetse anakomeza guhamya ko yumva babana.
Soraya yaramutezew amatwi. Bisa nkaho neza neza Soraya ataragifite imbaraga zihakana. Yamurebaga mu maso nk'uwatwawe atamumuraho amaso. Debby nawe yarabibonaga ko arimo gufatisha umwana. Amaherezo biza gucamo bikagenda neza.
.
Soraya amaze kubwirwa byoseeee. Yarebye kuruhande. Debby ahita aza inyuma ye maze amufata Munda aturutse inyuma.
Soraya acyumva ibiganza bye Debby bimufashe Munda yumvise asheshe urumeza arahagira muri we umitima uratera cyane.
Debby aramuhindukixa bararebana bahuza amaso. Soraya yatangiye gusa nureba kuminwa ya Debby.
Abasore bareba kure, Debby yahise abona neza ko umwana yamwemeje maze Niko guhita amusoma.
Byasaga nibirangiye Debby ateyeho kashe.
.
Ese bizagenda bite ?? Udacikwa na Episode 18
Comments