
Nanyuraga mu butayu, ari bwo isi y’iki gihe. Muri ubwo butayu, nahasanze isenga, ndyamamo ndasinzira, mbona inzozi.Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe. Yari afite igitabo mu ntoke, ariko mu mugongo we ahetse umutwaro uremereye cyane (Zaburi 38:4). Naramwitegereje, mbona afunguye icyo gitabo atangira kugisoma. Akimara kugisoma, amarira atemba ku matama ye, ahinda umushyitsi. Maze bimurenze, arataka, araboroga cyane ati:“Ngire nte?”(Ibyakozwe 2:37; Ibyakozwe 16:30; Abaheburayo 2:2-3)Arangije gutaka, ataha iwe. Agezeyo, yigeragereza kwiyumanganya, kugira ngo umugore we n’abana be batamenya umubabaro afite mu mutima. Ariko ntibyatinze, kuko umubabaro wamurenze.Nuko arahindukira arababwira ati:“Mugore wanjye nkunda, namwe bana bateye ishema umutima wanjye, jyewe inshuti yanyu, nishwe n’umubabaro undemereye cyane. Namaze kumenyeshwa inkuru y’impamo: uyu mudugudu wacu tuwutuye uzatwikwa n’umuriro uvuye mu ijuru. Iryo rimbuka riteye ubwoba rizagwaho jyewe, nawe mugore wanjye, namwe bana nkunda. Tuzarimbukana twese, keretse habonetse ubuhungiro bwo kudukiza.”Bumvise ayo magambo, umugore n’abana be baratangara. Ntibari bemeye ko ibyo yababwiye ari ukuri, ahubwo bibwira ko yafashwe n’indwara isarisha. Kubera ko bwari bugorobye, biyumvisha ko ibitotsi bishobora kumukiza, baramuryamisha.Ariko ijoro ryose ryamubereye umubabaro; aho gusinzira, asuhuza umutima, arira, yibaza byinshi.Mukristo atangira kwigungaBukeye bamubajije uko ameze, arabasubiza ati:“Ndarushaho kumera nabi.”Yongera kubabwira inkuru ye, ariko bo imitima yabo irushaho kunangirwa. Batangira kumutotereza, kumuseka, ndetse rimwe na rimwe bakamucyurira nk’uwataye umutwe. Abandi baramuhunga, abandi baramwanga.Kubera ibyo byose, uwo mugabo yatangiye kwigunga. Akarira, akenshi akirirwa mu nzu, cyangwa akagenda mu mirima wenyine. Iyo yabaga ari wenyine, yahoraga asoma igitabo cye, agasenga cyane, asaba Imana ko yamubabarira kandi ikamubwira inzira yo gukizwa.Umubabaro we ntiwari uwo kwiyumanganya: yakomezaga gusenga, gusoma, no gutekereza ku buryo bwo kubona ubugingo...Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo cye, nk’uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka, nk’uko yagenjeje cya gihe kindi, ati: “Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?” (Ibyakozwe 16:30-31).Mbona akebaguza, nk’ushaka kwiruka. Maze arahagarara kuko atabashije kumenya aho ajya. Mbona umugabo witwaga MUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari, aramubaza ati: “Uratakishwa n’iki?” aramusubiza ati: “Mutware, nabwirijwe n’iki gitabo mfite mu ntoke, yuko naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheburayo 9:27), Kandi numva yuko urupfu ntarushaka, n’urubanza ntazashora kurutsinda. MUBWIRIZABUTUMWA aramubaza ati: “ni iki gituma udashaka gupfa, ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?” Uwo mugabo aramusubiza ati: “Ni uko ntinya yuko uyu mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika, ukangeza hasi y’ikuzimu, nkagwa ahatanyiteguriwe muri Gehinomu (Yesaya 30:33). kandi, mutware, ubwo ntiteguye kujya mu nzu y’imbohe (niyo rupfu rw’umubiri), siniteguye no kujya mu manza, ubwa nyuma nkicwa urupfu rw’iteka. Gutekereza ibyo niko kuntakisha.”Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati: “ubwo umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho?” Mubwirizabutumwa amuha umuzingo w’igitabo cy’uruhu, wanditsweho ngo “Nimuhunge umujinya uzatera”. (Matayo 3:7)Aragisoma, yitegereza Mubwirizabutumwa cyane, aramubaza ati: “Mpungire he?” Mubwirizabutumwa amutungira urutoke hirya y’agasozi kagari cyane, aramubaza ati: “Urarora ririya rembo rito?” (Matayo 7:13-14) Uwo mugabo ati: “Oya”. arongera aramubaza ati: “Urarora ririya tabaza ryaka cyane?” (Zaburi 119:105; 2 Petero 1:9). Aramusubiza ati: “Sinzi, ahari ndaribonye”. Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “uboneze kuri ririya tabaza, ujyeyo, udateshutse. Nukora utyo, uri bubone iryo rembo. Nurikomangaho, urabwirwa ibyo ukwiriye gukora”.Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure y’urugo rwe, umugore we n’abana babi...
Ibihe...