Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
16. ABAGENZI MU GIHUGU CY’IMISOZI Y’IGIKUNDI- RO. RUZIRABWOBA, MUKIRANUTSI N’ABAHUNGU BA MUKRISTOKAZI BICA IGIHANDA BWIHEBE
Igihe cyo kwitegura gukomeza urugendo kiragera. Batumiza inshuti zabo biragiza Yesu. Bamwe muri izo nshuti bazana ibyiza bari bafite, baha abanyantege nke n’abanyambaraga, abagore n’abagabo, ibyo bari bakeneye byose bose (Ibyak. 28.10).
Nuko bongera kugenda, inshuti zose zirabaherekeza zibageza kure hashoboka nyuma biragiza Umwami wabo mbere yo gutandukana.
Ubwo Ruzirabwoba yagendaga imbere. Abagore babagendera buhoro. Mugendayanga na Ntegenke baboneraho.
Bagitandukana n’abo mu rurembo ndetse n’inshuti zabo baba bageze ha handi Mwizerwa yiciwe. Barahahagarara maze bashima Uwamushoboje umusaraba we neza, cyane cyane ko bari barabonye ukuntu imibabaro ye yahesheje umugisha abantu benshi
Bakomeza kugenda baganira kuri Mukristo na Mwizerwa, ku kuntu Byiringiro yaje kwifatanya na Mukristo nyuma y’urupfu rwa Mwizerwa
Baza kugera hafi ya ka gasozi kitwa Ndamu karimo aho bacu- kura ifeza ari naho hatesheje Dema urugendo rwe, hakaba ari naho, nk’uko bose babitekereza, Mwishakirandamu yaguye akihagera.
Ariko bageze kuri ya nkingi yari yegamiye agasozi Ndamu, ni ukuvuga ya nkingi y’umunyu iteganye na Sodomu na rwa ruzi rwiza, baratangara nk’uko byagendekeye Mukristo, kubera ukuntu abantu bafite ubwenge nka buriya bayobejwe bagata inzira yabo. Banabona ukuntu abantu batajya bigishwa n’imibabaro abandi babonye iyo ari ibintu bishimishije ubusazi bwabo.
Mbona noncho bakomeje inzira ibageza kuri wa mugezi utemba no mu Misozi y’Igikundiro, wa mugezi w’inkombe zikikijwe n’ibiti byiza bitoshye. Amababi yabyo yoroshya mu nda ku uyariye. Muri icyo gihugu, ibibaya bihora bitoshye, kandi abagenzi babasha kubiruhukiramo mu mutekano (Zab. 23). Kuri urwo ruhande rw’uruzi hari ibiraro n’ibuga by’intama, hamwe n’inzu yu- bakiwe kugaburiramo no kororeramo utwana tw’intama ni ukuvuga impinja z’abagore bari mu rugendo. Harimo kandi umugabo wari udushinzwe kuko yashoboraga kutugirira ibambe twagize intege nke (Heb. 4.15; 5.2). Yaraduteruraga akadushyira mu gituza cye kandi agashorerana ituze intama zonsa (Yes.40.11).
Mukristokazi asaba abakazana uko ari bane ko baha uwo muga- bo abana babo kugira ngo abacumbikishirize, abarinde, abatabare, abagaburire kandi ntihabe hagira n’umwe wabura muri bo. Uwo mugabo anagarura mu nzira nziza abayiteshutsemo cyangwa abayitaye (Yer. 23.5), abakomeretse arabapfuka naho abarwaye akabakomeza (Yer. 34.11-16). Hafi ye nta kibuze, ari ibyo kurya, ari ibyo kunywa, ari n’ibyambarwa, nta bajura hahaba, kuko yahitamo gupfa aho kuba hazimira intama imwe mu zo aragira. Atoza abagenzi inzira nziza, kandi rwose ni iby’igiciro cyinshi.
Nk’uko mubyiyumvira, hano bahabonera amazi meza, ibibaya byiza, indabyo zinyuranye, ibiti by’amoko atari amwe bifite imbuto nziza, zitari nka za zindi Matayo yaryaga zatenderaga hejuru y’uru- kuta rw’ubusitani bwa Sekibi Beyezebuli, ahubwo imbuto zitanga ubuzima aho butari, zikanabushyigashyiga zibwongera aho busanzwe.
Ba bagore banezezwa cyane no guha abana babo uwo mugabo kandi no kumva ko ubwo buhungiro bw’abana bato bwateguwe n’Umwami, bibatera imbaraga.
Abagenzi barikomereza maze bageze kuri rwa rwuri rw’Inzira Iteshuka hafi y’uruzitiro Mukristo na mugenzi we Byiringiro bambutse ubwo bafatwaga na cya gihanda Bwihebe maze kikabafungira muri cya gihome cy’Ishidikanyamana, barahagarara maze barabazanya ngo bamenye icyo bakwiye gukora. Bumvaga icyakora bakomeye cyane kandi biyizeye rwose kubera kuba hamwe n’umuntu w’umugabo nka Ruzirabwoba w’umuherekeza ku buryo bibazaga niba badakwiye kubanza kurwanya icyo gihanda. bagasenya icyo gihome cyacyo maze bagakuramo abagenzi baba bagifungiyemo mbere yuko bakomeza urugendo rwabo. Ariko bamara akanya bibaza niba byemewe gutera urugo rw’abandi. Umwe muri bo arababwira ati « Biremewe iyo intego ari nziza.»
Ruzirabwoba arababwira ati « Nubwo icyo cyemezo atari ihame iteka, nyamara nahawe itegeko ryo kunesha icyaha no kurwanya ikibi, itegeko ryo kurwana intambara nziza yo kwizera. None natsinda nte iyo ntambara ntarwanyije igihanda Bwihebe? Ngiye rero kugerageza kucyica, maze nsenye igihome cyacyo. Ni nde ushaka ko tujyana?» Wa musaza Mukiranutsi ati «Jye ndabishaka ». Ba bahungu ba Mukristokazi aribo Matayo, Samweli, Yozefu na Yakobo bati « Natwe ni uko. »
Bose bari abasore uko ari bane b’imbaraga n’ibakwe ryinshi.
Ruzirabwoba n’umusaza Mukiranutsi hamwe na ba basore uko ari bane bagenda bagana eya Gihome cy’Ishidikanyamana ngo bahabonanire n’igihanda Bwihebe. Bageze ku rugi rw’icyo gihome barutimburaho cyane bidasanzwe. Igihanda cy’igisaza eyegera urugi, giherekejwe n’umugore wacyo Nyirabyiringirobike. Kirabaza kiti « Uwo wihaze bigeze aho kwendereza umukambwe Bwihebe ni nde?»
Ruzirabwoba ati « Ni jye Ruzirabwoba, umwe mu baherekeza bashyizweho n’Umwami w’iki gihugu ngo nyobore abagenzi, none ndagutegetse ngo ukingure kugira ngo mbashe kwinjira. Unitegure kurwana, kuko nje kuguca umutwe no gusenya igihome cy’Ishidikanyamana. Igihanda Bwihebe cyibwira ko ubwo ari kinini kidashobora kuneshwa, maze kigatekereza, kiti « Jyewe wanesheje n’abamarayika natinya Ruzirabwoba koko?»
Gishyiramo imyenda yacyo y’intambara maze kirasohoka, cyari gifite ingofero y’umuringa ukomeye cyane, umukandara n’inkweto z’ibyuma maze gifite n’ubuhiri mu ntoke.
Noneho ba bagabo uko ari batandatu bacyiyahuraho bagiturutse imbere n’inyuma. Umugore wacyo Nyirabyiringirobike aje kugita bara, wa musaza Mukiranutsi amutimbura rimwe aramugusha. Barwanira ubugingo bwabo, maze igihanda Bwihebe gishyirwa hasi ariko gitinda gupfa. Gikomeza kugaragurika n’amahane menshi. mbese cyakomezaga umutsi nk’injangwe. Ariko Ruzirabwoba akivaho ari uko agiciye umutwe. Batangira noneho gusenya igihome cy’Ishidikanyamana, ariko ntibyabatera ingorane na mba, kuko cya gihanda Bwihebe cyari cyapfuye, nyamara ntibabuze kuhakoresha iminsi’ irindwi yose. Basanga mu gihome harimo umugenzi witwaga Ntambaraga, ari hafi kwicwa n’inzara, hamwe n’umukobwa we Uwakanzwe babakuramo. Aho Ruzirabwoba n’abagenzi barangirije icyo gikorwa, bafata Ntambaraga n’umukobwa we Uwakanzwe, ngo babarinde kuko nubwo bari barafunzwe n’igihanda Bwihebe mu gihome cy’Ishidikanyamana, bari abantu b’inyangamugayo. Bamaze guhamba mu kirundo cy’amabuye igihirihive eya eya gihanda bajyana umutwe wacyo maze basanga bagenzi babo bari basigaye ku nzira niko kubereka icyo bari bamaze gukora.
Ntegenke na Mugendayanga babonye umutwe w’igihanda, bari- shima cyane. Mukristokazi n’umukazana we Mbabazi batangira gucuranga imyirongi n’imiduri, Mugendayanga ashaka kubyina, afata Uwakanzwe mu maboko maze batangira kubyina ku nzira. Na none yabyinanaga imbago ariko ndababwiye umudiho we wari unoze. Uwo mukobwa na we yabyinaga butore. Naho Ntambaraga we, iby’indirimbo ntacyo byari bimubwiye cyane, we yishakira- ga kurya kurusha kubyina kuko inzara yari imuri nabi. Mukristokazi amuha kuri ka gatobe gatera ‘imbaraga ngo agarure ubuyanja, nyuma bamushakire icyo kurya.
Nuko mbona mu nzozi zanjye Ruzirabwoba afata umutwe w’igihanda Bwihebe awutunga ku rubambo iruhande rw’inzira, munsi neza y’inkingi Mukristo yari yarubatse ngo aburire abagenzi bazamukurikira batinjira iwacyo. Nuko yandika ku kabaho k’ibumba imirongo ikurikira: Uyu mutwe washyizwe hano, Wari uw ‘umwanci w’abagenzi Ariko n’ubutwari bwinshi. Jye Ruzirabwoba, ndarwana Maze igihanda, kiraneshwa!
Comments