Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
17. ABAGENZI BAKOMEZWA N’ABASHUMBA BO MU GIHUGU CY’IMISOZI Y’IGIKUNDIRO
Nyuma yo kwica no gusenyera cya gihanda Bwihebe, abagenzi bacu bakomeza inzira. Maze bagera mu misozi y’Igikundiro, hamwe Mukristo na Byiringiro baruhukiye bakahabonera ibyiza byari byarabagenewe.
Abagenzi banamenyana n’abashumba, na bo babifuriza kuza neza, nk’uko bari barabigiriye Mukristo.
Babonye ko Ruzirabwoba, bari bazi neza ari hamwe n’abantu be benshi, baramubaza bati « Mugabo mwiza ko uri hano n’abantu benshi, ntiwatubwira aho ubavanye?»
Ruzirabwoba arabasubiza ati « Mbere na mbere dore uyu ni Mukristokazi n’abahungu be bane n’abagore babo. Bakaba bagana ku musozi Siyoni nk’uko urushinge rwerekana impande z’isi rwiganisha ku mitwe yayo. Naho dore uyu ni umukambwe Mukiranutsi, akaba umugenzi, hagakurikiraho Mugendayanga, akaba umuntu wumvira, kimwe na Ntegenke utifuza gusigara inyuma. Uyu kandi ni Ntambaraga akaba umugabo w’intwari, n’umukobwa we Uwakanzwe. Dushobora se gucumbika hano, cyangwa se dukomeze urugendo? Nimutubwire icyo dukwiriye gukora.
Ba bashumba bati « Aba bantu muri kumwe ni beza, mwese mu- risanga, kuko ari abafite intege nke, ari n’abafite nyinshi, tubakunda kimwe. Umwana w’Umwami wacu abona ibyo dukorera aboroheje cyane hanyuma y’abandi muri Bene Data, (Mat.25.40), ubumuga rero si bwo bwabuza kwakiwa.»
Barabajyana maze babageza ku rugi, barababwira bati « Injira. Bwana Ntegenke, injira Bwana Mugendayanga, injira Bwana Ntambaraga, nawe Mukesha Uwakanzwe». Ba bashumba babwira Ruzirabwoba bati « Aba tubahamagaye mu mazina kuko bo barusha abandi kuba bava mu nzira, naho wowe kimwe n’abasigaye, murakomeye, mushobora kugenda uko mushaka mu mudendezo. »> Ruzirabwoba ati « Ndabona rwose ko ubuntu bubuzuye mu maso uno munsi kandi ko muri abashumba ba Databuja koko, kuko Mutabyigishije imbavu intama zirwaye ngo muzisunikishe igitugu’ (Ezek.34.21), ahubwo mwaziteguriye inzira n’indabyo kugeza mu ngoro, nk’uko ari inshingano yanyu.»
Bityo ab’intege nke babanza kwinjira, Ruzirabwoba n’abandi bakurikiraho. Bose bamaze kwicara, abashumba babwira bamwe b’intege nke, bati « Murifuza iki? Kubera ko hano byose byate- guwe kugira ngo abanyantege nke bahumurizwe kandi abayobye bagarurwe.»
Babazimanira indyo yoroshye, iryoshye, kandi yuzuye; bamaze gufungura bajya kuruhuka, buri wese ahe. Bukeye bwaho ku gasusuruko, abashumba bajya kwereka abagenzi nk’uko babimenyereye, ibyo beretse Mukristo, noneho babajyana ahantu hashya.
Aha mbere haba ku musozi w’Igitangaza, aho babonye umugabo wagushaga imisozi n’ijambo rye gusa. Babaza abashumba icyo ibyo bisobanura babasubiza ko uwo mugabo yari mwene Muhabwabuntubwinshi. Bati « Abereye hariya kwigisha uburyo abagenzi babasha gutsinda amagorwa yose babonera mu nzira bakoresheje kwizera» (Mar. 11. 23-24). Ruzirabwoba ati «Ndamuzi ni umuntu mukuru.»
Abashumba babajyana ku musozi Bwitonzi. Bahabona umugabo wambaye ibyera n’abandi bantu babiri, Mwangizi na Rwango bamutera ibyondo ubutaruhuka. Nyamara ibyo byondo byahanantukaga ako kanya kandi iyo myambaro ye igakomeza kuba myiza nk’aho itigeze yanduzwa. Ba bagenzi barabaza bati « Ibi byo biravuga iki? »
Abashumba bati « Uriya mugabo yitwa Munyakuri, naho uriya mwambaro we, ukerekana ukuri kwe, ariko nk’uko icyondo kidafata ku myenda ye, ni nako ikibi ntacyo gishobora gutwara uwera wese muri iyi si. Abagerageza bose kwanduza bene abo bantu barushywa n’ubusa, kuko Imana ihita yerekana mu kanya gato, ubwitonzi bwabo, ikabugaragaza nk’urumuri naho gukiranuka kwabo kukererana nk’izuba ryo ku manywa.
Babajyana noneho ku musozi Rukundo, bahaberekera umugabo ufite igice cy’umwenda imbere ye arimo kuhabohera ibishura n’imyenda y’abakene y’abari bamukikije ariko cya gice cy’umwenda cye nticyigera kigabanuka.
Abagenzi: Ibi ni ibiki?
Abashumba: Ni ukugira ngo mubone ko uha abakene ibivuye mu mirimo ye, atazigera agira icyo abura.« Uvomera abandi na we azavomerwa» (Imig.11.25). Umutsima wa mugore yakoreye umuhanuzi nta cyo watubije na mba ku ifu yo mu rwabya rwe.
Babajyana kandi ahantu umusazi n’ikirimarima barimo buhagira umuntu w’igikara cyane ngo none yahinduka akera de, ariko uko bamwuhagiraga niko yarushagaho kwirabura. Abagenzi babaza icyo ibyo bivuga maze abashumba barabasubiza, bati « Nguko uko bigendekera ibyaremwe by’agaciro gake. Ibikorwa byose ngo byisumbure birushaho kubisubiza inyuma bibitera kwangwa, Ni ko byagendekeye Abafarisayo, kandi ni ko bízagendekera abiyoberanya bose.»
Mbabazi muka Matayo abaza nyirabukwe Mukristokazi ati: Mama, nifuzaga niba bishoboka, kubona ubwinjiriro bw’umusozi bakunda kwita mu muriro utazima.
Mukristokazi abibwira abashumba. Noneho bajyayo. Ubwo bwinjiriro bwari buri mu rubavu rw’umusozi, barabufungura, maze babwira Mbabazi ngo natege amatwi akanya gato. Atega ugutwi maze yumva ijwi riboroga ngo « Yaba ikivume data utaranyeretse inzira y’amahoro n’ubugingo!» Naho irindi jwi ryasakuzaga ngo «Ye baba iyaba narashwanyaguritse mbere y’uko niyicira ubugingo ngo ndarwana ku mubiri wanjye ! » Naho irindi ryasakuzaga ngo
Abashumba bamaze kubereka ibyo bintu byose babagarura mu rugo maze babazimanira ibyashoboraga kuboneka byose. Mbabazi kubera ko yari muto kandi atwite yifuza ikintu yari yarabutswe ariko atatinyutse kugisaba. Nyamara kuko yagaragaraga ko atameze neza, nyirabukwe amubaza ikimubabaje.
Mbabazi aramubwira ati «Hari indorerwamo nabonye mu cyumba twaririyemo ariko yanze kumva mu bwonko. Ubanza nintayibona ndibukuremo inda.
Mukristokazi: Ngiye kubibwira abashumba, kandi ndibwira ko batayikwima.
Mbabazi: Mfite isoni zo kumva abo bagabo bamenya ko nagize uko kwifuza.
Mukristokazi: Oya mwana wa..., ntabwo biteye isoni, ahubwo ni byiza kurarikira ikintu nka kiriya.
Mbabazi: Mubyeyi rero, umbarize abashumba niba tutayigura. Iyo ndorerwamo yari iteye ukwayo. Uruhande rumwe rwerckanaga ishusho y’umuntu uko ari neza (Yak.1.23-25). Maze wayihindura, ikerekana mu maso hasa neza n’ah’Umwami w’abagenzi (IKor. 13.12). Navuganye n’abamuzi maze bambwira ko babona muri iyo ndorerwamo umutwe we utamirije amahwa, babonye kandi ibiganza bye, ibirenge n’urubavu bitoboye. Iyo ndorerwamo iratunganye ku buryo imwerekana nk’uko umuntu yifuza kumubona yapfuye cyangwa ari muzima, ku isi cyangwa mu cyubahiro, aje kubabara cyangwa aje kwima ingoma (2Kor. 3.18).
Mukristokazi yegera ba bashumba ari bo: Bwenge, Kamenyero, Ntagoheka na Mutariganya, abajyana ahiherereye ababwira atya ati:Umwe mu bakazana banjye, umugore ukiri muto utwite, arifuza ikintu yabonye muri iyi nzu kandi afite ubwoba ko yakuramo inda muramutse mukimwimye.
Kamenyero ati « Muhamagare! Muhamagare! Agomba kubona icyo ari cyo cyose twabasha kumuha. »
Baramuhamagara maze baramubaza bati « Mbaba...! Ni ikihe kintu wifuza?»
Asuherewe arabasubiza, ati «Ya ndorerwamo nini imanitse hamwe barira.
Mutariganya agenda yiruka, arayizana, ayimuha n’umutima mwiza.
Neko Mbabazi arunama amushimira agira ati « Ku cyo mukoze iki menyeyeho ko naboneye ubuntu mu maso yanyu.»
Abashumba baha n’abandi bagore bato bose ibyo bifuzaga byose, banashimira cyane abagabo babo kuko bari bifatanije na Ruzirabwoba mu kwica igihanda Bwihebe no gusenya igihome cy’Ishidikanyamana.
Bambika Mukristokazi urunigi kimwe na buri wese mu bakazana be uko ari bane. Banabaha uturimbisho tw’amatwi n’utw’uruhanga.
Bigeze igihe abagenzi bifuje kugenda, barabareka bagenda mu mahoro, ariko ntibagira inama babagira nk’uko bazigiriye Mukristo na mugenzi we, kuko bari bafite umuherekeza Ruzirabwoba wari uzi inzira neza kandi ashobora kubaburira bibaye ngombwa. Mukristo na mugenzi we bibagiwe inama bari bagiriwe n’abashumba kubera ko bazikoresheje nyuma y’igihe cyinshi cyari cyahise. Bityo abagenzi bari bayobowe na Ruzirabwoba bakaba bari bafite icyo babarusha. Bava aho baririmba bati: Ni ukuri mu juru dufiteyo Data Uduhozaho amaso ye buri munsi : Ibyiza byinshi bite nyina w’umuntu yakora Ntibyahwana n’irukundo rwe rutaryarya.
Urukundo rwe n’imbabazi ze Biduhaza ibyiza buri munsi: Araturinda kandi iteka akaduha Ibyiza birenze ibyo twifuza.
Yaa! Tudatinze, twuzuye kwizera. Tutaryarya mucyo tumushime: Tunerekanishe kumvira kwacu Ko tumwemeraho Umukiza wacu.
Comments